Kuvura umutima: Ikibazo nibajije mu myaka itanu mu Misiri kirashyize kibonewe igisubizo

Tariki 21 Gashyantare 2015 ubwo nari mu itsinda ry’abanyamakuru bamaze igihe mu Misiri batemberezwa icyo gihugu kiri mu bikize muri Afurika, nagize amahirwe yo kugera mu mujyi wa Aswan ntemberezwa ibice bitandukanye byawo.

Aswan ni umujyi uri muri kilometero 698 uvuye mu murwa mukuru Cairo, urugendo mu ndege rwadufashe hejuru y’isaha n’igice. Ukigera muri uwo mujyi ubona urugomero rw’amashanyarazi rwa mbere runini muri Afurika rwa Aswan, rwubatse ku ruzi rwa Nile mu 1967 usanga abaho babyaza umusaruro.

Muri uwo mujyi uturanye na Sudani, hari ubwato bwagezwemo n’abakomeye barimo Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II, kubukandagiramo bigasaba akayabo.

Hafi ya Nile irimo ubwo bwato, hari inyubako nyinshi, nyamara iyo nagezemo nkayitemberezwamo cyane, ni inyubako igizwe n’ibitaro n’ishuri, yitwa Magdi Yacoub Foundation irimo ikigo cyitwa Aswan Heart Centre. Ni inyubako y’inzu zigeretse[umuturirwa/etage] irimo ibyuma bisa n’ibiteye ubwoba ku muntu utabimenyereye, bicicikanamo abantu batandukanye, abivuza, abarwaza, abaganga, abashakashatsi n’abandi.

Ishami rya Loni ryita ku buzima (OMS/WHO) ritangaza ko indwara y’umutima iza ku mwanya wa mbere mu zihitana abantu benshi ku Isi mu gihe cy’imyaka 20 ishize. Uyu munsi ubushakashatsi bugaragaza ko impfu zituruka ku burwayi bw’umutima ziyongereye cyane zikava kuri miliyoni ebyiri mu mwaka wa 2000 zikagera kuri miliyoni icyenda mu mwaka wa 2019. Izi ndwara z’umutima zihariye 16% by’impamvu za mbere zitera impfu ku rwego rw’Isi buri mwaka.

Muri uyu mujyi wa Aswan hari inyubako nini irimo abaganga iryaguye, bacicikana buri kanya bafite ibikoresho bya kiganga, kubibona byari mu
ishusho nk’iyo wabona mu ishusho nto mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Rwanda.

Iyi nyubako itangirwamo ubuvuzi bw’umutima; abavurwa babanza gucishwa muri za mashini kabuhariwe mu kugenzura umubiri. Abanyafurika bari muri ibyo bitaro icyo gihe bavurirwaga ubuntu mu rwego rw’ibikorwa by’ubugiraneza bw’umuganga witiriwe icyo kigo  Sir Dr Magdi Yacoub, wahoze avura ibijyanye n’uburwayi bw’umutima mu Bwongereza.

Icyo gihe abana batanu b’abanyarwanda barimo uwitwa Manzi wari urimo kuhavurirwa bari bamaze kuhahererwa ubufasha bw’ubuvuzi burimo kubagwa umutima.

Inyubako nini irimo abaganga iryaguye, bacicikana buri kanya bafite ibikoresho bya kiganga, kubibona byari mu ishusho nk’iyo wabona mu ishusho nto mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Rwanda.

Mugenzi wanjye [umunyarwanda] twari kumwe namubajije icyakorwa ngo ibitaro nkabyo bifite umwihariko wo kuvura ibijyanye n’umutima biboneke mu Rwanda, dore ko nari maze gusoma icyegeranyo cy’ishami rya Loni ryita ku buzima [OMS] kivuga ko indwara z’umutima ziri mu zica abantu benshi ku Isi. Mugenzi wanjye yambwiye ko bigoye ariko ko abona hari ubushake bwa politiki mu gihugu ku buryo n’urwego rw’ubuzima ruzashyira rugatera imbere. Nasigaye nibaza ngo ni ryari?

Ibyari inzozi zo mu 2015 byaje kugaragara ko bishoboka mu 2018 ubwo byavugwaga ko ikigo nabonye mu Misiri cyitiriwe Sir Dr Magdi Yacoub gishobora kubakwa mu Rwanda.

Nyuma y’imyaka itatu, mbere yuko umwaka ‘ 2021 ugana ku musozo, za nzozi zaje kuba impamo ubwo Madamu Jeannette Kagame, umugore wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Sir Dr Magdi Yacoub bashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa umushinga w’inyubako w’ikigo cyitwa “My Heart Centre” ugiye gutangira kubakwa i Masaka mu Mujyi wa Kigali, kizatanga ubuvuzi kikanakora ubushakashatsi ku ndwara z’umutima.

Magdi ni umwe mu bantu bubashywe mu Misiri kuko ari we washinze ikigo kiri mu gace ka Aswan kivura indwara z’umutima cyitwa Aswan Heart Centre, anafite n’ikindi cyitwa Magdi Yacoub Heart Centre.

My Heart Centre ni ikigo kizatangirwamo  serivisi z’ubuvuzi bw’indwara z’umutima, amahugurwa n’ubushakashatsi ku Banyarwanda n’abandi bo mu Karere.

Kizajya kandi cyigisha abaganga, abaforomo n’abahanga muri Siyansi kuri izo ndwara ku buryo u Rwanda rugira abantu bashoboye muri iyo ngeri.

Kizubakwa mu byiciro bitatu ku buso bwa hegitari 4,4. Icyiciro cya mbere kizarangira mu mezi 18 gitwaye miliyoni 20$. Ufitanye isano n’undi mushinga umuryango washinzwe na Magdi wari ufite mu Rwanda wo gutanga ubuvuzi bw’umutima ku barwayi 800 ku buntu.

Byitezwe ko intego nyamukuru z’iki kigo ari ugukora ubushakashatsi ku burwayi bw’umutima, guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye muri ubu buvuzi mu Karere ku buryo byanarenga imbibi z’Umugabane wa Afurika bikagera ku rwego mpuzamahanga.

Magdi Yacoub Foundation, iherereye mu ntara ya Aswan  ikorerwamo ibikorwa by’ubugiraneza ku barwayi baturuka hirya no hino muri Afurika, aho abanyafurika bavurirwa ubuntu indwara zifitanye isano n’umutima. Hatangirwa kandi amahugurwa ku badogiteri bato, abahanga mu bya siyasni, abaforomo n’abandi batekinisiye bashaka kunguka ubumenyi buhanitse.

Icyo kigo cyatangiye mu 2009, cyatangaga ubuvuzi ku bantu  2500  mu mwaka umwe barimo abanyarwanda batandatu bavuwe bagasubira iwabo. Abaganga barimo abanyarwanda bari mu baherewe ubumenyi muri icyo kigo.

Abanyamakuru baturutse mu bihugu by’Afurika basuye ahari ibyo bitaro
Inyubako ikoreramo ibyo bitaro
Ikirango cy’inyubako yitiriwe Magdi Yacoub
Abanyamakuru baganirizwa ku mikorere y’ibyo bitaro
Imwe mu mashini zifashishwa muri ibyo bitaro
Uko ibitaro bigaragara inyuma
Aho babyinjiriramo
Ukinjira mu bitaro usanganirwa n’ifoto ya Dr Magdi wabishinze
Bamwe mu baganga babyo

Amafoto yo hejuru yafashwe na Deus Ntakirutimana/ Misiri

 

Amafoto y’umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo aho bizubakwa mu Rwanda

 

 

Madamu Jeannette Kagame na Sir Magdi Habib Yacoub ubwo bashyiraga ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa iki kigo

 

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel aganira na Patrick Ndimubanzi usigaye ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima

 

 

Sir Magdi Habib Yacoub yashimiwe ku bw’uruhare rwe mu gutuma iki kigo kigiye kubakwa mu Rwanda

 

Sir Magdi Habib Yacoub yamaze igihe kinini ari umuganga w’indwara z’umutima

 

Madamu Jeannette Kagame yashimiye abagize uruhare kugira ngo iki kigo gitangize ibikorwa mu Rwanda

 

Icyiciro cya mbere cyo kubaka iki kigo kizarangira mu mezi 18

 

Iki kigo kizajya kivura indwara z’umutima

 

Igishushanyo mbonera cy’iyi nyubako ni uku giteye

 

Kizaba kiri ku rwego mpuzamahanga ku buryo kizafasha Abanyarwanda n’abandi bo mu karere

 

Igishushanyo mbonera cy’iki kigo cyubatswe na Sosiyete yo mu Bwongereza yitwa Fluxarchitects

Amafoto: Yuhi Augustin

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *