Perezida Biden yemereye Ukraine ko Amerika izayihashyiriza u Burusiya

Perezida wa Reta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden yabwiye mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky kuri telefone ku Cyumweru ko Amerika hamwe n’abo bicuditse bazakora ikintu gikomeye igihe u Burusiya bwAhirahira bukayitera.

Iby’iyi nkuru dukesha VOA ngo byavuzwe n’ibiro bya perezida wa Amerika, White House.

Jen Psaki, ushinzwe amakuru makuru mu biro by’umukuru w’igihugu, yavuze ko perezida wa Amerika ashyigikiye imbaraga zashyizwe mu gushaka gukemura icyo kibazo . Izo mbaraga zirimo ibiganiro hagati y’abategetsi bo ku rwego rwo hejuru hagati y’abategetsi ba Amerika n’u Burusiya biteganyijwe tariki  9 na 10 i Geneve.

Perezida Biden yavuze ko Amerika yiyemeje gukingira ubwigenge n’ubutaka bwa Ukraine. Iki kiganiro kuri telefoni kibaye hashize iminsi Perezida Biden abwiye  Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin ku ngaruka zikomeye zizaba mu gihe u Burusiya bwatera Ukraine, yahoze mu bumwe bw’abasoviyeti[URSS].

Abasirikare ibihumbi 100 b’u Burusiya bashyizwe hafi y’umupaka wa Ukraine. U Burusiya bwisobanura buvuga ko abasirikare babwo baje kubuza ko ishyirahamwe OTAN kwiyagurira imbibi mu gihe Ukraine yakwifatanya naryo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *