Karongi: Umugore “mu ijuru” kubera umugabo we wahindutse

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

“Sinumvaga ko byashoboka ko nicarana n’umugabo wanjye tuganira ibyubaka urugo”, ni imvugo ya Nyirahabiyaremye Speciose, wo mu Murenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi uvuga ko yishimiye uko abanye n’umugabo we, nyamara mbere yarumvaga ari nk’ibitangaza.

Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 40 avuga ko nta myaka itanu irashira ageze kuri uru rwego yumvaga ko rudashoboka, we agereranya n’ijuru rito rijya rivugwa ko ubayeho neza; mu mahoro ku Isi asa n’uririmo.

Ibi ngo byaje gushoboka kuva bahura n’umuryango uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umugabo abigizemo uruhare (RWAMREC).

Uyu muryango (RWAMREC) ubicishije mu mushinga Prevention+ ugamije kubaka umuryango nyarwanda wimakaza ihame ryuburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, waje gufasha aba baturage guharanira umuryango utekanye mu bikorwa bitandukanye byatangiye mu mwaka w’2016 bigasoza kuwa 22 Ukwakira 2020.

Urugo rwa Nyirahabiyaremye n’umugabo we Ntigashira Thomas rwaje kuba mu ba mbere bagezweho n’ibikorwa byawo bityo bigira ingaruka nziza ku muryango wabo nkuko Nyirahabiyaremye abivuga.

Muri rusange ngo uyu mushinga watumye agira agaciro mu rugo, kandi umwigisha kwitinyuka, umufasha guhora ahangayitse anavukira urugo wenyine ugererangije n’umugabo.

Agira ati “Uyu mushinga watumye abagore tugira agaciro twamburwaga n’abagabo bacu. Nabaga mu rugo ntishimye, ariko ubu umugabo asigaye amfasha mu mirimo yose y’urugo, ubu numva mbyishimiye. Sinumvaga ko byashoboka ko nicarana numugabo wanjye, tuganira ibyubaka urugo.”

Umugabo we Ntigashira avuga ko bataragerwaho n’ibikorwa by’uwo mushinga, yarangwaga no guhohotera umugore we. Ati “Mbere yo kutajya inama niberaga mu gucunga umutungo w’urugo uko nishakiye, rimwe na rimwe bikamfira ubusa, aho mpindukiye tukicara , twagaragaje umushinga dufite wo guhinga ingemwe z’icyayi. Twagize amahirwe yo gushyira hamwe turihirira umwana wari ugiye kurangiza amashuri yisumbuye, mu gihe bamwe mu babyeyi batubuzaga bavuga ngo tujyane umwana wacu muri twerive[ amashuri y’uburezi bw’imyaka 12], ngo twe gutagaguza amafaranga. Ni ishema ryanjye rero.”

Akomeza avuga ko yakoreraga amafaranga mu bufundi akayakoresha uko ashatse, nta guteganyiriza urugo, ntakore imirimo y’urugo, ariko ngo ubu ntaterwa ipfunwe no kwita ku bana akabakorera imirimo yose niyo nyina yaba ahari.

Uyu munsi ngo iyo yakoreye amafaranga afata make yisengereramo, ayandi akayaharira urugo, ndetse mbere yo kuyakoresha, akabanza akungurana ibitekerezo n’umugore we icyo bayakoresha.

Uko kungurana ibitekerezo kandi kwatumye bahuriza ku cyo bakora cyabateza imbere. Ntigashira avuga ko bateye ingemwe z’icyayi, buri kwezi zibinjiriza ibihumbi 15 Frw.

Aho batuye ngo hari abajiginywa kubera iterambere bagezeho, ariko ngo hari nabo ryakanguye amaso. Ntigashira ati “Hari ababyita uko bashatse[inzaratsi], gusa aho tubigishirije, babona turi kubagaragariza impinduka, nabo bashishikariye kumera nkuko tumeze; kuko babona tubanye neza, tukaba twajyanye gukora imirimo runaka, bakabona turi gutera imbere n’ubundi bifuza kumera nkuko natwe ubwacu tumeze.”

Ku ruhande rwa RWAMREC, Umunyamabanga mukuru wayo, Rutayisire Fidele, avuga ko uyu muryango utazahwema gukora ibikorwa nkibyo bigamije kurwanya, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya gutsikamira abagore n’ibindi.

Izi mpinduka zabaye muri uru rugo zishimirwa n’Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi busanga n’indi miryango yatera imbere ihereye ku wa Ntigashira n’umugore we.

Umuyobozi waka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza yabaturage Mukase Valentine ahamya ko RWAMREC yabafashije kubaka umuryango utekanye.

Ati ” RWAMREC yadufashije kubaka umuryango nk’ishingiro ry’iterambere, ufite imihigo. Ikibazo cy’ubushoreke muri Karongi kigiye kuba amateka.”

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango isanga uburyo bwakoreshejwe na RWAMREC butanga umusaruro kandi bugatanga umusanzu uzahoraho.

Ingabire Assumpta, umunyamabanga mukuru w’iyi minisiteri agira ati “Ubu buryo bukomatanyije bwo kuva ku mwana, ukajya ku mubyeyi, ukajya ku muryango ndetse no ku muryango mugari nibwo tuba twifuza ku bafatanyabikorwa bose.”

Ashimira umuryango wahindutse, awusaba gukomeza kuba urumuri rw’iyindi.

Ibikorwa bitandukanye byagiye bikorerwa mu mugoroba w’ababyeyi, ubu wahinduwe umugoroba w’imiryango, aho witabirwa n’abagabo muri aka karere, nyamara hirya no hino mu gihugu bikunze kuvugwa k