Uko u Bufaransa bwabaye urutirigongo rwa politiki y’amashyaka menshi mu Rwanda

Mukabunani uyobora PS Imberakuri na Kanyange uyobora PSP bose babaye abadepite

“Si ukubeshya iyi Primature(ibiro bya minisitiri w’intebe) mubona ifite amateka atari meza. Niho hari ibiro by’ishyaka rya MRND, hari hatinyitse na Habyarimana yari ahafite ibiro, tujya kuhatinyuka, amashyaka ataravugaga rumwe na MRND twakoze urugendo rwo kuza gukuraho Minisitiri w’Intebe Nsanzimana kugira ngo ibintu bihinduke.” Murekezi Anastase.

Bwana Murekezi Anastase wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ubu akaba ari Umuvunyi Mukuru aha yakomozaga ku mpinduka zikomoka ku nama ya Baule mu Bufaransa.

Iyi Baule yazanye impinduka mu gihe u Rwanda rw’icyo gihe byari itegeko ndetse ryanditse mu aruta ayandi(Itegeko Nshinga), ko uvuka wese agomba kuba mu ishyaka rimwe ryariho (MRND).

Amashyaka menshi byari ikizira mu Rwanda mbere y’umwaka w’1990, u Bufaransa bwaje kudakomeza kubyihanganira kugeza abayobozi b’ u Rwanda rw’icyo gihe bavuye ku izima.

Byose byakomotse kuri Francois Mitterand wayoboraga u Bufaransa, mu nama yabeye i Baule n’ubu ikirahirwa mu mateka y’u Rwanda.

Amashyaka PL bitaga ishyaka ry’ubwoko bumwe mu bwariho icyo gihe, PSD (Abakombozi) n’ayandi yavutse nyuma y’ijambo rya Mitterand wibwiriye uwari perezida w’u Rwanda icyo gihe, Habyarimana Juvenal ko nadafungura urubuga rwa politiki u Bufaransa bucana umubano n’u Rwanda ku bijyanye n’ubutwererane.

Ijambo rya Mitterand ryiswe umwuka wa demokarasi uzakora buri cyose ku Isi, yarivuze tariki ya 20 Kamena 1990 aho i Baule.

Ni nyuma y’ibyagiye biba hirya no hino ku Isi. Nko mu 1989 aho hasenyukaga urukuta rwa Berlin rwatumaga bimwe mu bihugu bidacana uwaka.

Nyuma yaho François Mitterrand  yahumetse impinduka muri Afurika.

Inama ya Baule yabanjirijwe n’abaturage mu bihugu byabo batari bishimiye ko hakora ishyaka rimwe ryonyine. Mbere yayo muri Mali habereye inama , mu mihanda ya Zaire na Mali imyigaragambyo yari yose.

Mitterrand yasabye ko habaho amatora akozwe mu mucyo muri buri gihugu, kureka amashyaka menshi agakora, kandi ibyiciro byose bigahagararirwa. Icyo gihe yeruriye ibihugu ko inkunga y’u Bufaransa izahabwa ibitera intambwe muri demokarasi.

Perezida Habyarimana hari icyo yamubwiye

Juvénal Habyarimana yatangaje ko yishimiye ijambo rya Mitterrand, byanashimwe ndetse n’uwayoboraga Senegal Bwana Abdou Diouf .

Hari abandi bagaragaje gushidikanya ariko kuri iri jambo harimo Umwami wa Maroc Hassan II.

Bamwe mu basesenguzi mu bya politiki bavuga ko ijambo rya Mitterrand ryatumye havuka umwuka wa demokarasi hirya no hino ku Isi, kandi n’amashyaka atavuga rumwe na leta agatangira kuvuka atyo nyuma akabona ubwinyagamburiro.

Mu Rwanda havutse PL na PSD, MDR n’andi yavutse yavutse nyuma, arimo amwe akomeye muri iki gihe.

Abagize aya mashyaka bashyize igitutu kuri Habyarimana mu gihe cy’ubutegetsi bwe kugeza habaye impinduka. Tariki ya 13 Ugushyingo 1990, Habyarimana Juvenal wari Perezida yemereye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukorera mu Rwanda.

Amashyaka yateye Minisitiri w’intebe mu biro

Impinduka zabaga zigarutsweho na Murekezi Anastase. Ni umwe mu bakesha amahirwe iyi nama, yaje  kwinjira byeruye muri politiki mu 1991 mu ishyaka PSD.

Igitutu cyariho cyatumye aya mashyaka yufatanya mu kurwanya ubwo butegetsi bahereye ku wari Minisitiri w’Intebe Nsanzimana Sylvestre wo muri MRND. Baje no kuvanaho. Uyu yabaye Minisitiri w’Intebe hagati ya tariki ya 12 Ukwakira 1991 kugeza ku wa 2 Mata 1992.

PL yarwanyije ivangura ryitwa ishyaka ry”Abatutsi

Ishyaka PL ryashinzwe mu 1991 ryamaganye ibikorwa by’ubutegetsi bwariho mu Rwanda, kurwanya ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi byatumye hari abaryitaga ishyaka ry’abatutsi.

Depite Odette Nyiramirimo, Umunyamabanga Mukuru wa PL akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EALA), yinjiye muri iryo shyaka muri Nyakanga 1991 abikanguriwe n’uwitwa Rwamasirabo Serge. Avuga ko bakoze imyigaragambyo mu Mujyi wa Kigali basaba impinduka zaje kugerwaho biciye mu rugamba rw’amasasu. Abashinze iri shyaka barimo abari abaganga n’abandi bakoraga imirimo itandukanye bari baciye akenge muri icyo gihe.

Baule yafunguye imyumvire y’Abanyarwanda, buri wese yumva ko agomba ashobora gukangukira ibikorwa bya politiki. Ibyo ni bimwe mu bituma uyu munsi wumva ngo runaka yashinze ishyaka.

Nubwo Baule ishimwa, ariko impinduka zayibayemo hari abazigaragajemo ubutwari kugeza babizize. Abo ni ba Ndasingwa Landouard n’abandi bashyinguye mu rwibutso rw’abanyepolitiki ku i Rebero.

Hari kandi n’andi mashyaka yavutse ashinga imizi muri politiki ishingiye ku moko no gutoteza ubwoko bumwe. Ha hari nka CDR na MDR Power.

Ubu amashyaka yemewe gukorera mu Rwanda ahuriye mu ihuriro nyungurana n’ibitekerezo(NFPO), ntawuhatirwa kuvukira mu ishyaka runaka.

Mu Rwanda hari amashyaka 11, ariyo: FPR, PSD, PL, PDI, UDPR, PPC, PSR, PDC,PS IMBERAKURI na DGPR irito mu yanditswe kandi yose akorera mu Rwanda anahuriye muri NFPO.

U Bufaransa bwakomeje kuba inshuti magara n’ubutegetsi bwa Habyarimana, nyuma buvugwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko hari intambwe bugenda butera mu mibanire iboneye n’u Rwanda, ibi bigaragazwa n’uko bwabaye ubwa mbere mu gutangaza ko bushyigikiye Mushikiwabo ku mwanya yaje gutorerwa w’umunyamabanga mukuru w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF)

Ntakirutimana Deus