Abagore babaye inkingi Intara y’Amajyepfo yubakiyeho mu kurwanya igwingira ry’abana

Mu mpera za 2021, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yashimiye abagize Inama y’Igihugu y’Abagore(CNF) bo mu turere tugize iyo ntara uruhare bagize mu gutuma umubare w’abana bagwingiye ugabanukaho hejuru ya 10%[DHS 2020].

Imibare y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibarurishamibare [DHS 2019/2020] Igaragaza ko umubare w’abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye ku rwego rw’igihugu ari 33% bavuye kuri 38%, mu ntara y’amajyepfo ni 33%, mu gihe gahunda ya Leta y’u Rwanda ari uko muri 2022 bazagabanuka bakagera kuri 19 %.

Ku bijyanye n’uko icyo kibazo gihagaze mu ntara, Umujyi wa Kigali ufite abana 21%, i Burasirazuba ni 29%, Amajyepfo ni 33%, I Burengerazuba ni 40% mu gihe Amajyarugu ari 41%.

Ubwo bahaga umuhango w’ihererekanyabubasha mu bagize iyo komite, Guverineri  Kayitesi yavuze uruhare rw’aba bagore mu kurwanya ihohoterwa.

Ati “Imihigo ijyanye n’isuku tuzabishyiremo imbaraga, ntacyo bisaba gushishikariza kwigisha umubyeyi kugabura ibyo afite, na cyane ko ibyo afite na leta imwunganira kugirango twirinde kurwaza bwaki, tugabanye igipimo cy’igwingira.”

Yungamo ati:

 “CNF yaradufashije cyane. Hashyizwemo imbaraga nyinshi cyane kandi turabibashimira, mu gipimo cyasohotse [DHS] Intara yacu yateye imbere, ariko ntaho turagera kuko tugomba guhatanira kugera kuri 19% nibura.”

Ni ntoya ntabwo ari nini, ariko birasaba ko twongera tugatera intambwe tukagaruka, ariko nibura hagabanutseho ibiri hejuru y’10%. Ntabwo rero ari ibintu byikora, ibintu  byose kugirango umuntu abigereho arabiharanira.”

Kayitesi avuga ko hari imbaraga zashyizwemo, zashyizwe  cyane mu bijyanye n’ibikoni by’imidugudu no kwigisha ababyeyi indyo yuzuye. Urwo rwego ngo rwafashije mu gushishikariza ababyeyi kwitabira amarerero yo mu ngo, aho ngo uretse ko harimo n’uruhare rw’abajyanama b’ubuzima, ariko ngo harimo umuhate ukomeye wa CNF. Atanga urugero ko nka CNF w’akagari amenya niba amarerero yo mu mudugudu wose, niba ari igikoni cy’umudugudu cyateranye, kandi akamenya n’inyigisho zatangiwemo, hari kandi kunganira umubyeyi kubona imfashaberer, ndetse ngo hari aho raporo za CNF zabafashaga gutuma babona abafite ibibazo bakagezwa kwa muganga.

Uruhare rwa CNF mu guhangana n’igwingira ngo inagaragarira mu mihigo ya ba mutima w’urugo basinya muri buri karere  ibamo ingingo yo  kurwanya igwingira mu mudugudu ndetse no kurwanya imirire mibi mu bana,  harimo kandi gukurikirana imikorere y’ingo z’abana bakiri  bato.

Ku ruhande rwa CNF, umuhuzabikorwa wayo mu Ntara y’Amajyepfo,  Kampororo Jeanne D’Arc avuga ko bakoze byinshi, kandi ko ari imihigo batazigera batezukaho.

Ati “Umurirmo munini w’Inama y’Igihugu y’abagore, ni ubukangurambaga, dukangurira imiryango kujyana abana babo mu marerero yo mu ngo (home based ECD) bahagaburirwa indyo yuzuye, bakurikiranwa ubuzima bwabo bwose, igikorwa twe dukora dukangurira abagore bagenzi bacu n’imiryango muri rusange kwemera kujyana abana muri ziriya ngo”

Yungamo ko bategura imiganda itandukanye nk’abagore [buri kwezi] bagakangurira imiryango kubaka imirima y’igikoni igahungwaho imboga zitandukanye zifasha mu ndyo yuzuye, bakanagirana ubufatanye n’abajyanama b’ubuzima bagakurikirana abana babarinda ko bajya mu mirire mibi.

Mu gihe habaho Inama y’igihugu y’abagore, nta y’abagabo ibaho, umusanzu w’abagabo ugaragarira mu miryango itandukanye bibumbuyemo, nayo usanga bayihuriyemo n’abagore, mu gihe inama y’igihugu y’abagore ari iy’abagore gusa. Mu Ntara y’Amajyepfo abatowe ni Umuhuzabikorwa, Kampororo Jeanne D’Arc  wongeye gutorwa , wungirijwe na Benenyirigira Diane, Umunyamabanga ni Uwera Joselyne, ushinzwe Ubukungu ni Mukabarisa Aurelie, ushinzwe Imiyoborere myiza, Mukagasangwa  Consolee, ushinzwe Imibereho myiza, Bampire Clementine mu gihe ushinzwe Amategeko ari Murekatete Vestine.

 

Musomyi wacu tuzirikana agaciro kawe, twakira igitekerezo cyawe kuri 0788518907 (whatsapp). Urashaka kwamamaza nabwo koresha iyo nimero, turumvikana unyurwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *