Tariki 9 Mata 1994: Umuryango wa Habyarimana warahungishijwe , abatutsi bicwa ku bwinshi

Kuwa 9 Mata 1994 mu Rwanda habaye ubwicanyi bukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafashe intera guhera tariki 6 Mata 1994.

Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG igaragaza ko tariki 09 ari bwo hatangiye Operasiyo y’Abafaransa yiswe Amaryllis, iyobowe na Gen. Henri Poncet mu rwitwazo rwo guhungisha Abanyaburayi bagera ku 1.400 babaga mu Rwanda.

Kuri uyu minsi ni bwo n’Umuryango wa Habyarimana wari Perezida wahungishijwe, ujyanwa mu Bufaransa, aho ukiba kugeza ubu.

Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe Abatutsi bagera kuri 500 bari bahungiye kuri Paruwasi Gaturika yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Palotti i Gikondo .

Kuri uwo munsi, ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi biganjemo abana muri iyo Kiliziya i Gikondo.

Abasirikare ba Leta ya Habyarimana batwitse abatutsi bari bahungiye Nyakabanda II munsi ya Baobab.

Abatutsi bari barahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, Nyamirama na Kabare (mu karere ka Kayonza) barishwe kuri iyi tariki.

Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gaturika ya Kabuye, mu Murenge wa Jabana, bose barishwe.

Hagati y’itariki ya 9-10-11/04/1994, Abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi (Ubu ni mu karere ka Gatsibo), barishwe.

Interahamwe zishe Abatutsi muri Nyagatare (Ubu ni mu Karere ka Nyagatare).

Habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Zaza muri Kibungo, guhera tariki 09 Mata kugeza tariki 12 Mata, Abatutsi babarirwa hagati ya 500 na 800 barishwe.

Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba (Mubanza) muri Perefegitura ya Kibuye bagabweho igitero, babanje kwihagararaho mu gihe kingana n’iminsi itanu guhera tariki ya 09 kugeza tariki ya 14 Mata biba iby’ubusa n’ubundi ababarirwa mu bihumbi 12 baricwa.

Abatutsi bari bahungiye Nyabikenke ku biro byahoze ari iby’Umurenge wa Karama muri Bumbogo barishwe.

Hishwe Abatutsi i Nyarushishi (Nkungu). Hishwe abatutsi b’i Cyabingo. Hishwe abatutsi mu Mataba (Gakenke). Hishwe Abatutsi muri santeri (Centre) ya Kararama (Gakenke).

Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku rusengero rw’aba Baptiste rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu Kiriziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, mu yari Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Kuri iriya tariki kandi hishwe Abatutsi bari bahungiye ku rusengero rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye mu bitaro babyariramo (ibitaro ababyeyi babyariramo (Maternite) ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Hejuru ku ifoto: Ingabo za Loni zari mu Rwanda zigejeje ku kibuga cy’indege cya Kanombe, Abafaransa n’Ababiligi bagera kuri 500 bari bahungishijwe basubiye mu bihugu byabo