Impapuro zo guta muri yombi abari abayobozi muri RPA zateshejwe agaciro

Urukiko Rusesa imanza mu Bufaransa rwatangaje umwanzuro warwo wo gufunga dosiye ku iperereza y’indege y’uwari perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal.

Abantu batandukanye bari bategereje iby’icyo cyemezo nyuma yuko imiryango y’abafaransa baguye muri iyo ndege ndetse n’umugore wa Habyarimana Agathe Kanziga ijuririye icyo cyemezo.

Mu gihe byakunzwe kuvugwa n’abantu batandukanye ko misile yarashe iyo ndege yavuye mu gihe cyarimo ingabo za RPA, Urukiko rwahaye agaciro ibyatangajwe n’umucamanza Marc Tredevic ko iyo misile yarasiwe mu gace gaherereyemo ikigo cya Gisirikare (Camp) Kanombe yarimo ingabo za Habyarimana.

Icyo cyemezo cyatangajwe kuwa 15 Gashyantare, kirafunga iperereza ryakozwe n’Umucamanza Jean-Louis Bruguière ryabaye imbarutso yo gutangaza impapuro zita muri yombi abari abasirikare bakuru mu ngabo RPA iyo raporo yashinjaga uruhare muri iryo hanurwa ry’indege.

Abo ni Rose Kabuye, Sam Kanyemera (Dodo), James Kabarebe, Jackson Nziza, Charles Kayonga, Jacob Tumwine na Frank Nziza.

Ukurikije icyemezo cy’urukiko abavugwa bemerewe kwidegembya hirya no hino ku Isi, bitandukanye nuko Rose Kabuye yigeze gutabwa muri yombi ubwo yari mu Budage hagendewe kuri izo mpapuro nyuma arafungurwa.

Iperereza rya mbere kuri icyo kirego ryatangiwe n’umucamanza Jean Louis Bruguière. Ryakurikikiwe n’iryakozwe bwa kabiri n’abacamanza bageze mu Rwanda aribo Nathalie Poux na Marc Trévidic.

Habyarimana yaguye mu ndege ye yarimo abafaransa babiri bari batwaye iyo ndege n’umutekinisiye aribo Jacky Héraud  Jean-Pierre Minaberry na Jean-Michel Perrine, Perezida w’u Burundi icyo gihe Ntaryamira Cyprien, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Nsabimana Déogratias, Maj Bagaragaz Thaddée wari ushinzwe abamurinda,  Col Sagatwa Elie wari Umunyamabanga wihariye wa Habyarimana, De Akingeneye Emmanuel wari umuganga we wihariye na Amb Renzaho Juvénal  wari Umujyanama we mu bya Politiki.

Ku ruhande rw’Abarundi, uretse perezida wabo harimo Bernard Ciza wari Minisitiri w’Itumanaho, Cyriaque Simbizi wari Minisitiri w’Igenamigambi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *