Umwuka mubi mu bitaro bya Ruhengeri wakomojweho mu ihererekanyabubasha

‘Umwuka mubi mu bitaro bya Ruhengeri’,  ni imwe mu mvugo yagarutsweho kenshi mu muhango w’ihererekanyabubasha ryabereye mu bitaro bya Ruhengeri.

Ni nyuma yuko Minisiteri y’Ubuzima ikoze impinduka mu miyoborere y’ibitaro mu Rwanda; ihindura bamwe mu bayobozi bayo. Muri ibi bitaro bahererekanyije ubwo bubasha kuwa Mbere tariki 21 Mutarama 2019.

Mu bihe bitandukanye muri ibi bitaro havuzwe udutsiko twa bamwe mu bakozi bahamaze igihe, bavugwaho kutishimira abashya bahagana bigatuma babananiza.

Hari kandi bamwe mu bakozi bavuzweho guteza umwuka mubi nyuma yo kuvugwaho kuzajyanwa mu bigo nderabuzima, n’abagiye bahindurirwa imyanya ntibabyishimire nk’uko ikinyamakuru Ingenzinyayo kigeze kubyandika.

Havuzwe kandi bamwe mu bakozi bategaga abandi imitego ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ikibazo cyatumye bamwe mu bakozi bivana mu kazi.

Mu muhango w’ihererekanyabubasha, uwari umuyobozi w’ibi bitaro Dr Utumatwishima Abdallah yabwiye umuyobozi mushya umusimbuye ku bijyanye n’uwo mwuka.

Ati “Muzakomeza kureba ko mubungabunga ubumwe bw’abakozi. Habamo kumva ko bamwe batandukanye n’abandi kandi abantu batari kumwe biragoye ko batanga serivisi nziza.”

Cyakora avuga ko ubwo bumwe yari ageze kure abuharanira. Avuga ko byari bigeze igihe abantu bahura bagasangira bakaganira.

Ikibazo cy’umwuka mubi cyagarutsweho n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ibi bitaro avuga ko bikwiye ko ababigiramo uruhare bakwiye gushakishwa bakavanwa mu bandi.

Ati”Turashima Dr Abdallah yakoze akazi ke atizigama ku buryo umusaruro wigaragaza.”

Akomeza avuga ko umwuka wavugwaga muri ibi bitaro hari aho ugeze uba mwiza ariko ko hakiri abantu bakoresha amazina atazwi ku mbunga nkoranyambaga bagasebya ibyo bitaro.

Ati “Imibanire y’abantu; ubumwe ntabwo biragera aho twifuza.”

Akomeza avuga ko abiyita amazina bajya ku mbuga nkoranyambaga bakaba bashyiraho amabanga y’akazi mu bitaro kandi bidakwiye.

Abo ngo bakwiye kuvanwa mu bandi.

Ati” Umuntu ukora ibinyuranye n’abandi aba akwiye kumenyekana ngo abise abandi. Nitudakorera mu ikipe ntacyo twageraho. Dufatanye gushaka abo bantu baducamo ibice, bakurwe mu bandi.”

Abihuza n’uko iyo umuneke umwe uri ku iseri, utawuvanyemo utuma n’iyindi ibora, cyangwa ibishyimbo byaboze ko iyo utabivanguye n’ibindi bituma byose bibora.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze Uwamariya Marie Claire avuga ko hari ibibazo bikomeye byari byugarije ibi bitaro Dr. Utumatwishima yagizemo uruhare mu ikemuka ryabyo.

Ati “Ndagushimira mu izina ry’akarere ka Musanze mpagarariye no mu izina ryanjye bwite, ubuyo mu gihe tumaranye hano habaye impinduka zigaragara muri ibi bitaro.”

Akomeza avuga ko hari umwuka mubi waje gucogora.

Ati ” Umwuka mubi wari hagati y’abakozi, wafashije ubuyobozi bw’akarere mu gushakira umuti ibibazo byari hano. Udusigisigi duhari umuyobozi mushya azakomeza kutugaragaza. Ntiyigeze yiganda muri ibi bitaro, hari hameze nko kwinjira mu icuraburindi. Ibimaze kugerwaho tuzakomeza kubisigasira. Ubumwe n’ubusabane, umwuka mubi wari umaze kugabanuka n’ubwo aho twifuza ko bigera hataragerwaho.”

Asoza avuga ko bikwiye ko abakora muri ibi bitaro bakorana ubwitange ku buryo Ugannye ibi bitaro abisohokamo hari icyo bahinduye ku buzima bwe, kandi ko ibyishimo by’ibitaro ari uko ubyinjiyemo agiye kubyara ari uko abisohokamo afite uruhinja kandi ruzima.

Dr Muhire Philbert wahawe inshingano zo kuyobora ibi bitaro, avuga ko azakomeza guhangana n’ibibazo byavuzwe afatanyije n’abakozi basanzwe bahakora, ibinaniranye akabigeza ku zindi nzego. Akomeza avuga ko ntacyagerwaho mu gihe mu gihe umwuka utari mwiza. Bimwe mu bizamufasha kunoza aka kazi ngo ni uko yigeze gukorera muri ibi bitaro, akaba aziranye n’abakozi batandukanye bahakora.

Ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yasuraga ibi bitaro mu mwaka ushize yasabye abakozi babyo gushyira hamwe bakirinda amacakubiri. Yababwiye ko ubudasa bwagombye kubafasha gutanga umusaruro mwiza. Abaha urugero rw’uko umuremure ashobora gucana itara ry’icyuma kifashishwa mu gihe babaga umurwayi kuko ari muremure, umugufi agatoragura icyuma babagisha gitakaye, byari kugora umuremure, bigatuma batanga umusaruro ukwiye ku gihe.

Uwari uhagarariye urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza muri iyi ntara yabasabye kurangwa n’ubumwe birinda ko urwo rwego rwagira abo rukurikirana.

Dr. Utumatwishima ni umwe mu bayobozi bamaze igihe gito muri bitaro; kingana n’umwaka umwe.

N.D