Umwavoka agira inama abagabo bagiye gutera akabariro hanze

Donna Rotunno, Umunyamategeko w’umugore uri kuburanira Harvey Weinstein, ushinjwa gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato, avuga ko adashobora gukora imibonano mpuzabitsina atujuje inyandiko igaragaraza ubushake.

Ubu haribazwa inyandiko nk’iyo uwo yarengera, niba yanemerwa mu nkiko.

Donna Rotunno yabwiye ikinyamakuru New York Times ati “Njye ndi umugabo mu isi ya none, mbere yo kuryamana n’umugore uyu munsi nabanza nkagusaba ko dusinya inyandiko ko tubishaka”.

Uyu mugore w’imyaka 41 yavuze ko nta na rimwe arakoreshwa imibonano atabishaka kuko atigeze yishora aho bishobora kumubaho.

Madamu Rotunno ntabwo yavuze ko ibi bigendanye n’urubanza ari kunganiramo Bwana Weinstein, ariko birasa n’ingingo atanga ahakana ibyo umukiriya we aregwa.

Umukiriya we araregwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina yaba yarakoreye abagore batanu, uyu mwunganizi we avuga ko ibyo bikorwa ashinjwa byose byabayeho ku bwumvikane n’urukundo.

Bwana Weinstein ni umwe mu bagabo 40 barezwe ibyaha nk’ibi Madamu Rotunno yunganiye. Muri abo bose yatsinzwe urubanza rumwe gusa.

Amagambo ye ariko yagiye atuma hari amashyirahamwe y’abagore avuga ko agamije guha impamvu abagabo basambanya abagore n’abakobwa ku gahato.

Ikigo kitwa Rape, Abuse and National Incest National Network cyo muri Amerika, kubyo Madamu Rotunno yagiye atangaza cyo kigira kiti:

“Imvugo y’uko uwasambanyijwe ku gahato aba ashobora kwanga ko biba ishobora kuba ari intwaro muri business ye, ariko nta kuri kwayo”.

Iyi ngingo ko gusambanywa ku gahato bishoboka cyangwa bidashoboka ikomeza gutera impaka.

Ubu ituma hari abatangiye gushishikariza abantu gufata ibimenyetso ko icyo gikorwa cyabaye ku bwumvikane bw’impande zombi.

Hari ‘application’ yakozwe yo kubikora, n’inyandiko bamwe bateguye zo gusinya mbere y’iyo gahunda.

Gusa yaba iyo ‘app’ cyangwa inyandiko yanditse nk’iyo Madamu Rotunno avuga, bishobora kugira agaciro gato mu rukiko.

Karen Truszkowski, umunyamategeko wunganira by’ubihariko abana n’abakuru basambanyijwe ku gahato wo muri leta ya Michigan muri Amerika agira ati:

“Byumvikana nk’igitekerezo cyiza, ariko ishyirwa mu bikorwa ryacyo risa n’iridashoboka”.

Uyu munyamategeko avuga ko amasezerano yose ateshwa agaciro mu gihe hari uruhande ruyishe.

Mu mibonano mpuzabitsina ho akavuga ko ubushake n’ubwuvikane bushobora guhagarikwa igihe icyo aricyo cyose, bityo ya masezerano ntabe agifite agaciro.

Ati: “Niba umuntu ahinduye icyo yari yatekereje hari igihe undi ashobora gushyiraho agahato.

“Aho rero nta ngingo irengera impande zose, ibyo rero ntibyarengera uwahohotewe cyangwa ubiregwa”.

Lori Anne Thomas, umunyamategeko w’i Toronto muri Canada avuga ko amasezerano nk’ayo yatuma urukiko rugira impungenge ku bivugwa n’uregwa.

Ibimenyetso by’ubushake bwa bombi bifatishijwe ikoranabuhanga mbere cyangwa nyuma y’imibonano nabyo ngo byakongerera uwiregura imbaraga ariko nyamara ngo si ibimenyetso nk’uko Madamu Lori Anne abivuga.

Yemeza ko abavuganira abakora ibi byaha batsindagira cyane kuri bene ayo masezerano hagati y’abantu babiri ariko ngo baba bahunga ikibazo nyacyo: ibikorwa bibi muri icyo gikorwa.

Sharyn Tejani wo mu kigo cyashyigikiye ubukangurambaga bwa #MeToo ati: “Ndi kumva Rotunno icyambabaje ni aho aba ashimangira imvugo ngo “iri ni ikosa ryawe”.

Ati: “Baba bavuga ngo ‘iyo udakora ibi n’ibi, ntakiba cyakubayeho, ingingo isa n’aho uwahohotewe ari we wabyiteye, ari ikosa rye”.

Madamu Tejani avuga ko no mu buzima busanzwe abantu benshi basinya amasezerano iyo batangiye akazi ariko nyuma hakabamo byinshi bibi.

Naho madamu Truszkowski avuga ko ibikorwa mu manza nk’izi kenshi ari “ugushyira icyaha ku wagikorewe”.

Ati: “Kuki dukomeza kwigisha abakobwa uko bagomba guhakana mu gihe twakabaye twigisha abahungu kutabafata ku ngufu?”

Hejuru ku ifoto: Donna Rotunno, uri kumwe n’uwo yunganira Weinstein bagera ku rukiko, amaze kuburanira abagabo 40 baregwa ibi byaha. inkuru n’ifoto ni ibya BBC.

Ntakirutimana Deus