Museveni aranenga Loni kurebera abantu bakicwa nk’isazi muri Afurika

Isazi ni agasimba gato kaguruka k’inigwahabiri usanga buri wese agafiteho ububasha ku bijyanye no kukica, uko kicwa ni ko ngo abantu bicwa muri Afurika, cyane mu bihugu byo mu karere.

Ibi byemezwa na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni wibaza icyo Loni imaze, mu gihe abo ishinzwe bakomeje kwicwa nk’uko The Source Post ibikesha VOA.

Yabivuze mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo yavugiye mu murwa mukuru Kampala, avuga ko ashidikanya ku kamaro k’umuryango w’abibumbye, ndetse avuga ko leta ya Somalia nta “buyobozi buhamye” ifite.

Yavuze ko Somalia ari urugero rumwe yatanga, ariko yirinda gutanga izindi ngero z’ibindi bihugu “ku mpamvu za diplomasi [imibanire y’ibihugu]”.

Bwana Museveni yavuze ayo magambo ku wa mbere, mu nama ngaruka mwaka y’abakora mu rwego rw’ubucamanza rw’iki gihugu.

Mu ijambo rye, yanenze Loni, by’umwihariko ku kuba ihagarariwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo “guhera mu mwaka wa 1960, ariko abantu bakaba bapfa nk’isazi”.

Yanagaragaje amakenga ku mutekano bivugwa ko wagaruwe n’ubutumwa bw’ingabo za Loni zikorera muri Congo buzwi nka MONUSCO.

Agira ati “Ugiye muri Mali, ukajya n’aho handi hose, ndetse no muri Nigeria. Hari ibibazo bikomeye. [No muri] Tchad. Ariko hano twe twashinze inkingi y’umutekano”.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Economist, ikigero cy’ibyaha muri Uganda kiraringaniye nubwo ibikorwa by’ubujura bikomeje kwiyongera. Iki kinyamakuru cyongeraho ko umutekano mucye wahindutse ikibazo cya politiki muri iki gihugu.

Ntakirutimana Deus