Musanze: Ubuyobozi bwasezeranyije kubakira umuturage ubayeho nabi

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

Umuryango w’uwitwa Mbarushimana Aphrodis utuye mu kagari ka Gikeli, umurenge wa Musanze ho mu karere ka Musanze uvuga ko ugowe no kutagira inzu ikwiye, ubuyobozi bw’umurenge bukizeza kuyibubakira mu gihe cya vuba.

Uyu muryango ugizwe na Mbarushimana (se) w’imyaka 35 n’umugore wa 31, bafite abana bane. Uvuga ko waturutse muri Gusenyi ukajya gutura mu murenge wa Musanze aho ngo umaze imyaka itanu. Muhawenimana Jeannine umugore wa Mbarushimana avuga ko bimutse aho bari batuye kubera ubwumvikane buke bagiranaga n’abo mu miryango yabo.

Byatumye bagurisha ‘agasambu’ bari bahafite bimukira muri Musanze bashakisha ubuzima. Bageze mu murenge wa Musanze, baguramo ‘akarima’ igice kimwe bagiteramo ishyamba, ikindi ‘bakigondagondamo akazu’ bubakishije shitingi n’amabuye, ariko ubu baje no guhoma igice kimwe cyayo.

Bakomeje gukorera abaturage bakajya babishyura amafaranga yo kubatunga, ariko ngo babura amikoro yo kubaka inzu, bituma biyambaza ubuyobozi bw’umurenge n’akarere ariko ngo ntibwagira icyo bubamarira.

Agira ati “ Barazaga bagafotora, bakatwizeza inkunga ariko ntibayiduhe.”

Uyu mugore avuga bakomeje kwiyambaza ubuyobozi ntibwagira icyo bubamarira  n’ubwo ngo hari ibiri gukorwa.

Ati “ Baduhaye amabati 12 twashyize kuri iyi nzu, ariko urabona ko tukibayeho mu buzima bubabaje.”

Akomeza kuvuga ko uretse kuba batanyagirwa, ariko ngo n’ubundi babayeho nabi, mu nzu ibicisha imbeho kuko imeze nk’igisharagati(idahomye cyane hejuru), mu mpande hamwe yubatswe n’amashami y’inturusu asobetse mu biti, ahandi hari shitingi ikinze ku biti, ahandi hararangaye.

Ku bijyanye no kuryama, abana barara ku mifuka irambuye hasi ubona hatose, kimwe n’ababyeyi babo, gusa batandukanyije n’urukuta rugizwe n’imbariro muri iyo nzu y’ibyumba bibiri. Umugore avuga ko batajya babona uko bubahiriza inshingano z’abashakanye[gutera akabariro] bisanzuye ngo ‘tubikora byo kubikora, umuntu akumva ni ibyo nyine. Ubwo se urabona umuntu yabikorera hehe, byatuma abana batumva, nabwo ducunga basinziriye, kandi urabona ndarana n’aba babiri nabo barenda kuba bakuru.”

Ku bijyanye n’imvura ngo iyo yaguye irimo umuyaga ngo usanga ibanyagira, iciye hejuru hadapfutse cyangwa mu mpande zirimo inturusu.

Ubuyobozi bwiteguye kumurinda imvura

The Source Post yegereye umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, Bwana Dushimire Jean. Avuga ko mu mezi atageze kuri atanu amaze muri uyu murenge yaje agasanga ikibazo cy’uyu muryango, ari gushaka uburyo cyakemuka.

Avuga ko uyu muryango wagize ikibaho ahanini cyo kuba utari ufite icyiciro ubarizwamo, haba aho wavuye n’aho wimukiye, mu cyo yita profiling[umwirondoro] utari uzwi. Nyuma ngo bafashijwe kubona icyiciro bashyirwa mu cya kabiri cy’ubudehe, ubu bakaba bagiye gufashwa.

Ati “ Mu mihigo y’uyu mwaka 2020/21 yashyizwe mu miryango 10 izubakirwa.”
Uyu muyobozi yongeraho ko imvura nyinshi ijya igwa mu Gushyingo ngo itazamugeraho. Ati “ Ari mu bantu baturaje ishinga, duteganyako nibura imvura yo mu kwezi kwa 11 ntizagwa inzu ye itaruzura.”

Yongeraho ko no mu Gushyingo bitazahagera, bazifashisha amafaranga yo kwifashisha mu bijyanye n’isuku n’imibereho y’abaturage(Human security) bakamwubakira muri ya mezi ku buryo ngo bishobora kurenga mu kwa 10 uyu mwaka, naho ngo mu gihe bategereza inkunga igenerwa gufasha abatishoboye(Social protection) ngo bishobora kubatinza, niyo mpamvu bazitabaza ayo yandi.

Dushimire avuga ko bakoze inyingo y’iyo nzu bagasanga bazitabaza amafaranga asagaho gato ibihumbi 600 Frw mu kuyubaka[guhoma kuko ibti bishinze n’amabuye akaba yarayirundiye aho], muri ayo mafaranga kandi ngo bateganyije kumuguriramo ibikoresho byo mu nzu birimo ibitanda n’intebe n’ibindi nkenerwa.

Uyu muryango ufite abana bane barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri, umukuru ni umukobwa ufite imyaka 10 agakurikirwa n’umuhungu ufite irwindwi, undi muhungu afite itatu n’uruhinja rw’umukobwa rufite amezi ane.

Uburiri bw’abana
Muhawenimana n’abana be bane
Uruhande rumwe rw’inzu
Igisenge cy’inzu ntigisakaye
Ahadapfutse ngo hanyura imbeho n’imvura
Kumwubakira ngo ntibizagorana yashatse amabuye ahagije
Ahanyura imbeho n’imvura bibabangamira
Urukuta rutandukanya icyumba cy’ababyeyi n’icy’abana