Sudani: Minisitiri w’intebe wari umaze ukwezi asubijwe ku butegetsi yeguye

Minisitiri w’intebe wa Sudan Abdalla Hamdok yatangaje ko yeguye hashize ukwezi asubijwe ku butegetsi – binyuze mu masezerano atavugwaho rumwe – n’igisirikare cyari cyamuhiritse.

Igisirikare cyafashe ubutegetsi ku itariki ya 25 y’ukwezi kwa cumi, gifungisha ijisho Bwana Hamdok, ariko mu kwezi kwa cumi na kumwe kimusubiza ku butegetsi nyuma y’amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi yagiranye n’umusirikare mukuru wayoboye ihirikwa rye.

Abigaragambya bamaganye ayo masezerano, basaba ko hajyaho ubutegetsi bwa gisivile gusa.

Ukwegurwa kwe kwakurikiye undi munsi w’imyigaragambyo, aho abaganga bavuze ko abantu batari munsi ya babiri bishwe.

Icyemezo cya Hamdok cyo kwegura gitumye igisirikare gisigara ari cyo kigenzura guverinoma mu buryo bwuzuye.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo, Hamdok yavuze ko Sudan igeze “ahantu habi cyane hashyize ku nkeke kubaho kwayo”.

Yavuze ko yagerageje uko ashoboye kose ngo abuze igihugu “kwerekeza mu makuba”, ariko avuga ko “nubwo ikintu icyo ari cyo cyose cyakozwe ngo hagerwe ku bwumvikane… ntibwabayeho”.

Yongeyeho ati: “Nafashe icyemezo cyo gusubiza inshingano no gutangaza kwegura kwanjye nka minisitiri w’intebe, no guha amahirwe undi mugabo cyangwa umugore wo muri iki gihugu cy’imfura ngo… afashe kukinyuza mu gihe gisigaye ku nzibacyuho yerekeza ku gihugu kigendera kuri demokarasi cy’ubutegetsi bwa gisivile”.

Abategetsi ba gisivile n’aba gisirikare bagiranye amasezerano yaranzwemo ibibazo yo gusaranganya ubutegetsi agamije kwerekeza igihugu ku butegetsi bwa demokarasi, nyuma yuko imyivumbagatanyo mu 2019 igejeje ku ihirikwa rya Perezida wa Sudan Omar al-Bashir wari umaze ku butegetsi imyaka igera kuri 30.

Minisitiri w'intebe wa Sudan Abdalla Hamdok aganira n'abanyamakuru i Berlin mu Budage, hamwe n'uwari umukuru w'Ubudage Angela Merkel (utagaragara mu ifoto), ku itariki ya 14/2/2020.
Mu kwezi kwa cumi na kumwe ni bwo igisirikare cyari cyasubije Abdalla Hamdok ku butegetsi

Bijyanye n’amasezerano yagezweho mu kwezi kwa cumi na kumwe hamwe na Bwana Hamdok, uyu Minisitiri w’intebe wari wasubijwe ku butegetsi yari yitezweho kuyobora guverinoma igizwe n’abaminisitiri bakora mu myanya ihuye n’ibyo bize(technocrats), kugeza habaye amatora. Ariko ntibyari bizwi ingano y’ububasha guverinoma nshya ya gisivile yari kugira, ndetse abigaragambya bavuze ko nta cyizere bafitiye igisirikare.

Ku cyumweru, abantu babarirwa mu bihumbi biraye mu mihanda yo mu murwa mukuru Khartoum no mu mujyi wa Omdurman. Abigaragambya bateraga hejuru bati, “ubutegetsi buhabwe abaturage”, banasaba igisirikare kuva muri politiki.

Ku mbuga nkoranyambaga, impirimbanyi zavuze ko uyu mwaka wa 2022 uzaba “umwaka wo gukomeza guhangana”.

Abantu barenga 50 ni bo bamaze kwicirwa mu myigaragambyo kuva habaho ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare, barimo n’abatari munsi ya babiri bishwe ku cyumweru, nkuko bivugwa n’akanama gakuru k’abaganga bo muri Sudan gashyigikiye demokarasi.

Jenerali Abdel Fattah al-Burhan wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi yashyigikiye icyo gikorwa cyo kubuhirika cyo mu kwezi kwa cumi, avuga ko igisirikare cyabikoze mu kurinda ko habaho intambara mu gihugu yari iri hafi kwaduka. Avuga ko Sudan igishishikariye inzibacyuho yerekeza ku butegetsi bwa gisivile, amatora akaba ateganyijwe kuba mu kwezi kwa karindwi mu 2023.

2px presentational grey line

Isesengura ry’umunyamakuru wa BBC Emmanuel Igunza

Itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere ni umunsi w’ubwigenge bwa Sudan, ariko nta byinshi bihari byo kwishimira mu gihugu muri iki gihe.

Kwegura kwa Minisitiri w’intebe Abdalla Hamdok bishegeshe cyane abategetsi ba gisirikare bari bibwiye ko amasezerano bagiranye na Bwana Hamdok yari gutuma abigaragambya badohoka kandi agatuma kuguma ku butegetsi kwabo kwemerwa nk’ugukurikije amategeko.

Biragaragara ko iyo mibare itari yo. Ariko bivuze ko igisirikare ubu kiri ku butegetsi mu buryo buhamye, bigasubiza inyuma ibyari byagezweho ubwo iki gihugu cyageragezaga gusubira ku butegetsi bwa gisivile.

Ibibazo bya politiki biriho ubu biteje ibyago byuko Sudan yasubira mu butegetsi bw’igitugu yamazemo imyaka bwa Omar al-Bashir wahiritswe ku butegetsi.

Kandi hari n’ibyago ko igihugu gishobora gusubira kuba leta iri mu kato, mu gihe ibihugu nk’Amerika byamaze kugaragaza ko bizafatira ibihano ababangamira ko iki gihugu gisubira mu butegetsi bwa gisivile.

Bitewe n’ibibazo by’ubukungu Sudan irimo, ibyo bishobora kugira ingaruka zikomeye kurushaho ku buzima bw’abaturage ba Sudan.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *