Kayonza: Abahinzi barataka akarengane mu igenwa ry’igiciro cy’umusaruro wabo 

Tariki 13 Ukuboza 2021, urugaga Imbaraga [umuryango w’abahinzi n’aborozi mu Rwanda] washyize ahabona ubushakashatsi wakoze ku ruhare rw’umuhinzi mu kugena igiciro cy’umusaruro we, bwagaragaje ko koperative zifitiye akamaro abanyamuryango ku bijyanye no kongera umusaruro biciye mu guhuza ubutaka, bityo bikagira uruhare mu iterambere ry’imibereho yabo.

Hatangwa urugero ko mu bihembwe bitandatu by’ihinga [2019-2021] koperative enye zasuwe n’urwo rugaga zejeje umuceri ufite agaciro ka miliyari 28 Frw. Nyamara n’ubwo umusaruro wazamutse, urwo rugaga rwagaragaje ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo muri koperative zimwe, ukumira abahinzi mu ifatwa ry’ibyemezo bimwe na bimwe. Urugero rutangwa ni aho usanga hari aho ibiciro by’umusaruro wabo byumvikanwaho hagati y’inganda n’abayobozi ba koperative, nta ruhare rw’abahinzi rugaragayemo, bityo bigasubiza inyuma abahinzi n’imbaraga zabo.

Mu kumurika ubushakashatsi abahinzi babwiye leta ko nta ruhare bagira mu kugena igiciro cy’umusaruro wabo

Ibyo kutagira uruhare mu igenwa ry’icyo giciro bivugwa n’abahinzi ba koperative Indatwa Kayonza ihinga umuceri mu gishanga cya Rwinkwavu gifite ubuso bwa hagitari zisaga 1000, n’abanyamuryango basaga 4000. Bavuga ko bakomeje gucibwa intege n’imicungire mibi ya koperative yabo, ituma batabona inyungu muri ubwo buhinzi, bagashinja ubuyobozi kubapyinagaza, ndetse bamwe bakabyita akarengane.

Aba bahinzi bavuga ko babona bahinga, bakisanga bashyiriweho igiciro cy’umusaruro wabo batishimira kuko ngo batabona uruhare rwabo mu ishyirwaho ryacyo, bigatuma bahinga bahomba, dore ko ngo banakatwa  amafaranga ‘menshi’ badasobanukiwe n’ibyayo.

Mukanshogoza Anathalie we na bagenzi be baherutse kugana ku biro by’iyo koperative gusobanuza iby’amafaranga babona bandikiwe ku mafishi agaragaza iby’umusaruro wabo nuko bishyurwa.

Ifoto igaragaza ibijyanye n’amafranga bacibwa

Uwo mugore wo mu kigero cy’imyaka 55 uhinga ubuso bwa Are 40(metero 80 kuri 50), avuga ko atishimiye kwinjiza amafaranga abona ari menshi ariko nyuma agakatwaho byinshi, bimwe atazi n’inkomoko yabyo; umusaruro aherutse kubona waguzwe amafaranga ibihumbi 440 Frw ariko nyuma yo gukatwa ibisabwa byose ahabwa ibihumbi 190 frw. Ni ikibazo ahuriyeho na Mukantambara Farasie na we utanyurwa no kwinjiza ibihumbi 216 Frw, agahabwa ibihumbi 97 ku musaruro w’umuceri aherutse kweza.

Bakatwa amafaranga badasobanukiwe

Mukanshogoza avuga ko yabajije uburyo akatwa amafaranga ibihumbi 33 Frw abwirwa ko ari ay’ibirarane by’ifumbire kandi ku mpapuro yahawe mu bihembwe byabanjirije icyo yejejemo cya 2022A ibyo birarane bitarigeze bigaragazwa ngo byandikwe ku mpapuro zigaragaraza umusaruro wabo n’ibyo bishyura ndetse n’ibyo bishyuzwa.

Urebye impapuro zombi, urw’ubushize rugaragaza ko nta birarane yarimo

Uretse kubona bakatwa amafaranga badasobanukiwe, abahinzi bo muri iyo koperative Indatwa Kayonza bavuga ko irangwa n’imicungire mibi y’umutungo wabo ndetse ngo biherutse gushimangirwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe koperative [RCA] mu Kwakira 2021, cyategetse abakozi n’abayobozi bayo kwishyura amafaranga asaga miliyoni ebyiri yanyerejwe.

Bamwe muri bo baganiriye na The Source Post batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera umutekano wabo, bavuga ko basanga badatera imbere biterwa no gukatwa ayo mafaranga badasobanukiwe ibyayo, bakanabuva ko bumvise ko perezida wabo yumvikana n’abayobozi b’inganda zibagurira umusaruro zikagira amafaranga bamusigiramo batamenya, cyane ko ngo nta ruhare bagira mu kugena igiciro cy’umusaruro wabo. Abo bahinzi bibaza uburyo ugurwa n’inganda zo muri Rusizi na Huye nyamara hafi yabo hari inganda zatunganya uwo muceri.

Umwe muri bo asobanura ko hari inama ihuza abayobozi ba minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) , ab’iy’ ubucuruzi n’inganda (MINICOM) , ingaga z’abahinzi n’abanyenganda n’abandi bakumvikana ku giciro cyagurwa ikilo cy’umuceri bita [technical team]. Igenwa ry’icyo giciro ngo ntacyo ribatwaye cyane kuko riba ryarebye ubuhinzi bw’umuceri mu gihugu hose muri rusange, ariko ngo iribateye ikibazo ni irindi genwa ry’igiciro rikurikira iryo rikorwa hagati y’ubuyobozi bwa koperative yabo n’inganda zibagurira umusaruro, aho usanga inganda zigena amafaranga runaka zongera ku giciro cy’ikilo kiba cyemejwe na rya tsinda mpuzabikorwa.

Kamana Claude [izina ryahinduwe] umuhinzi muri koperative Indatwa Kayonza agira ati:

” Perezida agirana inama n’abafite inganda  mu kugena igiciro nyuma y’ikiba cyemejwe n’izo nzego. Aho rero niho havuka ikibazo tukabona abayobozi bari gutera imbere, nk’ubu twumva ko perezida wa koperative yacu ahabwa amafaranga 10 kuri buri kilo cy’umuceri atagera ku muhinzi.”

Urugero ni uko ibiciro byatangajwe n’iryo tsinda mu kugura umusaruro uherutse kwera w’igihembwe cy’ihinga 2022A, bigasohoka mu itangazo ryo kuwa 22 Ukuboza 2021 ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Minicom Habyarimana Beata,  ikilo cy’umuceri w’intete ngufi , ari amafaranga 282, uw’intete ziringaniye ari 270 mu gihe uw’intete ndende ari 295 Frw. ku bwumvikane bwa koperative n’inganda zibagurira umusaruro umuceri wa kigori abahinzi bari guhabwa amafaranga 300 aho guhabwa 282 frw yari yagenwe n’iryo tsinda rihuza za minisiteri n’izindi nzego mu kugena igiciro. Aho niho abahinzi bahera bavuga ko haziramo ubwumvikane hagati y’ubuyobozi bwa koperative n’uruganda bakagira amafaranga bumvikanaho atagera ku banyamuryango, abo bayobozi bishyirira mu mifuka. Batanga urugero ko perezida wabo yujuje inzu babarira agaciro k’amafaranga asaga miliyoni nka 25 frw bakeka ko hari amwe mu yayubatse yaba yarayavanye muri icyo gikorwa.

Igiciro cy’umuceri mu itangazo rya Minicom

Perezida wa Koperative abivugaho iki?

Batibuka Laurent, perezida wa Koperative Indatwa Kayonza ahakana ibyo avugwaho byo kugena igiciro ku buryo hari amafaranga y’umusaruro w’abanyamuryango yaba yikubira.

Ati “Abahinzi baba bagizemo uruhare kuko, abayobozi baturuka ahongaho nk’intumwa nibo badufasha ibyongibyo no kumvikana n’inganda, ni inama yitabirwa n’intumwa z’abanyamuryango ziva mu nteko rusange.”

Ku bijyanye no kuvuga ko hari amafaranga yaba ahabwa  mu buryo bw’uburiganya n’izo koperative kandi yagahawe abahinzi agira ati “Ntabwo ibyo mbizi, baduha iki? ibiciro biba byanditse, bishyura kuri konti, nta kindi kibazo gihari

Abaturiye iyo nzu batari abahinzi bavuga ko imbere irimo amakaro meza, idari ryiza, ubwogero n’ubwiherero bya kizungu nyamara bashidikanya ku nkomoko yayo

Ku bijyanye n’abavuga ko yaba yarifashishije ayo mafaranga mu kubaka ‘inzu y’akataraboneka’ bamwe mu banyamuryango bavuga ko afite, agira ati “ Nayubatse [inzu] ntaraba perezida kandi ndakora, ndahinga, nkora n’ibindi, ibyo ntabwo ari byo.”

Inzu ya perezida uko igaragara mu gikari

Ku bijyanye n’imicungire mibi yavuzwe muri iyo koperative [The Source Post ifitiye ubutumwa bwatanzwe na RCA bubigaragaza], Batibuka avuga ko icyo kibazo atakizi. Ati “ Ibyo ntabyo nzi ariko ndaza kubireba muri raporo.”

Perezida azareba mu gitabo imicungire y’umutungo idahwitse yashyizwe ahabona n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe koperative (RCA)

Ku bijyanye n’abanyamuryango bashobora kwivana muri iyo koperative, Batibuka avuga ko bakwiye kujya bamureba akabafasha gukemura ibibazo bafite, ku munsi umwe mu cyumweru aba ari kuri koperative.

The Source Post kandi yamenye amakuru yuko iyo koperative yabanje kwerura ko itazagura imigabane mu ruganda rutunganya umuceri rwaganirwagaho ngo rukorere hafi yayo muri Kayonza. Aho bamwe mu banyamuryango bavuga ko ari perezida wabanje kubyanga kuko  byashoboraga kumuvutsa amafaranga bamushinja ko afata kuri buri kilo. Gusa perezida ahakana ko atakwanga uruganda rubegere, nyamara abo banyamuryango bakavuga ko yavuye ku izima akemera kurushyigikira byo kurushyigikira bigizwemo uruhare n’akarere.

Ihuriro ry’abahinzi b’umuceri ryaregewe koperative y’ i Kayonza

Iby’icyo kibazo ngo kivugwa hirya no hino mu gihugu, ariko by’umwihariko muri zone ya Kayonza, abahinzi b’umuceri bakunze kukigeza ku buyobozi bw’ihuriro ry’abahinzi b’umuceri mu Rwanda[ FUCORIRWA ], gusa birinze kuvuga niba hari abahinzi bo muri koperative Indatwa bakomoje ku yabo.

Gahiza Appolinaire wahoze ayobora iri huriro mu gihe cy’imyaka itandatu [2016-Ukwakira/ 2021] agira ati “ Hari abahinzi bakundaga kutugezaho iby’icyo kibazo bo muri zone ya Kayonza, ariko biragoye kukibonera ibimenyetso kuko urumva iryo genwa ry’igiciro rikorwa hagati y’umuyobozi wa koperative n’uw’uruganda, kubibera ibimenyetso ntibyoroshye.”

Gahiza avuga ko usanga ba minisitiri yaba uw’ubucuruzi n’inganda ndetse n’uw’ubuhinzi n’ubworozi mu nama yo kugena igiciro bakorana, bakunze kugaruka kuri icyo kibazo bavuga ko bacyumvana abahinzi, bakihanangiriza abayobozi ba za koperative ndetse n’ab’inganda ariko ngo bakomeza kubyumva.

Ikindi ashingiraho ni uburyo ngo muri iyo nama usanga inganda zivuga ko icyashyizweho kiba ari kinini, akenshi basaba ko cyagabanywa, ariko ngo nyuma ugasanga mu kuguririra koperative runaka, bongereye amafaranga 5, 10 cyangwa 20 ku kilo, kandi ngo mu nama batongeragaho n’urumiya.

Ati “ Ibyo hari icyo byumvikanisha gikwiriye gusuzumwa n’inzego zibifitiye ububasha.”

Iby’icyo kibazo binemezwa na Uwamahoro Peter, umuyobozi w’ihuriro ry’inganda zitunganya umuceri uva muri izo koperative. Agira ati “Ikintu cyabereye mu bwihisho cyangwa mu bwiherero kiba kigoye ko twabasha kubona igisubizo cyacyo, gusa  mu biganiro bijya bivugwa, twe tugaragaza ko ari bibi kuko bigira ingaruka mu buyobozi bw’amakoperative. Ntawe turafata ariko uwabikora bikamenyekana biba ari icyaha.”

Abanyenganda baributswa ko batabereyeho gupyinagaza abahinzi kuko babafatiye runini

 

 

 

 

 

 

 

Nta nduru ivugira ubusa…

Uwamahoro avuga ko bakunze kumva abahinzi bavuga iby’icyo kibazo, bityo ngo n’abayobozi mu nzego za leta nabo bakunze kukivugaho.

Ati “ Kugeza uyu munsi ntitwavuga ko hari uwo tuzi ubikora, ariko Nta nduru ivugira ubusa ku musozi, niba abahinzi babivuga, ugasanga hari aho koperative zabo zanga guha umusaruro inganda zimwe na zimwe, zikawuha izindi,  hari mo impamvu ibitera.”

Umuyobozi mushya w’ihuriro ry’abahinzi b’umuceri mu Rwanda, Rusanganwa Aloys na we avuga ko icyo kibazo yacyumvise, ariko nta koperative yashingaho urutoki ko gihari.

Ati “Ni ikibazo kiri ku ruhande, turabyumva ariko ntawe turafata ubikora, ariko ntihaburamo ababikora. Mu nama zose tujyamo abayobozi ba leta barabyamagana. Gusa usanga ari inganda zibigiramo uruhare niba rwihereranye perezida rukamusigiramo nk’ayo atanu (frw) ku kiro biragoye kukimenya,; birasaba ubufatanye.

Ubushakashatsi bw’Urugaga Imbaraga bwagaragaje imikoranire y’abayobozi ba koperative, abakomisiyoneri n’abanyenganda mu gupfinagaza umuhinzi

Ingaruka bigira ku muhinzi

Abahinzi bavuga ko babona bazasezerera iyo koperative n’uwo mwuga bagashaka ibindi bakora kuko ngo ubuhinzi bwabo butabateza imbere.

Mukantambara Frazia yagaragaje umusaruro we, ibyo yakaswe n’amafaranga yasigaranye yita ‘intica nyikize’

Muri icyo gihembwe cy’ihinga yejeje ibiro 1550 by’umuceri udatonoye abarirwa ku mafaranga 293 ku kilo, agaciro kose kagaragaza ko agomba kwishyurwa ibihumbi 454 n’amafaranga 150. kuri uwo musaruro yakaswe umusanzu w’ibikorwa ungana n’amafaranga 10 ku kilo bityo aba amafaranga 15700frw. Yakaswe ifumbire ingana n’amafaranga 21,226 frw hiyongeraho iyo azafata mu gihembwe gitaha ingana na 25, 476frw. Yakaswe kandi agaciro k’umuceri wo kurya yahawe 4,000frw, yakaswe ejo heza ya 22,500frw, umusanzu wo kubaka ibiro 3750 frw, runonko ya 28,000 frw, yongera gukatwa ubwishingizi bwo mu gihembwe 2022A bungana na1350 ubwo mu gihembwe 2021 A bungana na 3735. Imibare igaragaza ko ibyo  yishyuye byose bingana n’amafaranga 279,149, acyura amafaranga 175,001.

Urupapuro rw’ayo yinjije n’ibyo yakaswe

Ibibazo bye abihuje na Habarurema Mathias uvuga ko mu gihembwe cy’ihinga gishize yejeje ibiro 456, nyuma yo gukatwa ibyasabwaga byose mu mafaranga 116 yinjije ngo yafashe mu ntoki ibihumbi 20 Frw. Avuga ko bafite ikibazo gikwiye kwitabwaho.

Ati “Uhereye ku mafaranga nari kwinjiza n’ayo nabonye, dusanga dukorera abayobozi, benshi twinubira guhinga ino mirima, ku buryo rimwe uzasanga abantu bashizemo.”

Gahiza wahoze ayobora ihuriro ry’abo bahinzi mu Rwanda, avuga ko ikibazo nk’icyo gituma bamwe mu bahinzi bazinukwa uwo mwuga, bakava muri za koperative babarizwagamo.

Yongeraho ko iyo n’icyo kibazo cyivugwa cy’abayobozi bakora nk’abakomisiyoneri, bishyiriye ya mafaranga mu mufuka wabo kiba ari ikindi kibazo, bityo bigatuma abahinzi babona ko bapfinagajwe, bakabona abayobozi babo baratera imbere, bo badatirimuka.

Isoko y’icyuho

Rusanganwa avuga ko isoko cy’icyuho cyo kuba perezida runaka yakumvikana rwihishwa n’uruganda rwaguze umuceri akaba yanahabwa n’ayo mafaranga (yita ruswa ikwiye kurwanywa) bashobora guhera ku bisigazwa by’umuceri(sondori) n’ibishiswa byawo usanga bitabarwa mu kiguzi baba baguriyeho abahinzi kandi abanyenganda babigurishamo akayabo, dore ko ngo bivamo ibicanwa ndetse n’ibiryo by’amatungo bihenda. Asaba ko ubutaha nabyo uruganda rwajya rubyishyurira abahinzi.

Umuti ushoboka…

Ku ruhande rw’Urugaga Imbaraga, umunyamabanga mukuru warwo Gafaranga Joseph avuga ko abahinzi bagomba gutanga amakuru mu gihe hagaragaye ikibazo nk’icyo kigakurikiranwa. Ikindi ni uko igiciro nk’icyo ngo gikwiye kumvikanirwa mu nama rusange y’abanyamuryango, bikagaragara ko byaciye mu mucyo, nta kuvuga ngo abahinzi barahagarariwe. Yungamo ko abanyamuryango batagomba gutora abayobozi bakekaho ibikorwa nk’ibyo.

Bimwe mu byifuzo nama basabye MINICOM na MINAGRI harimo kugenzura ababa bakora ibyo bikorwa bagakurwa ku buyobozi bwa za koperative, ndetse hakabaho no gukurikiranwa.

Rusanganwa avuga ko icyo kibazo cyaba giterwa cyane n’abanyenganda asanga bakwiye kwikosora, bagakorana n’amahuriro y’amakoperative, bagatangaza abayobozi bazo babaka ruswa, kuko ngo bakomeje guhombya abahinzi kandi aribo babafatiye runini mu kubona umusaruro batunganya.

Ati “Tugirana ibiganiro, twese tukabyamagana, urumva ntituri abagenzacyaha ngo dufate abantu ku mugaragaro…..abanyenganda bareke gukora nk’abamamyi bigobekana ba perezida kuko n’ubundi nibo bazatunganya uwo musaruro.”

Yungamo ko bari gushaka uburyo koperative zagura imigabane mu nganda zitunganya umuceri, bityo ngo bizagabanga icyo kintu kuko bazaba bazi ibyo binjiza nuko bigabanwa.

Mutabazi Egide ushinzwe ubusesenguzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’amasoko muri Minagri avuga ko koperative zubatse neza umuhinzi atabaza ikibazo kijyanye n’uruhare rwe mu kugena igiciro cy’umusaruro we.

Yagaye abayobozi ba koperative baziyobora nabi

Yungamo ko ari izagaragaye ko ari abafatanyacyaha mu gupfinagaza abahinzi, kugeza  aho usanga koperative ari abayobozi aho kuba urwego ruharanira inyungu z’abanyamuryango barwo.

Umujyanama mukuru muri MINICOM, Kabayiza Alexis yagaragaje ko hari koperative zikora nabi aho usanga abayobozi bazo bikubira inyungu z’abanyamuryango, bityo avuga ko bazakomeza guharanira imikorere yazo myiza  biciye mu kigo cy’igihugu cy’amakoperative (RCA).

Abayobora koperative uko bishakiye bararye bari menge
Abafite aho bahuriye n’ubuhinzi bahanze amaso leta mu gukemura ibibazo biri muri urwo rwego

Deus Ntakirutimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *