Icyiciro akarere kashyizwemo cyashenguye Meya wakayaboraga 

Mu Gushyingo 2021, hatowe abayobozi bashya b’uturere basimbura abari basanzweho muri manda y’imyaka isaga itanu. Bamwe muri abo bayobozi bavuga ko hari ibya badukoreye, ariko hari n’indi ntambwe bari basigaje gutera ngo turusheho gutera imbere.

Tuyizere Thaddee wabaye umuyobozi [w’agateganyo] w’akarere ka Kamonyi avuga ko kuba ako karere karashyizwe mu turere tw’icyaro hari ingaruka bikagiraho, agasaba kugatekerezaho.

Uwo wabaye umuyobozi w’akarere w’agateganyo inshuro ebyiri atowe n’abagize inama njyanama y’akarere, yari n’umuyobozi wako ushinzwe iterambere ry’ubukungu. Muri iyi manda yatangiye mu Gushyingo 2021 ntabwo yongeye kwiyamamaza mu bajyanama b’ako karere, batorwamo abayobozi b’akarere.

Ubwo yari akiri ku buyobozi bw’akarere ka Kamonyi, Tuyizere yaganiriye na The Source Post, tariki 24 Ukwakira 2021, ubwo yari mu nteko rusange ya 26 y’Ishyirahamwe ry’ Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA).

Muri rusange yishimira ko ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano bacogoje bimwe mu bibazo by’umutekano muke byavugwaga muri ako karere; birimo abajura bamburaga abantu, bagatangira n’ababaga bari mu modoka mu mihanda inyura muri ako karere, abakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, abibaga mu masoko n’abakoraga inzoga z’inkorano mu kagari ka Kabagesera muri Runda.

Tuyizere wemera ko bageze kuri byinshi muri icyo gihe, mu mvugo ye asa n’utishimira icyiciro akarere yari ayoboye kashyizwemo cy’akarere ko mu cyaro, avuga ko bihombya byinshi.

Amakuru yabatunguye…. Kamonyi yagombye kuba umwihariko

Kamonyi ni akarere gaturanye na Kigali, ndetse bimwe mu bice byako bijya bifatirwa ibyemezo bimwe n’Umujyi wa Kigali ku bijyanye n’ingamba zo kwirinda COVID-19 ndetse n’ibijyanye n’imyubakire, bituma abatuye mu mirenge ya Runda na Rugarika bajya bisanisha n’abanya Kigali.

Tuyizere avuga ko kwitwa akarere ko mu cyaro kandi bahereye ku byabaga hari uko bibonaga ari ikibazo gikomeye.

Ati:

“Birumvikana iyo umuntu yari amaze igihe avuga ngo akarere kacu kagiye gushyirwa mu turere tw’umujyi, mu kanya gato akumva hari ibyemezo bitandukanye n’ibyo, umuntu ntiyabura kwibaza ngo kuki? Gusa abafata ibyemezo nabo baba bareba hari ibipimo bifatika bagenderaho, gusa umuntu yasaba ko Kamonyi igira umwihariko.”

N’ubwo ari akarere k’icyaro ariko gatandukanye n’utundi two hirya [Gisagara, Ngororero] umuturage wa Kamonyi azinduka ajya I Kigali agataha ku Kamonyi. Ibyo abonye i Kigali arashaka kubyimukana muri Kamonyi, ubwo rero urumva  ko n’ubwo hari ibikorwa by’ubuhinzi byateye imbere ariko hari n’umujyi ugomba gutera imbere, kugirango wisanishe n’aho baturanye. Burya hari n’abo umujyi wotsa igitutu urusha ubushobozi bakimukira muri Kamonyi, iyo ahimukiye rero ntabwo ak’umujyi gasigara nako arakimukana, bya byiza yashakaga ntabwo abisiga. Nava muri Muhanga aza muri Musambira cyangwa Nyarubaka ntabwo bya byiza abisiga, wenda Muhanga yamurushije ubushobozi ariko arashaka kujya mu karere ko hagati na hagati.

Hari ibyo ukora biba bikemeye n’ibindi bibiherekeza, ushobora gukora umuhanda w’igitaka ariko uwakoze uwa kaburimbo aba yakoze kukurusha, uwayikoze agashyiraho amatara aba yakoze nawe ibyiza kukurusha, kandi byose biraterwa n’ingengo y’imari, iyo ukoze igikorwa hari n’ibindi bigenda bikururura, iyo ukoze umuhanda urateganya ngo mu misoro n’amahoro biziyongera, hari abubaka inzu z’ubucuruzi zitari zihari, hari abajya gutura neza bagura ibyo bibanza. Ibyo byose rero ni iterambere rimwe rikurura ibindi.

Uturere tw’icyaro n’inganda biba bigoye

Tuyizere avuga ko hari aho bigora ko mu turere tw’icyaro [Kamonyi iherereyemo] hashyirwa inganda.

Ati “Ubu mu turere tw’icyaro inganda ntabwo zemewe ni ukuzisabira uburenganzira, ushobora no kubusaba ntibabuguhe bitewe n’impamvu runaka, kuko hari ibice byatunganyijwe uyu munsi bitarimo inganda,,,, urumva hagize ubisaba bakamwangira ya mahirwe arayajyana, abari kubona akazi hahandi ntabwo baba bakikabonye kandi ntabwo bimuka ngo bajye ha handi, ibyo rero ni uruhererekane rw’ibikorwa bishobora gukorwa ngo akarere gatere imbere ariko n’umuturage adasigaye.”

Abarota ko Kamonyi yakomekwa kuri Kigali

Mu bihe byashize byagiye bivugwa n’abantu batandukanye ko Kamonyi ishobora komekwa kuri Kigali, gusa nta rwego rwa Leta rwigeze rutangaza ayo makuru.

Agira ati “Abavuga gutyo ni ababyifuza, ahari ni uko muri Kamonyi hari ibikorwa bimwe na bimwe bitanoze neza, akavuga ati ‘wenda batwometse kuri Kigali, iyo mihanda yakorwa, ubwo iyacu idacaniye kandi muri Kigali icaniye, wenda tugiye muri Kigali byashoboka kuko bazi ko Kigali ifite ingengo y’imari inafite n’ibikorwa byiza biri kuhakorwa. Ntawanga ibyiza rero arabibura, ushobora no gusaba kwimukira muri icyo gice gifite byinshi kugirango n’ayo mahirwe yandi uyabone.

Niyo mpamvu tuvuga ngo hakwiye no gutekerezwa kuri Kamonyi n’ibyo bice ababituye bifuza kwimukira i Kigali , tukareba uko byaba nka Kigali kandi bikibarizwa muri Kamonyi. Akarere kagomba gutera imbere, uvuze ngo ufashe Runda waba uhombeje akarere kuko Runda nibwo buzima akarere gafite, niyo iza imbere mu misoro n’amahoro iri hejuru ya 50% by’ibyinjiram urumva rero igiye, Kamonyi noneho yaba icyaro gikabije.

Musomyi wacu tuzirikana agaciro kawe, twakira igitekerezo cyawe kuri 0788518907 (whatsapp).

Urashaka kwamamaza nabwo koresha iyo nimero, turumvikana unyurwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *