Guhagurukirwa n’inzego z’umutekano bituma ‘abuzukuru ba shitani’ bahungira muri Congo

Mu karere ka Rubavu hamaze iminsi humvikana abasore bambura abaturage cyane cyane  mu masaha ya nimugoroba; iri tsinda ryiyise ‘Abuzukuru ba Shitani’ ryiganjemo abana baba ku mihanda, iki kibazo kikaba gihangayikishije  abaturage n’inzego z’umutekano.

Ikibazo cy’abana baba mu mihanda si umwihariko w’akarere ka Rubavu gusa kuko hirya no hino mu migi no mu dusanteri tw’igihugu ntiwabura kuhabona bene aba bana. Benshi mu bana baba mu mihanda  bavuga ko ari amaburakindi kuko babaho mu buzima bubi cyane ko inzego zibishinzwe zikomeza kubakurikirana ngo basubire mu miryango yabo, bitewe n’uko harimo n’abagizi ba nabi.

Itsinda ryiyise ‘Abuzukuru ba Shitani’ ryo mu karere ka Rubavu, ni rimwe mu yakunze kugaragaraho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo kwambura abantu, kubakubita no kubakomeretsa n’ibindi. Manirakiza Alain (izina ryahinduwe) ni umwe mu bana bishoye muri iri tsinda ryiyise Abuzukuru ba Shitani, ari mu kigero cy’imyaka 17.

Avuga ko we na bagenzi batorohewe n’inzego z’umutekano kubera ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bahoramo ndetse bamwe bajya bahungira mu gihugu cya Congo bitwaje ko bagiye gutwara ibicuruzwa ku buryo butemewe n’amategeko ibizwi nko gucora.  

Urebye mu maso ya Manirakiza ubona ko yicuza kuba yaragiye muri ibi bikorwa kuko yigeze gufatwa ajyanwa kugororwa, akaba avuga ko ntaho agihuriye n’ibi bikorwa.

Ndekezi Emmanuel (izina ryahinduwe), undi mwana wo mu murenge wa Gisenyi nawe kugeza ubu ukibera mu muhanda wemeye bigoranye ko tuganira agira ati “Ubu se abandi bana tungana ko baba bari mu ishuri twe twajyayo dute? Kereka mbonye aho mba nkabona n’ibintunga, nahita mva muri ubu buzima. Mama akora muri VUP natwe tukajya gushaka cash (amafaranga) mu buryo bushoboka bwose  ku buryo twifashisha intwaro natwe dushoboye kubona tukirwanaho kuryo dushaka uburyo twivuna umwazi’’.

Avuga ko yaje avuye mu karere ka Nyabihu nyuma y’uko se na nyina bashwanye we n’abo bavukana bakabura ubitaho.

Abuzukuru ba shitani bafite ubugome bwinshi kuko baza bitwaje intwaro za gakondo, benshi bakora akazi ko kuvana muri Congo ibicuruzwa( Gucora), gusa iyo bamenye uwabatanzeho amakuru mugirana ibibazo birimo kuguhohotera cyangwa kukwiba.

Venusste Niyonsenga  wahoranye nabo bakuze kwitwa abuzukuru ba shitani avuga ko urwo rugomo baruterwa n’abantu babatangaho amakuru, ibi bakabifata nko kwivanga mu bitabareba.

Niyonsenga  akomeza avuga ko hari bagenzi be bari muri Congo kuko inzego z’umutekano zahagurikiye kubakurikirana, kandi ko iyo avunganye nabagezi be, bavuga ko batazahwema kurwanya abatanga amakuru y’ibyo bita akazi kabo bakora kuko muri rusange akazi kabuze.

Abuzukuru ba shitani bavuga ko bakura amafranga  mu myenda n’inkweto (Caguwa) bakura mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo, bakayicuruza n’abantu batandukanye mu karere ka Rubavu.

Ndikubwima utwara moto mu mugi wa Gisenyi ashimangira ko abuzukuru ba shitani bateye ubwoba kuko ntawe bagirira impuhwe, ibi bigatuma abaturage bataha kare kugirango birinde ko bakorerwa urugomo urwo ari rwo rwose ruterwa n’aba basore.

Ndatimana  Jule (wahinduriwe amazina) umaze imyaka 32 ari umwarimu mu karere ka Rubavu, avuga ko kuri iki gihe gukurikirana umwana ku mwarimu bisigaye bigoye, cyane ko amashuri menshi yabaye ubucuruzi, umwana yaza ku ishuri cyangwa ntaze umwalimu yigisha abo abonye ubuzima bugakomeza.

Agira ati “Kera umwana yavaga mu rugo ajya ku ishuri, yaba atageze ku ishuri umubyeyi n’umwarimu bakabimenya; yaba yanasibijwe bikamenyekana ndetse mwarimu akabikurikirana. Ubu rero biragoye kuko nta mwarimu ukigira ishuri rye ngo abashe gukurikirana buri mwana kugeza umwaka urangiye”.

Ifoto ihishe isura

Ndacyamukunda Jeanne umwe mu bafite abana bataye ishuri bakajya gukora akazi ko kwikorera imizigo y’ubucuruzi butemewe buzwi nko gucora (kwambutsa ibicuruzwa binyuze mu nzira zitemewe bivuye mu kindi gihugu); avuga ko nyuma y’aho abana be bananiriwe gukomeza amashuri bitewe no kubura ubushobozi bagiye mu muhanda bakajya gushaka amafaranga.

Yemeza ko  kubakuramo bitapfa kumworohera kuko bamaze kuhakunda cyane ko basigaye babona namafaranga bikorereye ku buryo nawe basigaye bagira uruhare mu gutunga umuryango biturutse ku mafranga baba bakoreye.

Jeanne yagize ati :“umwe yataye ishuri mu 2019 ageze mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza afite imyaka 14, ajya mu muhanda abapolisi  baramufata bamujyana Nyabishogwe amarayo amezi 7, avuyeyo ajya muri Congo, nyuma agarutse aza yaratangiye akazi ko gucora ku buryo ubu asigaye atunze barumuna be.”

Ndacyamukunda Jeanne akomeza avuga ko atumva ukuntu wakura umwana  mu muhanda umaze imyaka isanga itatu ngo ugiye kumusubiza mu ishuri, kandi yaragiyemo ubireba.

Ati” Bagiye kwishakira ubuzima kubera ko iby’ishuri byari byanze cyane ko nari narabuze amafaranga yo gutanga nasabwaga n’aho bigaga kuko buri mwana ku gihembwe kimwe nagombaga kwishyura 12500frw kandi mfite batatu bajya kwiga, ubwo se nayakura he ushyize mu gaciro koko nk’umuntu ucuruza isambaza na zo ziboneka 3 mu mwaka kandi nabwo narashoye ibihumbi ijana byonyine?”.

Mu karere ka Rubavu  umubare w’abana baba mu muhanda ukomeza kwiyongera umunsi ku munsi bitewe n’imiterere y’aka karere yo guturana na Congo, aho ababyeyi bamwe bambuka muri iki gihugu bashaka imibereho bakibagirwa inshingano zo kurera.

Abandi bana bo ku muhanda, batari abuzukuru bashitani  bahitamo kuyoboka  akazi ko kwikorera imizigo y’abacuruzi bwambukiranya imipaka ihuza u Rwanda na Congo gusa ababyeyi  babo bakavuga ko akazi abo bana bakora kabafitiye akamaro kuko gatunze imiryago yabo.

Abana bamwe baba mu muhanda bavuga ko babiterwa n’ubukene bwugarije imiryango yabo, ndetse n’umwiryane n’amakimbirane muri imwe mu miryango ituma ababyeyi bamwe badakurikirana imibereho y’abana babo cyane ko hari imiryango ibanye mu buryo butemewe n’amategeko naho indi igatandukana.

Akarere kabivugaho iki?

Abagaragayeho ibi bikorwa  barafatwa bakajyanwa mu kigo ngororamuco cya  Nyabishogwe giherereye mu Murenge wa Mudende,

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse  avuga ko nubwo ubuyobozi bukora ibishoboka byose ngo abana bave ku muhanda, buri wese agomba kubigira ibye kugira ngo iki kibazo gicike burundu.

Ati “ Gufunga abana si cyo gisubizo kirambye kuko n’izo gereza ntizaboneka, ahubwo twe nk’inzego za Leta na sosiyete sivile kimwe n’ababyeyi tugomba gukorera hamwe tukabanza kumenya igitera abana kujya ku muhanda, nyuma tukabishakira igisubizo kirambye twese nk’inzego dufatanije, aho kugira abo tubiharira kuko twese twubakira u Rwada rw’ejo kandi rwiza.”

Inzego z’ibanze  n’iz’umutekano  mu karere ka Rubavu bavuga ko bamaze gufata abana bo mu muhanda basaga 180, muri bo abamaze kurekurwa bagasubizwa mu miryango yabo ni 60 naho  abandi baracyagororwa  kugirango nabo basubizwe mu buzima busazwe, nk’uko umuyobozi w’akarere akomeza abisobanura.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 30 Werurwe umwaka wa 2021 Minisitiri Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko muri rusange buri kwezi hakorwa ibarura kugira ngo hamenyekane imibare y’abanyeshuri basubiye mu mashuri ndetse hakanacukumburwa impamvu z’abatarasubirayo.

Ibarura ryakozwe  mu mpera za Gashyantare 2021, ryagaragaje ko mu mashuri y’incuke abagera kuri 4% batasubiye mu mashuri mu gihe abo mu mashuri abanza ayisumbuye n’ay’ubumenyi ngiro batasubiye mu ishuri bose bangana na 5%.

Yakomeje agira ati “Bigaragara ko tugifite abana benshi batasubiye mu ishuri, ndetse twagerageje no kureba impamvu yabyo […], hari abagiye bagira ikibazo cy’amafaranga ndetse n’ibikoresho by’ishuri, hari n’abagiye babura imyenda y’ishuri kubera igihe kinini twamaze tutiga hariho abagiye bayikorana ku buryo yangiritse, abana bamwe bakagira ipfunwe ryo gusubira ku ishuri badafite imyenda.”

“Ariko dufite n’icyiciro cy’abana benshi bagiye mu yindi mirimo irimo ubuhinzi ndetse n’iyo mu rugo, aha ngaha ndagira ngo inzego z’ibanze zidufashe kugira ngo ba bana na bo bagaruke mu ishuri […] kugera igihe kinini twamaze turi muri guma mu rugo abenshi binjiye muri iyo mirimo ku buryo kugaruka mu ishuri byananiranye.”

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze kandi ko hari ikindi kibazo gikomeye cy’abana batewe inda ndetse n’abandi bashyingiwe imburagihe bityo bakaba batarasubiye mu mashuri.

Ati “Ikindi kibazo cyagaragaye ni icy’abana b’abakobwa batewe inda zitateganyijwe, ndetse hariho n’abashatse imburagihe. Izi ni zo mpamvu zateye iyi 5% y’abana batasubiye mu ishuri ariko natwe ntabwo twatereye aho turakomeza dushakishe.”

Mineduc yaburiye ababyeyi n’abandi bantu baba bagifite abana mu ngo zabo batarasubiye ku mashuri ko hari ibihano bibategereje.

Mu mashuri abanza abana b’abahungu ni bo bata amashuri cyane kurusha abakobwa, mu gihe abakobwa ari bo bata ishuri cyane mu mashuri yisumbuye, nk’uko ministeri y’uburezi ibigaragaza.

Impamvu mu mashuri abanza abahungu ari bo benshi kuri ubu ngo ni uko ababyeyi bahitamo kubajyana mu mirimo nk’ubucuruzi cyangwa kuragira amatungo.

Umubare w’abakobwa bata amashuri  yisumbuye ngo wo wongerwa no guterwa inda bikabaviramo kureka ishuri ndetse n’imiryango ikabatererana, ari nabyo bituma berekeza iyo mu muhanda.

Ikibazo cyakemuka ariko cyaburiwe umuti

Mu mwaka wa 2016, ubwo Perezida wa Repubulika yasuraga intara y’Iburengerazuba yagaragaje ko abayobozi ari bo bakwiye gufata iya mbere ngo abana barerwe neza binyuze mu muryango no mu ishuri. Yagize ati “Ibyangombwa byose birahari ariko ntabwo ndasobanukirwa impamvu abana badashaka kujya mu ishuri.

Ababyeyi bohereza abana babo mu mirimo itabakwiye, abarezi n’abandi bayobozi batagira icyo bakora ngo abana bataye ishuri barigarukemo bose bazabihanirwa”. Icyo gihe kandi perezida Kagame yabajije abayobozi b’akarere ka Rubavu yarimo impamvu amashuri yubakwa ariko abana ntibayajyemo.

Safi Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *