Kwandikira abana kwa muganga!!!! Umuzigo leta yituye, itaretse umwana, umubyeyi n’abo mu z’ibanze

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

 

Abakozi bo mu nzego z’ibanze bishimiye ko bagiye kubona umwanya wo kunoza akazi kabo,  bakoragamo ibijyanye n’ubukangurambaga bwo kwandika mu bitabo by’irangamimerere abana bavuka, bigiye kujya bikorerwa mu bigo by’ubuzima, bityo bikorohereza ababyeyi binashimangira uburenganzira bw’abana.

Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 16 Kamena 2020, yemeje imishinga y’amategeko, politiki n’amateka birimo iteka rya minisitiri rigena umukozi wo mu kigo cy’ubuzima ufite ububasha bw’umwanditsi w’irangamimerere.

Uyu mukozi azajya yandika abana bakivuga mu gihe basanzwe bandikwa  n’umwanditsi w’irangamimerere ni ukuvuga umukozi w’urwego rw’imitegekere y’ibanze ndetse n’uhagarariye u Rwanda mu mahanga, nkuko bigenwa n’Itegeko rigenga abantu n’umuryango mu ngingo yaryo ya 65,.

Mu Rwanda, umwanditsi w’irangamimerere akorera mu murenge. Yandika abana bavuka, ariko bigaragara ko izi nshingano ziri hafi kujya zikorerwa mu bigo by’ubuzima ukurikije ibiri mu byemezo by’iyo nama y’abaminisitiri.

Uyu mukozi azajya yandika abana bakivuka bityo bigabanye akazi k’abari bafite izo nshingano.

Ubwo yasobanuraga uko bizakorwa muri Kanama 2018, Harerimana Marguerite, umuyobozi w’ishami ry’irangamimerere n’iyandikwa ry’abaturage mu kigo gishinzwe indangamuntu yabwiye itangazamakuru ati, “Ni igitabo cy’irangamimerere gikoranye ubuhanga, kibumbiye hamwe amakuru y’irangamimerere, n’ibarurishamibare riyishingiyeho. Umukozi ubifitiye ububasha wo mu kigo cy’ubuzima namara kumwandika akohereza ayo makuru, ayo makuru azahita yakirwa n’umwanditsi w’irangamimerere, ufite ibiro kwa muganga. Namara kubona ayo makuru ayemeze, ndetse asohore inyandiko y’ivuka, amakuru akomeze ku rwego rw’igihugu, n’izindi nzego zose zishinzwe ibarurishamibare.”

Ibi bizagabanya kandi akazi k’abayobozi mu nzego z’ibanze byafataga umwanya bakora ubukangurambaga mu baturage bwo kubashishikariza kwandikisha abana babo mu bitabo by’irangamimerere.

Gusa kugira ngo umwana yandikirwe kwa muganga, bizasaba ko itegeko rigenga abantu n’umuryango rivugururwa, hakongerwamo ko umwanditsi w’irangamimerere ashobora kuba mu kigo cy’ubuvuzi.

Abakozi babibonamo akazi kataborohera

Abakozi bo mu nzego z’ibanze bavuga ko bagabanyirijwe zimwe mu nshingano zizatuma mu mwanya wabo bakora ibindi bakarushaho kubinoza.

Umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa w’akagari waganiriye na The Source Post agira ati ” Ni inshingano twubahiriza kuko twayihamagariwe, ariko inadusaba umwanya munini twagombaga kuba dukoramo ibindi. Kuzenguruka mu baturage ubigisha bamwe bakabyumva abandi ntibabyumve ni akazi gasaba imbaraga.”

Uburyo izi nshingano zisaba imbaraga bigaragazwa n’uwahoze ayobora akarere ka Huye Bwana Kayiranga Muzuka  Eugène watangarije Kigali Today muri Nyakanga 2014 ibyo biteguraga gukora ngo abantu bitabire gahunda z’irangamimerere. Yagize ati “tuzacisha amatangazo ku maradiyo, mu nsengero, mu nama z’abaturage dukora buri kwezi … kugira ngo abantu bamenye ko
irangamimerere ari igikorwa gikomeye gifitiye igihugu akamaro.”

Ku rundi ruhande ariko ni inkuru nziza ku bantu bajyaga bakora ingendo ndende bagana ku biro by’imirenge kwandikisha abana bavutse, kuko ahenshi imirenge ntiyegereye abaturage, dore ko hari abagenda ibirometero bayiganaho. Ni ukubahiriza kandi uburenganzira bw’abana bwo kwandikwa bakivuka, no kurengera abatajyaga bandikwa muri ibi bitabo n’abo bitakorerwaga igihe byagiragaho ingaruka zitandukanye.

Abana batagiraga kirengera….

Ubusanzwe umubyeyi urengeje iminsi 30 atandikishije umwana bimusaba kugana inzira z’amategeko ngo abone kwandikwa, uretse igihe leta ijya ifata umwanya wo kwandika abacikanwe.  Kurenza igihe cyagenwe bigasaba amagarama y’urubanza byagaragaye nk’imbogamizi yatumye abana 1230 bo mu karere ka Gakenke bacikanwa mu kwandikwa mu gitabo cy’irangamimerere nkuko byatangajwe mu Kwakira 2015 mu nkuru ya Kigali Today.

Na none muri 2018, Mu bukangurambaga bwo kwandika abana bacikanywe, kuva ku wa 31 Nyakanga kugera ku wa 13 Kanama handitswe abana ibihumbi 78.120 barimo abakobwa ibihumbi 38.249 n’abahungu ibihumbi 37.157.

Kugira ngo ibi bizorohe ababyeyi bagomba kuzajya bategura mbere izina ry’umwana, bakaryitwaza hamwe n’indangamuntu bagiye kubyara, kugira ngo amakuru akenewe aboneke. Iyi systeme ikazajya iha umwana inimero imuranga ubuzima bwe bwose.

Akamaro k’ingenzi k’irangamimerere ni uko rituma igihugu kigira imibare y’abaturage bacyo bityo rikamenya uko ribateganyiriza riyihereyeho.

Hejuru ku ifoto: Uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr. Mukabaramba Alvera(uhagaze iburyo) n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye mu itangizwa ry’icyumweru cy’irangamimerere i Kirehe muri Kanama 2019  (Foto Manishimwe N)

Loading