Uko Kanziza ataciwe intege no kuba mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma kugeza abaye Senateri

Kanziza Epiphanie wari Umuhuzabikorwa w’ Umuryango w’abagore baharanira ubumwe (Women Organization for Promoting Unity) yagizwe senateri mu Rwanda mu bagenwa na Perezida wa Repubulika, mu buzima bwe yagiye ahura na byinshi bitamuciye intege kugeza ashyizwe kuri uyu mwanya.

Umusenateri ukunze kwivugira ko ari mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma ariko wabashije kwigira abifashijwemo n’abantu batandukanye. Yahawe umwanya asimbura abandi bagiye bashyirwaho na Perezida wa Repubulika wemererwa n’itegeko nshinga gushyiraho abasenateri agenedeye ku bitamdukanye birimo n’ibyiciro bitandukanye by’abanyarwanda. Asimbuye Senateri Kalimba Zephyrin nawe wasimbuye murumana we Sebishwi Juvenal na we wari wasimbuye Mpayimana Elie.

The Source Post yashatse amateka y’uyu musenateri wakunze kugaragaza ko yabayeho mu buzima butoroshye ariko akirwanaho afatanyije n’ababyeyi be.

Kanziza Epiphanie yavutse 1972 mu muryango w’abana 7 mu murenge wa Gatunda akarere ka Nyagatare. Amashuri abanza yayize kuri groupe scolaire Mutumba Nyagatare, ayisumbuye ayiga Notre Dame du Bon Conseil Byumba muri normal technique, akomereza muri Kaminuza Yigenga ya Kigali mu ishami rya Relation Internationale (Imibanire y’Ibihugu).

Mu kiganiro yagiranye na The Bridge Magazine muri Mata 2019, yabajijwe uko yabashije kwiga mu gihe abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma akomokamo batitabiraga kujya mu ishuri.

Kanzira agira ati “Ababyeyi banjye ntibari baturanye nabo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, gusa bityo abandi babyeyi bohereje abana babo ku ishuri nanjye ababyeyi banjye baranyohereza.»

Yatangiye amashuri abanza mu myaka w’ 1979 arangiza 1987 icyo gihe bigaga imyaka 8. Akomeza avuga ko yabaga uwa mbere cyangwa uwa 2 ndetse iyo yabaga uwa 3 yarariraga. Ibi ngo byahaye ababyeyi be imbaraga zo gukomeza kumurihira.

Kanziza asobanura ko icyo gihe abana benshi mubo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bavaga mu ishuri kubera kubaha akato, ati niyo nabaga nabaye uwa mbere banteraga ibipapuro n’ibyatsi, bakamvugiriza induru mu gihe abandi bana babakomeraga amashyi.

Kera habagaho ibyo kuvuga ngo abo muri ubu bwoko muhaguruke, njye nahagurukaga ndi umwe nabwo bakamvugiriza induru nkarira, nataha nagera mu rugo nabibwira ababyeyi papa akaza gutongana ku ishuri ubwo nkabona agahenge.

Icyamuteraga imbaraga agakomeza kwiga

 
Kanziza avuga ko igihe yigaga, musaza we yigaga muri selayi(CERAI) kandi ibigo byari byegeranye akenshi iyo abanyeshuri bamwiyenzagaho bamutuka cyangwa bakamukubita ngo ni umutwakazi yahitaga ajya kubarega kuri musaza we yahagera akabibwira abarimu, nawe akamwihanganisha. Ati « rero musaza wanjye niwe watumye nihanganira ibyo abandi bana bankoreraga bitari byiza. »
 
Ikindi ngo nuko bamwe mu barimu babaga banywa inzoga bazaga mu rugo papa akabaha urwagwa iyo yabaga yahishije akaboneraho akababwira ati « umwana wanjye sinzongere kumva yakubiswe cyangwa atotezwa ». Ndetse ngo ise yatangaga n’inka agerageza kubana n’abantu. Ibyo rero bigatuma umwarimu uziko yahawe inka na se akomakoma abashakaga kumutoteza.
 
Aha avuga ko ise yari umuhinzi –mworozi yari yarafashe imico y’abaturanyi be akagenda abigana. Ndetse ngo kuko yari yarabyaye abakowa 6 n’umuhungu umwe byatuma akora cyane ngo batazavuga ko abakobwa be basuzuguritse.
 
Nyuma yo kurangiza amashuri abanza yatsindiye kujya kwiga muri mashuri yisimbuye yiga normal technique atsindira ku manota 77% mu 1996.
 
1997-2008 : yigishije mu groupe scolaire Cyabayaga I Nyagatare na groupe scolaire Bibare I Gatsibo.
 
2008-2010: yakoze mu mushinga African Initiative for Making Progress Organization ashinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC yarihiye abanyeshuri muri Kaminuza ihereye ku bagize amanota menshi nawe azamo yiga Relations Internationale (Imibanire y’Ibihugu).

Gukura abona abantu bababaye, hiyongereyeho n’itotezwa yagiriwe yiga byatumye ashinga umuryango

Kwiga no kubona abantu bagihezwa kubera ubukene byatumye ashinga Umuryango w’abagore baharanira ubumwe (Women Organization for Promoting Unity) muri 2012 wari ugizwe n’abantu 12, abagore 8 n’abagabo 4 kuri ubu barenga 80, abagore bakaba bagera kuri 60. Babonye ubuzima gatozi mu mwaka wi 2016. Uyu muryango ufitanye ubufatanye n’Ibihugu by’ Afurika y’Iburasirazuba harimo igihugu cya Tanzania na Uganda ku bijyanye n’iterambere ry’umugore.

Amahugurwa yagiye ahabwa yamufunguriye inzira n’icyizere

Mu mwaka wi 2000 yitabiriye inama Irish Belfast mu gihugu cya Irlande ku birebana n’amahoro, aho I Belfast hari ibibazo bishingiye ku macakubiri hagati y’abaporotesitanti n’abagatolika, iyo nama yavugaga ku kugarura amahoro, uko abantu babana n’abandi badahuza, kuzuzanya, ko ukudasa kw’abantu bitakagombye kubatanya. Ahubwo ko bigomba kubahuza.

Kanziza Epiphanie ari kumwe n’abari bitabiriye inama mu guhanahana ibitekerezo n’ubumenyi mu birebana n’iterambere ry’umugore mu Birwa bya Philippine

Ibi ngo byaramwubatse yumva ko agomba kwigirira icyizere kandi agaharanira kugira ubucuti na buri wese niyo yamwereka ko amusuzuguye akabyakira. Aragira ati “icyo gihe nabyaraga pfusha kwa databukwe bakabwira umuhungu wabo ngo ante ashake undi, kuko we atari uwo mubo amateka agaragaza ko yasigajwe inyuma kandi bakabivuga numva.”

Kanziza yitabiriye inama zitandukanye, aho 2014 yitabiriye inama mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yo kubaka ubushobozi kw’imiryango itegamiye kuri leta no kuyiyobora.

Anitabira inama Nyafurika ku burenganzira bwa muntu mu bihugu bya Gambia na Angola n’inama yigaga ku iterambere ry’umugore n’ishyirwamubikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga ya Maputo. Yongera kugira izindi mbaraga ubwo yitabiraga inama ihoraho ya United Nations (UN) ku bibazo byaba Nyamuke (Minorities) harimo abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, abamasayi n’abandi i New York muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika mu mwaka wa 2016.

Ku italiki 2 Gashyantare 2019 yitabiriye inama mu guhanahana ibitekerezo n’ubumenyi mu birebana n’ iterambere ry’umugore mu birwa bya Philippine. Ati “urumva iyo wungurana ibitekerezo n’abandi bagore baturutse mu mpande z’isi nuko uba wagiriwe icyizere. N’ibintu nishimiye kuko njye bajya kuntumira muri Philippine natanzwe nuwaruzi ko mfite ubumenyi nasangiza abandi.”

Kanziza Epiphanie kuri ubu afite isambu ingana na hegitari 2, inka 2 imbyeyi n’inyana ndetse akagira n’inzu ku ivuko i Nyagatare yiyongera kuyo atuyemo mu murenge wa Gisozi akarere ka Gasabo.

Ntakirutimana Deus

1 thought on “Uko Kanziza ataciwe intege no kuba mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma kugeza abaye Senateri

Comments are closed.