Umuturage arasaba kuzungura umutungo w’ababyeyi be ubarizwa ahubatse Kigali Convention Center
Murekatete Clarisse arasaba ko yarenganurwa agahabwa uburenganzira bwo gucunga umutungo wari uw’ababyeyi be, yagiye ahuguzwa mu buryo avuga ko bubabaje bwo kumwiyitirira bakamwambura uburenganzira ku babyeyi be ngo acuzwe uwo mutungo wari ahubatse Kigali Convention Center.
Ababyeyi ba Murekatete Clarisse bitabye Imana mu 1994, umuryango wa se n’uwa nyina batoranya uwashaka umutungo wasizwe n’ababyeyi ba Clarisse aribo Munyengabe Déo na Habiyaremye Espérance, ugizwe n’inzu 2 zari ku Kimihurura, agahabwa uburenganzira bwo kuwucunga.
Nyina wabo Mujawamariya Félicité ni we wahawe ubwo burenganzira anahabwa amafaranga y’ingurane ariko aricecekera, kuko ntacyo yabwiye umuryango wa se wa Murekatete Clarisse nk’uko byari byemejwe.
Uwo mutungo ni inzu 2 zari muri Selire Rugando, Segiteri Kimihurura, Komini Kacyiru, Umujyi wa Kigali. Ubu hari mu hubatswe Kigali Convention Center. Umugenagaciro yahahaye agaciro kangana n’amafaranga y u Rwanda miliyoni makumyabiri na zirindwi n’ibihumbi magana atanu (27,500,000 Rwf).
Murekatete Clarisse yavutse mu 1991, avukira ahahoze hitwa Selire Rugando, Segiteri Kimihurura, Komini Kacyiru, mu mujyi wa Kigali. Avukana na mukuru we Uwamahoro Claire, ariko badahuje se kuko nyina yahamutahanye. Mu 1994, se yitabye muri Gashyantare , nyina yitaba Imana ubwo bahungaga. Murekatete ajyanywa i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ajyanywe n’umwe mu bagize umuryango wo kwa nyina, ari nabwo nyina wabo Mujawamariya Félicité yihutiye kujya mu nkiko avuga ko hari umwana umwe Uwamahoro Claire wasizwe n’abo ba nyakwigendera [nyamara nta burenganzira yari afite bwo kuzungura ibitari ibya se], kandi ari we muzungura umwe rukumbi, akaba ari nawe uzakomorerwa uwo mutungo namara gukura, dore ko we yanarerwaga na nyina wabo Mujawamariya Félicité.
Uko Murekatete Clarisse yagarutse mu Rwanda
Se wa nyina wa Murekatete Clarisse, [Sekuru], Rwanzegushira Petero yakomeje kumushakisha. Mu mwaka w’ 2000 amusanga muri Congo ahitwa iMasisi, aramuzana amurerera iwe i Muramba mu kagari ka Gatega, umurenge wa Matyazo, mu karere ka Ngororero, akaba ari naho uyu wari umwana yize amashuri abanza kuri Muramba B aba kwa sekuru.
Mujawamariya Félicité abonye ko Murekatete Clarisse azanywe na sekuru, yahise amwiyandikishaho ko ari umwana wabo, we n’umugabo we Ndagijimana Théoneste, nyamara [Murekatete] ntiyabimenyeshwa, kuko byari binyuranyije n’amategeko.
Mu mwaka w’ 2017 Murekatete yagiye gusaba urupapuro rw’inzira (passport) ashaka kujya mu bucuruzi bwambukiranya imipaka mu bihugu by’abaturanyi. Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rumubaza impamvu abeshya amazina y’ababyeyi be [kuko harimo amazina ya Mujawamariya Félicité n’umugabo we Ndagijimana Théoneste] nyamara batari ababyeyi be.
Murekatete Clarisse yahise agana inkiko asaba guhabwa uburenganzira ku gisekuru cye. Aburananira mu rukiko rwahoze ari urwa Kabaya aratsinda, yandikwa ku babyeyi be b’umubiri Munyengabe Déo na Habiyaremye Espérance.
Murekatete ntiyagaragajwe nk’umuzungura wababyeyi be
Murekatete agaragaza ko uyu nyina wabo Mujawamariya Félicité n’umugabo we Ndagijimana Theoneste batigeze bamugaragaza nk’umuzungura w’imitungo y’ababyeyi be, kuko bagaragaje mukuru we wenyine [Uwamahoro Claire]; bavukana kuri nyina kuko yamubyaye mbere yuko ashakana na se wa Murekatete, Munyengabe Déo.
Uyu mukuru we utaranabashije kwiga amashuri yisumbuye, abifashijwemo na Mujawamariya Félicité yahise amuca inyuma ajya kuburana ko na we ari mwene Munyengabe Déo, se wa Murekatete Clarisse.
Nyamara kubera imanza Mujawamariya Félicité yashoyemo Murekatete Clarisse, ntiyabonye uko atambamira urubanza ruhesha Uwamahoro Claire kuba umwana wa Munyengabe Deo.
Ku itariki ya 26 Nyakanga 2020, inama y’imiryango ya Murekatete Clarisse (uwo kwa se n’uwo kwa nyina) yateraniye i Muramba ivuga ku izungura ry’imitungo y’ababyeyi ba Murekatete Clarisse nkuko byasabwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, igena ko ari we ugomba kuzungura iyo mitungo.
Murekatete Clarisse yagaragaje ko atigize amenya amafaranga nyina wabo Mujawamariya Félicité yahawe ku ngurane y’inzu 2 z’ababyeyi be zahoze mu Rugando (ubu ni hamwe mu hubatse Kigali Convention Center), kandi akaba ataramenye irengero ryayo.
Nyina wabo Mujawamariya Félicité yavuze ko yahawe ingurane ingana na miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda ariko ntiyagaragaza icyangwombwa na kimwe cyerekena ko koko ariyo yahawe. Murekatete Clarisse amusabye ko agomba gushaka icyo cyangombwa cyerekana niba ibyo avuga ari byo, Mujawamariya Félicité yamusubije ko atari we ugikeneye, ugikeneye ariwe uzajya kucyishakira.
Mujawamariya kandi yavuze ko aya mafaranga miliyoni 8 Frw yayatungishijemo izo mfubyi (Murekatete Clarisse na mukuru we Uwamahoro Claire). Murekatete Clarisse yavuze ko ntayo yamutungishijemo kuko yarerewe kwa sekuru igihe yigaga amashuri abanza, kandi ko yabagayo mu buzima bugoye aho byamusabaga rimwe na rimwe gukora akazi k’ingufu nk’ubuyede kugira ngo abone amafaranga akeneye.
Murekatete Clarisse, arangije amashuri abanza, Mujawimana Eugenie umugore wa Nyirarume Hakizamungu Etienne, yamujyanye kwiga mu mashuri yisumbuye, amuha amafaranga y’ishuri n’ibikoresho, nyuma yunganirwa na se wabo. Ibi bikaba byerekana ko aba biyitiriye ababyeyi be, mu buryo butemewe n’amategeko batigeze bamutunga. Ndetse ngo banabanje kuvuga ko atakiriho.
Murekatete Clarisse asaba kuzungura imitungo y’ababyeyi be yacungwaga na Mujawamariya Félicité ndetse akamenya n’umubare wamafaranga yahawe nk’ingurane y’imitungo y’ababyeyi be yahoze mu Rugando. Ni mu gihe mukuru we avuga ko we yayibonye ariko ntagaragaze uko yayibonye.
Bivugwa ko umuryango wa Mujawamariya ufite imitungo minshi urimo inzu zirimo Guest House iri i Muramba muri Ngororero n’indi mitungo iri i Kigali.
Ubwanditsi