Kabila amateka azarata ubutwari yahererekanyije ubutegetsi mu mahoro

Ni ubwa mbere bibaye mu mateka ko perezida uri ku butegetsi ahererekanyije ubutegetsi mu mahoro mu bihugu byo mu karere havuyemo Tanzania.

Uwo ni Joseph Kabila Kabange umuhungu wa Laurent Desire Kabila wishwe arashwe mu myaka 18 ihise. Uyu afashe iya mbere ahererekanya ubutegetsi mu mahoro na Felix Tshisekedi.

Hirya no hino ku Isi abaturage hari ubwo bafata iya mbere mu gusaba ko umuyobozi runaka akomeza kubayobora. Hari na bamwe mu bayobozi bakora uko bashoboye ngo itegeko nshinga ritanga ububasha bw’igihe umukuru w’igihugu amara ku butegetsi, rigahindurwa.

Kabila aherutse kubibwira ikinyamakuru Jeune Afrique ko iyo ashaka yari guhindura itegeko nshinga rya Congo akaguma ku butegetsi, ariko ko yahisemo kubuhererekanya mu mahoro.

Uyu mugabo wahererekanyije ubutegetsi mu mahoro akabushyira mu maboko y’abanyecongo biciye mu biganza bya Felix Tshisekedi amateka ashobora kuzajya ahora amwibuka nk’intwari.

Arinze abanyecongo ku ntambara yashoboraga gukururwa n’imvururu zari kuvuka iyo akomera ku butegetsi. Aha atabaye ubuzima bwa benshi.

Ni umugabo bamwe bari kwita Lumumba Patrice mushya waharaniye ubwigenge bw’iki gihugu, kubera iri hererekanya mu mahoro.

Arushije ubutwari abayoboye Congo banakoze na byinshi, ariko bavanywe ku butegetsi n’ikiboko bamwe bitwaza bavuga ko bagamije kuvana abaturage mu kangaratete bashyizwemo n’ubutegetsi bwariho (coup d’etat) yibasiye Afurika cyane mu myaka ishize.

Abayoboye Congo barimo Joseph Kasavubu watowe mu 1960 iki gihugu kibona ubwigenge kugeza 1965 ahiritswe ku butegetsi na Mobutu Sese Seko wabugiyeho mu 1966, uyu na we yaje guhirikwa ku butegetsi na Laurent Desire Kabila(se) mu 1997 ( Mobutu aza gupfira mu buhungiro). Laurent Kabila nawe yaje kwicwa mu 2001 asimburwa n’umuhungu we watanze ubutegetsi none.

Amateka agaragaza ko aba bose bayoboye Congo bahiritswe ku butegetsi, icyo gikorwa kigakurikirwa n’imeneka ry’amaraso ya benshi.

Amateka amwerekana nk’ushobora guhabwa ibihembo bitandukanye bicicikana ku Isi.

Ibi birimo icya Mo Ibrahim kigenerwa umuyobozi wa Afurika wavuye ku butegetsi mu mahoro ndetse n’icya Nobel gihabwa uwaharaniye amahoro.

Kabila yaharaniye amahoro muri Congo kuva se yicwa, arwanya imitwe yavukaga muri icyo gihugu irimo M23 n’iyindi kugeza ku munota wa nyuma ari hafi kuva ku butegetsi aho ingabo ze zishe umuyobozi ukomeye w’inyeshyamba zigize umutwe wa Mai Mai.

Kabila ntiyakoze ibidasanzwe muri Congo yakunze kurangwamo akaduruvayo k’imitwe yitwajw intwaro n’ibyorezo byakunze kwibasira Beni, agace ko muri iki gihugu n’ibindi bice bitandukanye by’iki gihugu.

Kabila asimbuwe na Felix Tshisekedi umuhungu wa Etienne Tshisekedi waharaniye kuyobora Congo ku butegetsi bw’abaperezida 4 bayoboye Congo.

Ni nyuma y’amatora ya perezida yabaye tariki 30 Ukuboza 2018. Muri aya matora yatsinze Martin Fayulu waje umukurikira mu majwi.

Ubutwari bwa Kabila bwashimangiwe tariki ya 28 Kamena 2018 n’ushinzwe ububanyi muri ambasade ya Amerika i Kinshasa, Jennifer Haskell ubwo hizihizwaga ubwigenge bwa Amerika.

Kuri konti ye kuri Twitter ati ” Perezida Kabila ashobora kuzaba intwari mu mateka ya Congo, ubwo azaba akoze ihererekanya ry’ubutegetsi bw’igihugu cye mu mahoro no muri demokarasi mu Kuboza uyu mwaka.”

Ntakirutimana Deus