Umukire agiye guhindurira ubuzima umwana wafotorewe mu butayu

Umwana w’umuhungu wafotorewe n’uunyamakuru mu butayu bwo muri Ethiopia agiye guhindurirwa ubuzima n’umukire wiyemeje kumufasha.

Iyi foto ya Boru Konso yatumye hari ubutumwa butandukanye abantu bacisha ku mbuga nkoranyambaga maze abanyakigongwe nabo biyemeza gufasha uyu mwana mu kumuha amafaranga n’ibindi.

Uyu munyamakuru yari ku ipikipiki mu karere ka Mio kari mu misozi igana mu majyepfo agiye gutara inkuru ari ho yabonye uwo mwana w’umuhungu.

Boru yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Uyu mwana w’umuhungu aboneka ko yaba afise imyaka iri munsi ya 10, yari acanye umuriro arimo guteka.”

“Narumvise nginze impuhwe mbonye aka gahungu karimo guteka mu butayu kandi kari konyine. Nta rugoushobora kubona muri ako karere ku ntera y’ibirometero 10. Nahise mpagarika ipikipiki yanjye mpita mufotora”

Aka gahungu kabwiye uyu munyamakuru ko ababyeyi bako baba mu yindi ntara kandi ko gakomeza kuzenguruka ahantu hatandukanye gashaka aho karagira.

Ethiopia muri kino gihe yibasiwe n’izuba ry’igikatu rituma aborozi bazenguruka hirya no hino bashaka aho baragira amatungo yabo.

Boru yashyize iyo foto ku mbuga nkoranyambaga maze abantu batandukanye batangira kwitanga mu kumuha imfashanyo.

Umuherwe w’umugore Muna Bakare ni umwe mu basuye uwo mwana, akaba yatanze ibiribwa n’ibindi bikoresho byo gufasha uyu mwana, umuryango we n’inshuti.

Ethiopia

Muna ati: “Nabonye ifoto y’aka gahungu ku mbuga nkoranyambaga numva inteye impuhwe. Sinigeze nongera gusinzira. Numvise uburyo yaba ari nk’umwana wanjye. Nahise ntangira kumushakisha.”

Muna yahise yemera ko azamurihirira amashuri kugeza muri kaminuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *