Kagame yasobanuye icyatuma abantu basubira mu buzima busanzwe

“Ibyemezo dufata uyu munsi ni byo bizatuma dushobora guhashya iki cyorezo vuba, kugira ngo dusubire mu buzima busanzwe.”

Ni bumwe mu butumwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda kuwa Gatanu tariki 27 Werurwe 2020, mu gihe Isi yose ihanganye n’icyorezo kiyibasiye cya Coronavirus.

Ni mu gihe Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza agamije gufasha abanyarwanda kwirinda iki cyorezo no kuba abantu bagikwirakwiza, hakagira abandi bandura, bityo byagaragara ko abantu basubira mu kazi bikaba byakorwa.

Kagame agaruka kuri izi ngamba avuga ko zifite ingaruka, ariko ari ngombwa mu kwirinda iki cyorezo.

Ati”Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye. Byahungabanyije imibireho by’Abanyarwanda benshi, ndetse mu Gihugu hose. Turabasaba rero ko mwihangana. Turatera intambwe nziza, ntabwo dukwiye gutezuka. Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye. Ingamba zarafashwe, n’izindi zizafatwa, kugira ngo abikorera bubake uburyo bakomeza gukora muri ibi bihe.”

Yungamo ko uko zizakomeza kubahirizwa ari byo bizagira uruhare mu gutuma abantu bava mu bihe bifasanzwe bagasubira mu kazi.

Ati” Ingamba twafashe ziratanga umusaruro mwiza.Ibyemezo dufata uyu munsi nibyo bizatuma dushobora guhashya iki cyorezo vuba, kugira ngo dusubire mu buzima busanzwe.”

Ingamba zafashwe agaragaza ko zirimo icyemezo gikomeye cyo guhagarika indege zitwara abagenzi ndetse no kugabanya urujya n’uruza ku mipaka yacu. Ibi byatumye hadakomeza kwinjira abandi barwayi bashya mu Rwanda. Harimo kugabanya ingendo hagati mu Gihugu kugira ngo hagabanuke gukwirakwiza ubwandu.

Agira inama abanyarwanda ko kuba Coronavirus yandura mu buryo bwihuse, kandi butarasobanuka neza bihagije, ari inshingano za buri wese gutuma idakomeza gukwira hose.

Ati”Niyo mpamvu mpamagarira buri wese gukomeza gushyira mu bikorwa aya mabwiriza yashyizweho na Leta, tukihanganira ingorane zose byaba bitera kugira ngo dutsinde iki cyorezo burundu, cyo guhitana abantu benshi.

Harimo ibi bikurikira:

– Kuguma mu rugo

– Gusiga intambwe ndende hagati yawe n’abandi, mutegeranye, igihe uvuye mu rugo ndetse niyo haba mu rugo

– Gukaraba intoki neza, kenshi

– Kwitabaza ubuyobozi igihe ugaragaje ibimenyetso by’uburwayi.

Asaba ko izi ngamba zikomeza kubahirizwa, mu gihe hakiri gushakishwa abarwaye iyi ndwara, dore ko hamaze kugaragara 54, biciye mu gushakisha abo bahuye nabo, ateguza ko umubare uzakomeza kwiyongera, ariko ntibiteze ikibazo mu gihe abantu bakomera ku ngamba zafashwe n’inama bagirwa umunsi ku wundi.

Ashimira abanyarwanda ariko by’umwihariko abakora mu nzego z’ubuzima. Ati “Ndabashimira mwese ubufatanye, ubwitange no kumvira amabwiriza mukomeje kwerekana. Ndashimira by’umwihariko abakora mu nzego z’ubuvuzi ubwitange bakomeje kugaragaza. Bakora amanywa n’ijoro, bagerageza gukumira ubwandu bushya, bavura abagaragayeho uburwayi ndetse banatuma Igihugu cyacu gikomeza gutekana.”

Akomeza agira ati”Ndashimira cyane Minisiteri y’Ubuzima, n’inzego zindi za Leta muri rusange, akazi keza n’ubwitange bikomeje kugaragarira mu bikorwa by’urwego rw’Igihugu twashyizeho, buyobowe na Minisitiri w’Intebe. Abanyarwanda, dushyize hamwe, twivanye mu bibazo byinshi mu bihe bitandukanye. Ubufatanye bwacu ndetse no kudatezuka birakenewe muri iyi ntambara turimo yo kurwanya iki icyorezo. Kandi tugomba kuyitsinda. Nongeye kubasaba uruhare rwa buri wese mu bikorwa no mu myumvire.”

Kuva mu byumweru bibiri mu Rwanda hagaragara abanduye iyi ndwara, hakomeje igukorwa cyo gushakisha abantu basaga 1280 bahuye n’abanduye kugirango bitabweho.

Ntakirutimana Deus