Shampiyona y’umupira w’amaguru ishobora gusubukurwa mbere y’igihe cyari cyaratangajwe

Minisiteri ishinzwe siporo mu Rwanda (MINISPORTS ) yari iherutse gutangaza ko ibikorwa byose bya siporo birimo na shampiyona y’umupira w’amaguru byahagaritswe, byabaye icyifuzo kitanyuze bamwe mu bakurikirana iby’umupira w’amaguru bakoresha imvugo zitandukanye zerekana ko batanyuzwe.

Ni mu gihe iryo tangazo ryari ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mutarama 2021, rishingiye ku mabwiriza mashya ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus mu mikino.

Nyuma y’ibitekerezo bitandukanye by’abatanyuzwe n’icyo cyemezo Minisitiri ufite siporo mu nshingano ze , Mimosa Aurore Munyangaju yavuze ko hashobora kuba impiduka, hari mu kiganiro yagiranye na RBA.

Agira ati: “Abenshi ntabwo babizi ariko n’ubundi shampiyona yari igiye guhagarara hafi ibyumweru bibiri [icyumweru n’igice) hakaba hari hiyongereyeho ikindi cyumweru n’igice cyo kurebera hamwe uburyo aya mabwiriza [yo kwirinda covid-19] bongera bakayasubiramo, bakaba baganira n’abanyamuryango kugirango buri muntu wese yumve uruhare rwe mu kurwanya kino cyorezo, ntibibe ko gitezwa n’abari muri siporo gusa.

Ibyo rero babyumvikanyeho kandi barabyemeye, ariko banatwizeza ko bitazamara iyo minsi 30 ko bagiye gukora ibishoboka n’ubundi muri icyo kiruhuko bari bihaye cy’icyumweru n’igice bazaza bagaragaje amabwiriza mashya kandi buri munyamuryango wese aza agira uruhare mu gushyiraho ayo mabwiriza no kugerageza gufasha ngo turebe ko nabo bagira uruhare mu gukumira icyo cyorezo.

Umunyamakuru yamubajije ko ibyo avuga bisobanura ko bagaragaje ko afashe izo ngamba, ibikorwa bya siporo byaba bitangiye nyuma y’icyumweru n’igice, Minisitiri Munyangaju ati “Yego ni byo.”

Ubwo MINISPORTS yatangazaga ayo mabwiriza, abarimo Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports yavuze ko ibyakozwe ari icyemezo cy’ubunebwe. Abinyujije kuri twitter yagize ati “Madame Minisitiri Aurore Mimosa gusubika shampiyona ndabona ari icyemezo kidakwiye, ubu niba muri week-end utubari twitabirwa wenda n’abantu miliyoni 4 ni urugero, insengero zikitabirwa n’abandi nkabo ubu shampiyona yitabirwa n’abantu batarenze 640 ni yo kibazo?”

Yungamo ati “Hari izindi ngamba nyinshi zari gufatwa bidasabye gusubika shampiyona keretse niba tugifata siporo nko kwishimisha tutayifata nk’urwego rwishoramari, njye mbona gusubika shampiyona ari icyemezo cy’ubunebwe. Ndababaye cyane.

Arongera akagira ati: Dutekereze abashora amamiliyoni muri Sports :
1. Ama Équipes
2. Abafatanyabikorwa bama Equipes na Fédération
3. Abashora amamiliyoni mu kwamamaza Direct ou indirect
3. Ibitangazamakuru bya Sports
4. Abakora imirimo inyuranye kubera Sports ( transport, Restaurant, Logement, ..

Undi wavuze ko atanyuzwe n’icyo cyemezo ni Karenzi Sam wabaye umunyamabanga mukuru w’ikipe Bugesera FC akaba ari n’umunyamakuru wibanda ku bya siporo.

Yagize ati “Sinzi niba arijye gusa bigora kumva ukuntu shampiona ihagarikwa y’amakipe yikingije ndetse yipimisha mbere ya match kandi akina nta bafana muri stade, nyamara amasoko n’imodoka zigitwara abagenzi batipimishije!

Ibikorwa bya siporo hirya no hino ku Isi birakomeje, ndetse mu minsi iri imbere [guhera tariki 9 Mutarama] hagiye gutangira imikino ya nyuma y’irushanwa ry’igikombe cya Afurika ihuza ibihugu [AFCON/CAN]. Mu bihugu nk’u Bwongereza n’ahandi imikino iraba uko yari iteganyijwe, uretse ko ugaragaje ikibazo ushobora gusubikirwa umunsi.

Uko gahunda ya shampiyona yari iteganyijwe mbere

Hejuru ku ifoto : Ifoto igaragaza AS Muhanga itsinda APR fc 2-1, hari tariki Gicurasi 2019,  mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona waberaga i Muhanga.

Musomyi wacu tuzirikana agaciro kawe, twakira igitekerezo cyawe kuri 0788518907 (whatsapp). Urashaka kwamamaza nabwo koresha iyo nimero, turumvikana unyurwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *