Ingabire Victoire ashobora kwicarana n’abanyapolitiki b’inararibonye mu Rwanda basesengura

Ubudasa mu Rwanda buvugwa nka kimwe mu bituma igihugu gitera imbere, kuko guhuza imbaraga z’ibitekerezo bitandukanye byubaka kurenza gusenya.

Ibi FPR Inkotanyi yabyerekanye ubwo yabohoraga igihugu ikemera gusangira ubutegetsi n’abataragize uruhare muri urwo rugamba, nyuma ndetse ikavanga ingabo zayo n’abo bahoze barwana; ni ukuvuga ingabo za FAR.

Amashyaka yemewe mu Rwanda agira aho ahurira abayayobora n’abandi bayahagarariye bagahurira mu ihuriro nyungaranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO). Byabanje kugorana kwiyumvisha ko n’atavuga rumwe na leta yayoboka iri huriro, ariko inzozi zabaye impamo, Dr Habineza yicarana na Mukabubani barebana, nabo bagahanga amaso abanyapoliti b’inararibonye nka Tito Rutaremara, Francois Ngarambe n’abandi bitabira inama z’iri huriro.

Victoire Ingabire Umuhoza, umunyapolitiki wakatiwe imyaka 15 y’igifungo kubera guhamwa n’ingengabitekerezo ya jenoside, nyuma akaza guhabwa imbabazi, afatwa nk’umuyobozi w’ishyaka FDU Inkingi ritanditswe mu Rwanda, aha agaragaza ko ari mu mucyo wifuzwa , ku buryo asabye kwandikisha ishyaka rye byamworohera.

Ikinyamakuru Topafricanews gisa n’igikomoza kuri Ingabire Victoire usa nk’ucecetse ariko ugaragaza ko ashobora kuba yagana no mu nzira zo kwandikisha ishyaka rye mu Rwanda n’ubwo iri shyaka ritari ku rutonde rw’ategereje kwandikwa yabisabye.

Umuhoza yumvikanye kuri Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ko Guverinoma y’u Rwanda igenzura intambwe ye yose, ikaba ibizi ko iri shyaka nta mutwe witwara gisirikare unakoresha intwaro rifite.

Akimara gufungurwa yavuzeko adashaka gusubira mu mahanga, ahubwo agiye gushaka uko yandikisha ishyaka rye.

Mu rwego rwa politiki avuga ko agiye gukorera hamwe mu bitekerezo binyuranye n’amashyaka atandukanye kuko ari bwo buryo bwiza bwo kugera kuri byinshi mu bufatanye.

Kubaka igihugu mu mahoro, abantu bakumva ko kutabona ibintu kimwe n’ubutegetsi atari ukuba umwanzi, ko ahubwo aba ari izindi mbaraga ziba zije, zigomba gushyirwa hamwe mu kubaka igihugu.

Guha buri wese kuvuga icyo atekereza nta nkomyi mu gushyigikira iterambere rirambye, hakoreshejwe gahunda za politiki zinyuranye.

Ku rundi ruhande, iri shyaka rishyirwa mu mashyaka 5 atavuga rumwe na leta yiyise P5, aherutse gutangaza ko asaba ibiganiro na guverinoma y’u Rwanda.

Raporo zitandukanye mpuzamahanga zatangaje ko iri huriro rifite imitwe yitwara gisirikare mu majyepfo ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ishyaka rya Ingabire riramutse ryanditswe mu Rwanda( mu gihe ryaba ryujuje ibisabwa) riba rifite n’uburenganzira bwo gusaba kujya mu ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO).

Ni aho abahagarariye amashyaka yemewe mu Rwanda bahurira bakungurana ibitekerezo kuri politiki na demokarasi, banasesengura politiki y’igihugu n’ibyanozwa kurushaho.

Iri huriro ryagiye ryinjirwamo n’amashyaka avuga ko atavuga rumwe na leta y’u Rwanda  nka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) riyoborwa na Dr Frank Habineza ndetse na PS Imberakuri rya Mukabunani. Aba bagiye banatorerwa kuyobora iri huriro.

Mu gihe FDU Inkingi ryakenera kwandikwa rikabisaba, rikanemererwa kujya mu ihuriro rihuje amashyaka, birashoboka ko Ingabire Victoire yakwicarana n’abanyapoliti bamenyerewe mu Rwanda nk’abavuga rikijyana bungurana ibitekerezo.

Ni mu gihe byaba bibaye ngombwa, uwahamijwe ibyaha bikomeye ashobora nyuma agahabwa imbabazi, ashobora guhanagurwaho ubusembwa akaba yaba umuyobozi mu ishyaka no mu bindi bikorwa.

Ntakirutimana Deus

1 thought on “Ingabire Victoire ashobora kwicarana n’abanyapolitiki b’inararibonye mu Rwanda basesengura

  1. Ingabire se batinyuka kumuzana imbere yacu, adasabye imbabazi ku ngengabitekerezo ye?? Umuntu uhakana genocide se nihe atayikora? Ikindi yivugiye ko nta mbabazi yasabye kuko nta kosa yakoze. Ntimukadufate nk’ijiji, muza kuduturaho ibibonetse byose, abaturage natwe dufite ubwenge. Frank Habineza nubwo ari muri opposition ntimukamugereranye na Ingabire iyi nterahamwe yuzuye urwango n’amacakubiri. Ingabire victoire ntashobora guhinduka. Umugabo we yirirwa avuza Induru I burayi.

Comments are closed.