Ubukene bw’ibihugu bushobora gutera ukwiyongera kw’abahitanwa na coronavirus

“Ventilator” ijambo rishya mu matwi ya bamwe, ni igikoresho cy’ingenzi cyangwa imashini idasanzwe, iri gutuma bamwe banduye indwara yugarije Isi ya covid-19, badapfa.

Uwayisomye ngo ventileyita yabikoze. Iyi ni imashini y’agaciro muri iyi minsi, usanga ibihugu biyibona bikisetsa. Ni kimwe mu gikoresho kigomba kuboneka byanze bikunze mu gihe hari umuntu urembejwe na coronavirus, ubu abarembye cyane bageze ku bihumbi 21. Nyamara izi mashini zagiye zigora ibihugu bikize mu kuzibona; zabaye iyanga, ese ibihugu by’Afurika nibijenjeka ntibizisanga bikeneye izirenga ibihumbi kandi zarabaye ingume?

Leta zafashe ingamba zo kugumisha abaturage mu ngo, kugirango batandura iyi ndwara ubu yibasiye abantu 549,430, zikisanga zugarijwe no kibona iyi mashini yagoye ibihugu bikize nk’u Bushinwa, Amerika, u Butaliyani na Espagne. Imibare igaragaza ko hagati y’abantu 10-20% by’abanduye covid-19 bakenera iyi mashini, aba barimo abaremba baba basanzwe bafite ikibazo cy’imihumekere cyangwa barwaye izindi ndwara mu gihe harimo n’abo umubiri wabo uba ufite ubwirinzi buke.

Iyi mashini isa n’usubiza ubuzima uwari kububura; ituma akomeza kubaho; niyo isa n’ihumeka mu gihe cye, mu gihe yabuze umwuka kuko indwara ya covid-19 itera umusonga ubuza umuntu guhumeka neza; kuko aba yagize umwuka muke. Ni imashini ifasha mu umuntu mu guhumeka, (imashin) yinjiza umwuka mwiza(oxygen) igasohora uw’umunyamakara (carbon dioxide).

Abumva icyongereza bayisobanura gutya: is a machine that helps a person breathe by getting oxygen into the lungs and removing carbon dioxide
oxygen into the lungs and removing carbon dioxide. Cyangwa gutya (Ventilators, simply put, are machines that help people breathe when they can’t breathe on their own. Air is delivered through a tube in the patient’s windpipe into the lungs, mimicking the way we breathe naturally).

Ijya kumera nk’iyitwa “Dialyse” isa n’isimbura impyiko mu mubiri w’umuntu ifata amaraso yanduye iyasohora igashyiramo ameza. Kujijyaho amasaha make nabyo bitwara akayabo

Iyi mashini [Ventilator] igura akayabo, kuko usanga igura hagati y’amadolari 2,500 na 50,000. Ni ukuvuga hafi ya miliyoni 25 na 50 mu mafaranga y’u Rwanda buri imwe . Aya ni amafaranga menshi atoroheye ibihugu bikennye kuyabona. Igitangaje ni uko no muri Amerika muri leta zimwe na zimwe nka New York zababanye nke, ku buryo bavugaga ko bari kureba uko bazitizanya.

Ni ibintu umuntu atakwiyumvisha mu buryo bworoshye, mu Butaliyani izi mashini zabaye nke ku buryo abaganga bazihariye abakiri bato, abakuze bakazibura; byaciye mu mvugo ko ibikoresho byo kwa muganga byabaye bike bigatuma bahitamo kwita ku bato kurenza abakuze. Ni bwo abantu bumvaga ngo mu Butaliyani hapfuye abantu hafi 800, 700, 600 umunsi umwe.

Mu Bwongereza ngo bafite izigera ku bihumbi 5. Umuntu yakwiyumvisha uburyo hari izi gusa, ni ukubera ko zihenda n’izihari ibihugu bikaba byarazisaranganyije. Minisitiri w’intebe w’iki gihugu, Boris Johnson na we wamaze kwandura iyi ndwara yabaye nk’upfukamira inganda zaho ngo zikore izindi mashini nyinshi.

Uko iki kibazo gikomereye ibihugu

Ikinyamakuru Vox kivuga ko abantu bongeye kumva iby’izi mashini muri iyi minsi, cyane nyuma yuko havuzwe iby’ibura ry’izi mashini. Kuba zarabaye nke byatumye hari bamwe mu barwayi babuze ubuzima kandi bari gutabarwa.

Muri Amerika, ikibazo cy’izi mashini cyahuriranye n’ik’ibitanda bike ndetse n’umubare w’abaganga wo kwita ku barwayi. Ikinyamakuru the New York Times cyanditse ko hari imashini 170,000 mu gihe ihuriro ry’amavuriro ryagenekerezaga ko hakenewe imashini zatabara abantu 960,000. Aha bavuze ko icyakorwa ari ukwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo, kugirango be kugira umubare munini w’abakenera izi mashini.

Ibihugu byagize ibanga ikijyanye n’uko bihagaze mu kugira izi mashini. U Rwanda narwo ntacyo ruratangaza kuri iki kibazo cyashobeye amahanga. Ariko uwashaka kubyumva neza, yakumva iki: akarere gatuwe n’abaturage bake ni nk’ibihumbi 300, ingengo y’imari gahabwa ku mwaka uyihinduyemo amafaranga yo kugura iyi mashini ntabwo byibura haboneka iyo kwita ku basaga 1000. Imibare iroroshye, ni ugufata nka miliyari 25Frw gahabwa ukagabanya miliyoni 25 ugasanga iyo ngengo iguze imashini 1000. Mu gihe ari ingengo y’imari y’igihugu yose yaba ikoreshejwe yagura izi mashini 120,676.

Uburyo iki kibazo gikomereye ibihugu, niho bihera bisaba abaturage babyo kuguma mu nzu, ni uburyo bushoboka kandi bufatika bwo kurinda iyi ndwara, kuko iramutse ikomeje gukwirakwira byarenga ubushobozi bw’ibihugu bimwe na bimwe. Niyo mpamvu umuti urambye kurusha indi ari ukuguma mu ngo, abantu ntibanduzanye, n’abanduye bakaba batakwanduza abantu benshi.

Ntakirutimana Deus