Amerika yakuye Etiyopiya, Mali na Gineya muri AGOA
Leta zunze ubumwe z’Amerika zahagaritse Etiyopiya, Mali na Gineya mu masezerano y’ubucuruzi hagati ya Afurika na Amerika yitwa AGOA.
AGOA ni amasezerano agena ko bimwe mu bicuruzwa igihugu kiyarimo cyohereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bivanirwaho amahoro binyuze mu masezerano y’ubucuruzi hagati ya Afurika na Amerika.
Prezida wa Amerika Joe Biden yari yatangaje ko ibyo bihugu bizavanwa muri ayo masezereno bishinjwa kubangamira uburenganzira bwa muntu n’ihirikwa ry’ubutegetsi nkuko VOA yabyanditse.
Amerika ivuga ko Etiyopiya yabangamiye uburenganzira bwa muntu bikabije mu ntambara iri muri Tigreya, mu gihe Gineya na Mali byo bihorwa ihirikwa ry’ubutegetsi. Ibishinjwa ibyo bihugu, Amerika isobanura ko binyuranye n’amategeko agenga AGOA.
Guhagarikwa muri ano masezerano ya AGOA bishobora kuzagira ingaruka ku bukungu bw’ibyo bihugu bivuye ku bicuruzwa birimo ibikorwa mu mpu byajyagayo bivuye muri Amerika nta misoro n’amahoro bishyiriweho.
Abahagarariye ibyo bihugu bitatu i Washington DC ntacyo baravuga ku bihano ibihugu byabo byafatiwe. Mu kwezi kwa cumi na kumwe Joe Biden avuga kuri Etiyopiya, Minisitiri ushinzwe ubucuruzi muri icyo gihugu yari yavuze ko Amerika iramutse ivanye Etiyopiya muri AGOA byaba bibaje kandi byagira ingaruka mbi ku bana n’abagore, bigasubiza inyuma ubutunzi bwari bwarateye intambwe.
Uko byagenze ku Rwanda
Muri Nyakanga 2018, Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yafashe icyemezo cyo guhagarika amahirwe yo kudasora imyambaro n’inkweto bituruka mu Rwanda byari bifite ku isoko ry’Amerika mu rwego rw’amasezerano y’ubucuruzi yitwa AGOA.
Ni icyemezo cyatangiye gukurikizwa tariki ya 31 y’ukwa kalindwi, 2018. Ni igisubizo ku cyemezo cy’u Rwanda cyo kuzamura imisoro ku myenda n’inkweto bya sekeni cyangwa caguwa abacuruzi b’Abanyarwanda baguraga muri Amerika. U Rwanda rwakubye inshuro 12 imisoro ya gasutamo kuri iyi myenda, n’inshuro 10 kuri bene izi nkweto.
Mu kwezi kwa kane 2018, Amerika yari yamenyesheje u Rwanda ko Perezida Trump ashobora gufata iki cyemezo nyuma y’iminsi 60 mu gihe rwari kuba rutisubiyeho. Icyo gihe, u Rwanda rwatangaje ko “gukuraho inyungu zarwo muri AGOA ari uburenganzira bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika.”
Nk’uko minisiteri y’ubucuruzi ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yabitangaje, kohereza imyenda muri Amerika byinjiriza u Rwanda amadolari miliyoni imwe n’igice mu mwaka. Angana na 3% ku ijana y’amafaranga u Rwanda rukura mu bicuruzwa byose rugurisha muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Amerika isobanura ko icyemezo cya Perezida Trump kitareba ibyo bicuruzwa bindi.
Ntakirutimana Deus