Ni iki gituma abafite ubumuga bukomatanyije badafatwa nk’icyiciro cyihariye?

Abafite ubumuga bwo kutavuga bukomatanyije n’ubwo kutaboma barasaba ko bakemurirwa ibibazo bitandukanye bibangamiye uburenganzira bwabo birimo kudahabwa icyiciro cyihariye, kudafashwa uko bikwiye mu muryango nyarwanda n’ibindi.

Uhagarariye ihuriro ry’abafite ubu bumuga (Rwanda Organization of Persons with Deaf and Blindness-ROPDB), Furaha Jean Marie asaba ko bahabwa icyo cyiciro kuko bizatuma bitabwaho mu buryo bwihariye bakenera cyane.

Agaragaza ko mu muryango nyarwanda hari ibibazo bitandukanye bituma abafite ubwo bumuga batitabwaho uko bikwiye, birimo kuba hari ababyeyi babyara abana bafite ubwo bumuga cyangwa ubundi ariko batazi ururimi rw’amarenga rwatuma bashyikirana mu bwumvane (communication), bityo bigatuma abafite ubwo bumuga bahora mu bwigunge.

Atabariza abana bazizwa ubwo bumuga, bakajugunywa n’ababyeyi babo, aho usanga hari abavuga ko biterwa n’ubukene agasaba leta guhagurukira iki kibazo.

Mu mvugo yumvikanisha ikiniga cy’abafite ubumuga n’uburyo bakomeje kugeza ibibazo byabo kuri leta ariko bimwe muri byo ntibikemuke, imbere y’abasemurirwaga bakorwa mu biganza nk’uburyo rukumbi basigaranye bubasha gushyikirana n’abandi no kumva ubutumwa runaka, Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona (RUB), Kanimba Donathile asaba ko hagira igikorwa.

Ati ” Twagiye twandikira inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’ubuzima ko mu byiciro bikorwa hakwiyongeraho icy’abafite ubumuga bukomatanyije, kuko ubufite bumugiraho ingaruka zikomeye zikwiye gutuma yitabwaho byihariye.

Intego y’inkingi z’iterambere rirambye (SDG) ni “Ntihagire usigara[leave no one behind]”. Birakwiye ko duhera ku baremerewe cyane kuko abataremerewe cyane n’ubwo bumuga bo bazarwana n’ubuzima uko bashoboye. Tujye twita ku bafite ubumuga duhereye ku byo badashoboye kugirango babishobore.

Nta mudepite n’umwe wagiye mu Nteko Ishinga amategeko tutagejejeho iki kibazo guhera mu 2011.

Tuzakomeza twandike, ntabwo tuzaceceka, si ukubatera ubwoba ariko turababaye.

Turifuza ko u Rwanda rwacu rwaba urwa bose ntihagire uhera mu gikari, rube urw’abanyarwanda bose mu buryo bungana.

Kanimba Donathile wemeza ko batazaceceka

Abafite ubu bumuga basaba leta gushyira muri gahunda zayo uburyo bwo gukumira ubumuga bushya. Bayisaba kandi guhugura ababaha serivisi z’ubuzima ku bijyanye n’ururimi rw’amarenga ngo babashe kubitaho bumvikana.

Basaba ko bafashwa mu kubona ubutabera bushyitse, bahabwa ababunganira mu mategeko bafite ubumenyi kuri urwo rurimi.

Depite ati “Ikibazo cyawe ndacyumvise”

Ku bibazo byagaragajwe na Kanimba, yasezeranyijwe ko byumviswe hazakomeza gushakwa icyakorwa kurushaho. Yabisezeranyijwe na Depite Musolini Eugene, uhagarariye abafite ubumuga mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Ati ” Muribuka ko hari intego zari zihari nko muri 2019 yari “Ntibyuzuye tutarimo”, muri 2020 ni turifuza icyiciro ndetse n’umuryango by’abafite ubumuga bukomatanyije, kuko uw’abatabona, uw’abatavuga imiryango yabo n’ibyiciro birahari.

Nyakubahwa Donathile, nabyumvise, nabihaye agaciro. Dufatanyije, dukore ubuvugizi tugaragaze ko gikenewe, ndacyumvise…”

Depite Musolini Eugene asanga leta yarakoze byinshi ariko hari ibikwiye kongerwaho

Nubwo yemeza ko imbigamizi zihari, Musolini avuga ko icyamenyekanye haba hari uburyo bwo kugikemura haherewe ku mategeko. Agaragaza ko Itegeko nshinga ry’u Rwanda riha umwihariko abafite ubumuga ko bitabwaho nk’icyiciro cyihariye. Icyo abona nk’intambwe mu gukomeza kubona imibare y’abafite ubumuga burimo n’ubw’abafite ubukomatanyije ni ibarura rusange rya mu mwaka w’2020 rizatanga imibare mishya yabo, kuko uyu munsi bafashwaga hagendewe ku yo mu 2012 ikeburwaho kuba itagaragaza abafite ubumuga bukomatanyije.

Leta irasubiza?

Mu nama yabaye kuwa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020 yahuje abagize inzego zitandukanye za leta barebera hamwe uko ibibazo byugarije abafite ubu bumuga byakemuka, abari bahagarariye ibigo bya leta bijeje ubufasha.

Nkurunziza Venuste wari uhagarariye ikigo cy’ibarurishamibare (NISR) avuga ko mu ibarura riheruka rya 2012 batagaragaje icyiciro cy’abafite ubumuga bukomatanyije bityo abasezeranya kubavugira.

Ati “Nzageza ku buyobozi bw’ikigo cyacu, icyo cyiciro bajye bakigaragaza kuko gifite ikibazo gikomeye gikwiye kwitabwaho.”

Abagira inama yo kwandikira NISR bayisaba ko mu ibarura ryayo riteganyijwe mu 2022 yazashyiramo iki cyiciro.

Mukarwego Umuhoza Immaculée, umuyobozi mu kigo cya Leta gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’ iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) asanga utakumva ikibazo cy’abafite ubumuga yaba ashaka kwirengagiza ko ari umuntu, kuko ari ikibazo gishobora gutungura buri wese.

Yemeza ko abafite ubumuga hari uburyo imiryango yabo igenda ihabwa inkunga y’ingoboka, kugeza uyu munsi bamaze imyaka hafi itatu bayihabwa, gusa ngo hashobora kuba hari abadafashwa kuko batabazi.

Ikindi cyakozwe ngo abafite ubumuga bashyizwe mu byiciro byihariye ariko banashyirwa no mu byo bahuriramo n’abandi nk’abanyarwanda.

Mukamana asanga hashobora kuba hari abadafashwa kuko batamenyekanye

Yemera ko icyiciro cy’abafite ubumuga bukomatanyije batagitekereje nk’icyihariye, bityo agasaba ubufatanye ngo bikomeze bikorwe kandi amakuru ajye avugururwa kuko ubumuga buvuka buri munsi.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’ubuzima, Bajyanama Donatien wari uyihagarariye avuga ko muri politiki zishyirwaho abafite ubumuga batibagirana. Aho atanga urugero ko abafite ubumuga bw’uruhu bagaragaje ko bafite ikibazo cyo kubona amavuta yabo yihariye, ubu leta iri hafi kuyabagezaho. Yungamo ko bakomeza guhugura abatanga serivisi z’ubuvuzi ku bijyanye n’ubumenyi bwo kwita ku bafite ubumuga.

Minisante ikomeje guhugura abatanga serivisi ngo bite ku bafite ubumuga

Yungamo ko kumenya imibare y’abafite ubumuga bizafasha mu igenamigambi.

Imibare yakozwe n’umuryango w’abafite ubumuga bukomatanyije mu Rwanda igaragaza ko bagera ku 167. Muri bo 60% ni abana, mu gihe abakuze ari 40%. Ibarura rusange ryo mu 2012 ryerekanye ko abafite ubumuga bwo kutabona basaga ibihumbi 57 mu gihe abafite ubwo kutabona ari ibihumbi 33.

Ubusanzwe abafite ubumuga bari barashyizwe mu byiciro bitanu (abafite ubwo kutabona, abafite ubw’ingingo, abafite ubwo kutumva no kutavuga cyangwa bumwe muri bwo, abafite ubwo mu mutwe n’abafite ubundi bumuga). Hari n’ubwo busabirwa kwemerwa nk’icyiciro cyihariye cy’abatavuga ntibanabone, ariko ngo hari abo usanga babukomatanyije n’ubw’ingingo hiyongereyeho n’ubwo mu mutwe.

Ntakirutimana Deus