Umugore wo muri Amerika yakize SIDA

Umugore wo muri Amerika abaye umuntu wa gatatu ku Isi, akaba n’umugore wa mbere ukize SIDA atewe uturemangingo.

Uyu mugore yari asanzwe avurwa indwara ya kanseri yo mu maraso (leucémie/leukaemia),  aterwa uturemangingo ndangasano (stem cells/cellules souches) tw’umuntu usanzwe afite ubudahangarwa ndemanwa bwo kutandura virusi itera SIDA.

Uyu mugore ubu amaze amezi 14 nta virusi itera SIDA imurimo.

Ariko abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ubu buhanga bwo gutera uturemangingo, hakoreshejwe amaraso , bushobora kuvamo ingorane ku bantu benshi bafite virusi itera Sida.

Ibyabaye kuri uyu mugore byatangajwe mu nama y’ubuvuzi yabereye i Denver ku wa kabiri, ubu buryo ni ubwa mbere bukoreshejwe nk’uburyo bwo kuvura virusi itera SIDA.

Uyu murwayi yatewe amaraso nk’imwe mu nzira yo kumuvura kanseri kandi kuva icyo gihe ntiyigeze akenera ya miti yo kugabanya ubukana ihabwa abanduye virusi itera sida.

Ibi biri mu bushakashatsi bukomeye burimo gukorwa muri Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku bantu bagendana virusi itera SIDA bakaba barahawe ubwoko nk’ubwo bw’amaraso mu kuvura kanseri n’izindi ndwara zikomeye.

Utu turemangingo (cellules/cells) twatewe uyu muntu dufite ubushobozi bwo guhindagura kamere (mu gifaransa mutation génétique) ku buryo tudashobora kwandura virusi itera SIDA.

Abahanga bemeza ko abasirikare b’umubiri bongerera ubudahangarwa umuntu ntashobore kwandura icyo cyorezo.

Amakuru yose avuga ibijyanye no kuvura virusi itera SIDA ni amakuru akomeye cyane kandi yo kwishimira cyane – yerekana ko hazagera igihe hakaboneka umuti wo kuyivura.

Ariko gusa, ubu buryo ntibusobanura ko kubona umuti uyivura biri hafi ngo hatabarwe abaturage basaga miliyoni 37 bagendana virusi itera SIDA. Abenshi muri abo baba munsi y’ubutayu bwa Sahara ku mugabane wa Afrika.

Kuvura hakoreshejwe ubuhanga bw’uturemangingo bwatangiye kwerekanwa mu 2007 igihe Timothy Ray Brown yabaye umuntu wa mbere ku Isi “wavuwe agakira” virusi itera SIDA . Yatewe uturemangingo tw’umuntu wari asanzwe afite ubudahangarwa ndemanwa bwo kutandura icyorezo.

Kuva icyo gihe, ikintu nk’iki kimaze gusubirwamwo incuro ebyiri gusa kuri Adam Castillejono kuri uwo mugore w’i New York.

Aba batatu bose bari bafite kanseri bakaba bari bakeneye guterwa utu turemangingo kugira bashobore kurokoka. Kuvura virusi itera SIDA sibyo byari bigamijwe mbere y’ibindi , ikindi ni uburyo budashobora gukoreshwa ku bantu bose bafite virusi itera SIDA .

Icyo abantu bakwibuka ni uko imiti yo igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ituma abanduye iyi virusi babaho igihe cyabo cyose nk’icy’abantu batayanduye.

Sharon Lewin, uherutse gutorerwa kuyobora ishyirahamwe rishinze kurwanya virusi itera SIDA ku Isi, avuga ko ubuhanga bwo gutera ubu bwoko bw’uturemangingo bwakoreshejwe kuri uyu mugore atari bwiza ku bantu bose bagendana virusi itera SIDA .

Ariko, yongerako y’uko ibyabaye kuri uyu mugore “byerekana ko umuti wo kuvura virusi itera SIDA, ushobora kuboneka kandi bugatanga icyizere ko kuyivura hakoreshejwe uturemangingo ari uburyo bukomeye mu kuvura icyo cyorezo”.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwa vuba ntiburagenzurwa neza ngo bushyirwe ahabona mu kinyamakuru, bisobanura ko nta byinshi biramenyekana kuri ubwo buryo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *