Ntibisanzwe: Ruhango: Bafatanwe imbwa bari bamaze kubaga nk’ihene

Abasore batatu bo mu mudugudu wa Gikumba, akagari ka Gikoma mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango bafashwe bamaze kubaga imbwa.

Mu makuru yatanzwe, yatumye hafatwa abitwa Ihimbazwe Maurice w’imyaka 20 y’amavuko,  Yangeneye Emmanuel wa 22 na Nshimiyimana Theogene wa 27 kuwa Mbere tariki 3 Kanama 2020.

Bafashwe bamaze kubaga iyo imbwa bagiye kuyigurisha. Iyi mbwa bari  bayiguze ku 02/07/2020 n’uwitwa Gasatsi  Alexis, utaramenyekana aho abarizwa.

Abafashwe

Iyo mbwa mbere yo kuyibaga yari yarumye uwitwa Dusingizimana Paul w’imyaka 26, wahise ajya kwa muganga ku bitaro bya Kinazi.

Abayibaze bafashe iki cyemezo bamaze kubona ko iriye umuntu.

Bugesera bigeze kurya imbwa

Si ubwa mbere byumvikanye mu Rwanda ko hari abarya imbwa, kuko abagabo batanu bo mu karere ka Bugesera batawe muri yombi bazira kwiba imbwa y’umuturanyi wabo maze bakayotsamo za mushikake (brochettes) bakaziha abaturage bababwira ko ari inyama z’ihene.

Uwari umuvugizi wa Polisi icyo gihe Supt. Theos Badege, yavuze ko abo bagabo baguwe gitumo n’abakoraga irondo mu mudugudu wa Nyamizi mu kagari ka Nyabagendwa mu Murenge wa Rilima aho abakoraga irondo babonye umurizo ndetse n’uruhu by’imbwa nyuma bakamenya ko inyama bokeje ari iza nyarubwana maze bahita babimenyesha polisi.

Uwitwa Ndagijimana Alexis yavuze ko ariwe wagize igitekerezo cy’uko bashobora kwiba imbwa hanyuma bakazigurisha abaturage kugirango babone amafaranga. Yagize ati “ tumaze kucyuzuza twagiye kwiba iy’umugabo witwa Gatera Bosco tuyikura iwe mu rugo aho yari iri kumwe n’amatungo”.

Nyabyenda (mucoma) afite agahanga k'imbwa bishe.

Nyabyenda (mucoma) afite agahanga k’imbwa bishe.

Gatera wibwe imbwa avuga ko atari ubwa mbere aba bagabo bamwiba kuko ku bunani bamwibye ihene ye bakayirya.

Supt. Theos Badege yavuze ko aba bagabo bakurikiranweho icyaha cy’ubujura buciye icyuho bwo kwiba itungo

Icyo cyaha gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kuzamura ariko kuko bemera icyaha urukiko rushobora kukigabanya.

Batawe muri yombi bamaze kuryaho nke

Batawe muri yombi bamaze kuryaho nke

Muganga w’amatungo mu karere ka Bugesera, Kayitankore Leonidas, avuga ko niba imbwa bariye idakingiye bashobora kurwara indwara y’ibisazi ndetse n’ababegereye bose.

Ati “ubusanzwe no kurya inyama z’irindi tungo zidakingiye ni bibi none ubwo hajemo no kurya imbwa bigiye kuba ikibazo”.

Baje guhanwa

Inteko y’Abunzi yo mu kagari ka Nyabagengwa, umurenge wa Rilima mu karere ka Bugesera yateranye tariki 21/02/2012 yanzuye ko abo bagabo batanu bariye imbwa ebyiri n’ihene imwe bya Jean Bosco Gatera bazamwishyura miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kirego yandikiye Perezida w’Abunzi, Jean Bosco Gatera yasabaga ko yakwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’igice kubera amatungo ye bibye bakayarya ndetse bakanagurisha inyama.

Mu kirego cye, Jean Bosco Gatera yasabaga amafaranga ibihumbi 500 ku mbwa ya mbere yari ifite n’ibibwana, amafaranga ibihumbi 100 ku ihene ye yari ifte abana babiri n’ibihumbi 400 ku mbwa y’igiherumwe. Indishyi z’akababaro zo zingana n’amafaranga ibihumbi 154.660 harimo n’amafaranga y’ingendo no gutegura urubanza.

Abaregwa ni Habinshuti Emmanuel, Hagenimana James, Nzakizwanimana Yofesi bahimba Mabuye, Ndagijimana Alexis, Nzabihimana Alphonse.

Mu gihe abunzi bacaga uru rubanza, Hagenimana James niwe wenyine wari uhari yemera icyaha cy’ubufatanyacyaha. Habinshuti Emmanuel yanze kwitaba naho Nzakizwanimana Yofesi alias Mabuye, Ndagijimana Alexis na Nzabihimana Alphonse bakaba baratorongeye kubera ibi bibazo kuko ntawe uzi aho basigaye baba.

Mu kirego cya Gatera avuga ko tariki 24 Ukuboza 2011 abo arega bateye mu rwuri rwe bahiba imbwa y’inzungu y’imbwakazi ifite ibibwana bibiri barayirya; tariki 08 Mutarama 2012 barongera bamwiba ihene ifite abana babiri barayirya.

Ubwa nyuma ari nabwo bafashwe hari tariki 15 Mutarama 2012 ubwo bibaga imbwa y’igiherumwe mu rwuri rwe maze tariki 16/02/2012 abari bari ku irondo babagwa gitumo hasigaye inyama nke izindi baziriye.

Ngoma yafashwe yariye imbwa

Ntaganda Elia w’imyaka 30 y’amavuko, ni umugabo ufite umugore n’abana batatu, wo mu Kagari ka Rujambara, mu murenge wa Rurenge wo mu karere ka Ngoma. Muri Mata 2014,  yatawe muri yombi na Polisi, nyuma yo gufatwa n’abaturage arya imbwa avuga ko ari iye.

Ntaganda Elia wiyemerera ko yagiye arya imbwa kenshi

Ntaganda Elia wiyemerera ko yagiye arya imbwa kenshi

Nyuma yo gufatwa yiyemereraga ko arya imbwa, akavuga ko ari imbwa ya kane yari ariye, ariko yahakanye yivuye inyuma ibyo kurya iz’abandi, ashimangira ko nta mbwa z’abandi yiba, izo zose yariye uko ari enye ngo zari ize. Gusa abaturanyi b’uyu mugabo bavugaga ko yabarembeje kuko bari bakomeje kubura imbwa zabo ariko ntibamushire amakenga kuko bamukekaga, kugeza ubwo bamwifatiye ayirya.

I Rubavu bamenyereye kuzibaga

Umugabo witwa Uwiringirimana Jean Pierre wo mu Mudugudu wa Kiraro, mu kagari ka Gasizi ko mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, nawe yafashwe n’abaturage arimo kubaga imbwa yo kurya yishimira umunsi mukuru w’Ubunani, dore ko yayibaze tariki 31 Ukuboza 2015 buri bucye ubunani bwa 2015 bukaba. Uretse kuba abaturage baramufashe nk’uwakoraga ikizira, ntabwo yafunzwe cyangwa ngo ahabwe ibindi bihano.

I Kigali bafashwe bazibaga

Uretse uyu mugabo, mu mpera za Nyakanga uwo mwaka, abasore babiri bafatiwe mu mujyi wa Kigali bateka imbwa bakazigaburira abantu.

Abo basore babiri batawe muri yombi n’abanyerondo b’i Gikondo mu mujyi wa Kigali babajyana kuri Polisi bafite imbwa basanze babaze ari nazo bagaburiraga abantu mu kabari, hanyuma bahita bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi i Gikondo.

Ibyo kurya imbwa mu Rwanda byakomotse he?

Kurya imbwa mu Rwanda, byatangiye kuvugwa mu myaka ishize ku bashinwa bakorera imirimo y’ubwubatsi mu Rwanda, ariko benshi mu banyarwanda babifataga nk’ibinyoma, kuko mu muco nyarwanda kurya imbwa bifatwa nk’ikizira ndetse imbwa ikaba na kimwe mu bisimba cyangwa amatungo abanyarwanda kuva na kera bafataga nk’igifite umuziro kuburyo ntawayirya. Nyamara nyuma y’igihe gito, Polisi y’u Rwanda yagiye ita muri yombi ababaga imbwa, ariko igahita ibarekura kuko ibi atari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

 

Umugabo witwa Uwiringirimana Jean Pierre wo mu Mudugudu wa Kiraro, mu kagari ka Gasizi ko mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, nawe yafashwe n’abaturage arimo kubaga imbwa yo kurya yishimira umunsi mukuru w’Ubunani, dore ko yayibaze tariki 31 Ukuboza 2015 buri bucye ubunani bwa 2015 bukaba. Uretse kuba abaturage baramufashe nk’uwakoraga ikizira, ntabwo yafunzwe cyangwa ngo ahabwe ibindi bihano.

Uretse uyu mugabo, mu mpera za Nyakanga uyu mwaka, abasore babiri bafatiwe mu mujyi wa Kigali bateka imbwa bakazigaburira abantu, ariko Polisi y’u Rwanda ifata icyemezo cyo kubarekura kuko n’ubwo ibi hari abashobora kubibona nk’icyaha, nta ngingo n’imwe mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda ishobora guhana uwagaburiye abantu imbwa.

imbwa

Nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Sup Modeste Mbabazi mu kiganiro twagiranye, ngo aba basore babiri batawe muri yombi n’abanyerondo b’i Gikondo mu mujyi wa Kigali babajyana kuri Polisi bafite imbwa basanze babaze ari nazo bagaburiraga abantu mu kabari, hanyuma bahita bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi i Gikondo.

Abagiye barya imbwa barahanwe ntibahanwe?

Nyuma yuko mu Rwanda hari hamaze kugaragara abantu benshi bavugwaho kurya imbwa, muri 2014, itangazamakuru ryegereye Alain Mukurarinda wari Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda watangaje ko mu mategeko ahana y’u Rwanda, nta tegeko rihari rihana uwariye imbwa.

Yagize ati “Icyo ntabwo ari icyaha mu mategeko ahana y’u Rwanda, umuntu wasambanyije igikoko arahanwa, ariko umuntu wariye igikoko nta tegeko rimuhana. Niba hari n’uwafashwe akekwaho kurya igikoko, nkeka ko bamurekuye icyo ntabwo ari icyaha.”

Kurya imbwa mu Rwanda bifatwa nk’ikizina ndetse no kutiyubaha. Mu itangazamakuru hari abavuga ko kurya imbwa ari inkuru mu gihe kuribwa nayo atari yo.

Loading