Mutsindashyaka inkundwakazi, amateka, ibihe n’inkuru ze aho yanyuze kuva mu 1994

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatanu tariki 14 Kanama 2020 yagaragaje imyanzuro irimo ko Mutsindashyaka Théoneste yagizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo(Congo Brazzavile).

Uyu mugabo ni umwe mu batazi icyitwa ubushomeri igihe kinini mu buzima bwe kuva mu 1994, uretse icyuho yagize cy’igihe yari amaze gukurikiranwa n’ubutabera. Azwi i Kigali, hari uko yahavuzwe, ariko hari n’umusanzu udasanzwe yatanze utazwi na benshi.

Kugeza ubwo yagirwaga ambasaderi izina ry’icyubahiro yasaga n’usigaje, Mutsindashyaka yahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’umuryango ushinzwe kurwanya ikwirakwiza ry’intwaro nto n’iziciriritse mu Karere k’Ibiyaga Bigari, mu Ihembe rya Afurika no mu bihugu bihana imbibi(Regional Centre on Small Arms-RECSA), umwanya yahawe ku wa 24 Mata 2013. Ubu yari awumazeho imyaka 7 n’amezi 4.

Kugirwa ambasaderi ni icyubahiro ariko binajyana n’inshingano bihawe Mutsindashyaka wari warahawe imyanya yose yubashywe mu gihugu uretse uwo. Muri leta yakozemo imyaka 14 n’amezi 10.

Mutsindashyaka ni muntu ki?

Mutsindashyaka Théoneste ni mwene Nyandwi Michel na Mukandego Bonifrida, yavutse ku itariki ya 24/12/1962 mu mudugudu wa
Musezero, Akagari ka Musezero, Akarere ka Gasabo ho Mujyi wa Kigali yashakanye na Mukantaganzwa Donathille, wamenyekanye mu Nkiko Gacaca uherutse kugirwa Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC).

Uyu mugabo yamenyekanye cyane ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali nk’umwe mu bari bazwiho gufata ibyemezo bikakaye birimo kuvugurura uyu mujyi, yanabaye Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba,  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, umwanya  yavuye aho yerekeza muri gereza ya Kigali (1930) aho yakekwagaho kunyereza umutungu wa Leta. Iyo myanya yayitwayemo gute? Ni iki avugwa kuri buri mwanya yabayeho?

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’impinduka nyinshi

Uyu mugabo yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ashinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, umwanya yagiyeho muri Werurwe 2008 akawuvaho muri Nyakanga 2009. Yawumazeho umwaka n’amezi atanu. Yagize uruhare mu gutangiza no gushyira mu bikorwa:

Ibijyanye no gushyiraho politiki yo kwiga mu rurimi rw’icyongereza mu mashuri yo mu Rwanda. Urundi ruhare yagize ni urw’itangizwa ry’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 (Nine Years Basic Education -9YBE). Hari ishyirwaho rya Mwalimu Sacco, ibyo kuzana abanyamahanga basaga ibihumbi 43 bafashije mu kwigisha icyongereza mu mashuri (instructors) nkuko bigaragara kuri linkedin.

Hari gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana, zagombaga guhabwa abasaga ibihumbi 100. Yagize kandi uruhare mu gushishikariza abakobwa kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro.

Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba wibukirwa ku ndabo

Ni umwanya yagiyeho kuva muri Mutarama 2006 kugeza muri Werurwe 2008, awumaraho imyaka 2 n’amezi 2. Icyo yibukirwa muri iyi ntara ni ukubaka ibiro byayo binakoreramo akarere ka Rwamagana no gutera ibiti n’indabo ku mihanda y’iyi ntara mu rwego rwo guharanira isuku n’isukura no kubungabunga ibidukikije.

Meya w’Umujyi wa Kigali utarishimiwe n’ab’amikoro make

Mutsindashyaka yahawe inshingano zo kuyobora Umujyi wa Kigali muri Werurwe 2001 azivaho mu Kuboza 2006, azimazeho imyaka 4 n’amezi 10.

Yamenyekanye mu guhangana n’ibibazo by’imiturire kugeza ubwo bamwe bamuhimbye “Mutsindamazu” kubera inkubiri yazanye mu kuvugurura imiturire muri uyu mujyi.

Azwiho gufata ibyemezo bikakaye birimo ibijyanye n’iryo vugurura byatumye bamwe bamunengera imvugo yakoresheje zirimo kwita inzu z’abamikoro make muri uyu mujyi “utururi” cyangwa “ibyari by’inyoni” tugomba gusenywa.

Azwiho kandi guhangana n’ibibazo by’ubujura bwari bwugarije uyu mujyi burimo n’ubwakorerwaga za banki. Ubu bujura bwiyongeragaho ubwakorerwaga ahahuriraga abantu benshi nk’i Nyabugogo ahari abajura biyise amazina atandukanye bakiba abantu ku manywa y’ihangu bakabifata nk’ibisanzwe.

Yavuzweho kandi kugusha leta mu gihombo ubwo yafataga icyemezo cyo guhagarika no gusenya inzu y’umunyemari Mirimo Gaspard, bikarangira leta itsinzwe, igategekwa kumwishyura miliyoni 150 Frw.

Mu gihe cye yahanganye bikomeye n’umushotamari Uwamwezi Joséphine (Nyiri La Comete) uzwi ku izina rya Nyiragasazi ku bw’umuturirwa yashakaga kuzamura, Mutsindashyaka akawita ‘ikiburazina’.

Ku buyobozi bwe niho hatanijwe gahunda yo guca abazunguzayi muri Kigali, gukuraho kiyosike na kontineri zitajyanye n’igihe, gusenya inzu zidafite ibyangombwa n’ibindi.

Mutsindashyaka wakenetse ibyo kuba umunyamabanga Mukuru muri za Minisiteri

Mu yindi mirimo yagiye akora yabaye umunyamabanga mukuru muri za minisiteri kuva mu Kwakira 1994 kugeza muri Werurwe 2001, umwanya yamazeho imyaka 6 n’amezi 6.

Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo

Yabayemo umunyamabanga mukuru kuva mu 1999 kugeza mu 2001. Yagize uruhare mu gushyiraho impinduka muri politiki y’abakozi ba leta, ibijyanye n’umushahara, ibyo gushyiraho RAMA,

Minisiteri y’umutekano w’igihugu

Yabayemo umunyamabanga mukuru mu 1996-1999.Yagize uruhare mu ishyirwaho rw’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, itangizwa rya pasiporo zigezweho ndetse n’indangamuntu ya mbere itarimo ubwoko, ishingwa rya polisi y’u Rwanda isimbuye abapolisi ba komine.

Minisiteri y’urubyiruko, umuco na siporo

Yayibayemo umunyamabanga mukuru mu  1994-1996. Yagize uruhare mu kongera gusubiza ku murongo urubyiruko nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Agira uruhare mu ishyirwaho ry’ingando z’urubyiruko mu rwego rwo kurushishikariza kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya jenoside. Yagize uruhare mu isanwa ry’ingoro z’imirage na sitade no guteza imbere amarushanwa mu mikino itandukanye.

Umwarimu mu mashuri yisumbuye

Mutsindashyaka yabaye umwarimu mu mashuri yisumbuye, aho yigishaga muri College Saint André riri i Kigali, rimwe mu mashuri yisumbuye yari akomeye mu bihe byashize.

Mutsindashyaka mu buroko 

Ubwo yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yatawe muri yombi afungirwa muri gereza ya Kigali (1930) aho yakekwagaho kunyereza umutungu wa Leta

Yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuwa 17 Ugushyingo 2009. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwatangaje ko bumukurikiranyeho ibyaha bjtandukanye budashidikanya ko yakoze. Byarimo icyo kunyereza umutungo wa Leta, gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kwigwizaho umutungo mu buryo bunyuranije n’amategeko, no kubeshya urwego rw’umuvunyi umutungo afite.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Mutsindashyaka afite amakamyo 4 ya rukururana, n’amakonte atandukanye muri za banki zo mu mahanga. Bwasobanuye ko atigeze agaragariza umuvunyi iyo mitungo. Bukavuga ko Mutsindashyaka yakoze bimwe muri ibi byaha akiri umuyobozi w’umujyi wa Kigali.

Yatawe muri yombi mu gihe yari afite urundi rubanza rwari gusomwa ku ya 20 Ugushyingo rujyanye n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta mu iyubakwa ry’inzu y’ibiro y’intara y’iburasirazuba. Cyokora, ubushinjacyaha bwatangaje ko uru rubanza ntaho rwari ruhuriye n’ibyo bindi yari akurikiranweho.

Mu mwaka wa 2010, yasohotse muri gereza agizwe umwere, kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara muri politiki kugeza muri 2013 ahawe uwo mwanya wo guhagararira u Rwanda muri RECSA.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y’ubugenge (Masters in Physics) yakuye muri Kminuza Nkuru y’u Rwanda.

The Source Post

Loading

1 thought on “Mutsindashyaka inkundwakazi, amateka, ibihe n’inkuru ze aho yanyuze kuva mu 1994

Comments are closed.