Urwego rwasimbuye urukiko rwa Arusha rwategetse Nijeri kutirukana abanyarwanda bahajyanwe

Urwego rwashinzwe kurangiza imanza zasigajwe n’inkiko mpuzamahanga (International Residual Mechanism for Criminal Tribunals, IRMCT) rwategetse leta ya Nijeri kuba irahagaritse ingingo yo kwirukana abanyarwanda bahimutiwe.

Abanywarwanda umunani bamwe muri bo barangije ibihano bakatiwe, abandi nabo bagizwe abere mu byaha bashinjwa bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu kwezi gushize bajyanywe kuba muri Nijeri hisunzwe amasezerano hagati ya y’icyo gihugu na Loni , ariko mu nyuma iki gihugu kikaba cyabahaye iminsi irindwi ngo babe bavuye mu gihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ejo kuwa gatanu, umunyamategeko wabo, Hamadou Kadidiatou, yavuze ko iyi ngingo yafashwe na minisiteri y’umutekano mu gihugu iteye isoni.

Mu rwandiko rwaraye ruhawe icyo gihugu na Joseph E. Chiondo Masanche wari uyoboye urukiko rwa Arusha rwasimbuwe n’urwo, yavuze ko Nijeri yasabye ibisobanuro ku cyatumye ifata icyo cyemezo, yahawe iminsi 30.

Umucamanza Masanche yibutsa Nijeri ko ingingo yo kubajyana muri iki gihugu yafashwe habaye ubwumvikane n’urukiko, kandi ko Nijeri yari yemeye kubaha uburenganzira bwo kuba muri iki gihugu burundu.

Muri uru rwandiko, umucamanza Masanche avuga ko batandatu mu barebwa n’iyo ngingo bamugejejeho icyo kibazo, bamwe basaba ko bahabwa umwanya kugira ngo bashakirwe ahandi baba, abandi basaba ko iyo ngingo yakurwaho.

Uru rwego rutegeka Nijeri ko nta n’umwe ugomba kwirukanwa muri abo uko ari umunani bose kugeza habayeho ubwumvikane habaye ubwumvikane hagati ya leta ya Nijeri n’urukiko.

Ntacyo Leta ya Nijeri iratangaza ku mugaragaro haba ku byavuzwe n’umushinjacyaha Hamadou cyangwa na Masanche.

U Rwanda rwavuze ko rwiteguye kubakira, ariko bo bavuga ko muri iki gihe badashaka gusubira mu Rwanda kubera impungenge ku mutekano wabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *