Kamonyi: Imaramatsiko ku ikingira rya COVID-19

Inkingo zakirwa ku mugaragaro ku kibuga cy’indege i Kigali, abenshi basigaranye amatsiko yuko izi nkingo zizatangwa.

Bidateye kabiri abantu babona itangazo rya mbere ryasohotse bwa mbere ryariho kashe y’ibitaro bya Remera Rukoma rihamagariraga abantu kwikingiza COVID-19, ryari rifite umutwe uvuga ko ari iryo kubika.

Gusa nyuma ryaje gukosorwa, ryitwa kumenyesha abakora kuri ibyo bitaro ko bagomba kwitegura kwikingiza.

Ku Kamonyi, ni inyito izwi na benshi, ariko usanga abahazi neza bashaka gukomoza ahari amasuka yibutsa uruzinduko rwa Papa Yohani II, ubwo yasuraga u Rwanda mu 1990. Ni naho Umunyamakuru wa The Source Post yakurikiraniye igikorwa cy’ikingira, ku kigo nderabuzima cya Kamonyi.

Aho ni hamwe mu hatangiriye igikorwa cy’ikingira muri aka karere, ahageze abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’abakozi bo mu nzego z’ubuzima, kuwa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021.

Injira nyirizina ahakingirirwa

Umusore wo mu rubyiruko rw’abakorerabushake waberewe, niwe wa mbere wakira abitabiriye iki gikorwa. Uwo afite umuti bakaraba, ku rundi ruhande hari uwambaye nk’inkeragutabara nawe mu mpuzankano ye, afata agapimabushyuhe (thermometer) atunga buri wese winjiyemo aho, agahita anamwereka uko umuriro we ungana.

amaze kwereka umunyamakuru ko afite dogere (Celsius) 36,7 yamubwiye ko yemerewe kwinhira, bityo urubyiruko rw’abakorerabushake rumuyobora aho akomereza akazi.

Gitifu w’Umurenge mu kazi k’ingenzi

Umugore w’inzobe mu maso wakiranaga abantu bose urugwiro, yicaye ku meza buri wese atungukiraho akinjira muri aho bakingirira. Ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge. Yambaye neza agapfukamunwa, akubaza icyo ushaka, niba ugiye kwikingiza, yasanga ari byo akareba ko uri ku rutonde rw’abakingirwa. Muri metero nka 20 ku ruhande hari abapolisi babiri bafite imbunda, ariko ubona bari kuganira.

Uwo arakureba yasanga uriho uhita uhabwa ifishi yuzuzwa n’ugiye gukingirwa, imaze iminsi izengurutswa ku mbuga nkoranyambaga. Umaze kuyuzuza akanasinyira ibyo yujujeho ahita ajyanwa mu cyumba bakingiriramo, aho asanga abaganga bambaye mu buryo bubarinda Coronavirus, bityo agakingirwa.

Gukingira ni uko bisanzwe, buri wese afunukurirwa urushinge rwe, rushyirwamo urukingo hanyuma bakarumutera. Umaze gukingirwa yongera kubazwa imyirondoro ye ikinjizwa mu mashini.

Mu bice bitandukanye by’aka karere bakingiye, ku munsi wa mbere hakingiwe abasaga 2800

…..Iminota 15

Umaze gukingirwa yerekwa aho yicara mu gihe cy’iminota 15. Kuri iki kigo nderabuzima hari abagize ibyo batangariza The Source Post. Nyuma yo kumva nta kibazo agize ahita atanga ya fisi yujuje agataha.

Gusa nk’abayobozi baba bafite izindi nshingano hari abadategereza ko iyo minota ishira.

 

Abayitegereje baganira iki?

Bamwe baba bibaza iby’urwo rukingo, ubwoko batewe n’igihe bazasubirarayo gukingirwa urundi. Kuri ibi bibazo nta gisubizo bahawe, n’amubaraburizo ni ku gihe babwiwe ko bazababwira igihe nikigera, dore ko ku ifishi buzuza haba harimo umwirondoro wakwifashishwa mu kubahamagara.

Bamwe baganiraga iby’ubwoko bw’inkingo nuko bumvise zirutana mu buryo zikingira umubiri.

Hari abahurizaga ku kuba batazi ibyarwo ndetse bamwe bakarushidikanyaho, gusa bakavuga ko biri amahire kuba abana babo bato batazaruterwa. Umwe ati “ N’ubundi kuri njye nta kibazo, rungizeho ingaruka ntabwo bingana nuko zaba ku mwana wanjye.

Twakurikiranye umwe mu bakingiwe intambwe ku yindi

Mukamuganza Daphrose, ni umujyanama w’ubuzima wo mu kagari ka Kigembe, mu murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi. Uyu mujyanama ubimazemo imyaka 11, ashinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, yarebye kuri telefoni ye abona yakingiwe saa 12:46. Yaganiriye na The Source Post saa saba n’iminota ibiri (13:02).

Asubiza ikibazo cy’uko abyakiriye, avuga ko yishimye kandi ashima Imana, kuba ahawe urwo rukingo atararwara iyi ndwara yahitanye abasaga 260 mu Rwanda, nkuko imibare ya Minisiteri y’ubuzima ibyerekana.

Ku bijyanye n’uko yakwakira inkurikizi uru rukingo rwamugiraho, dore ko yavuze ko yarusinye yanarebye ko rumugizeho inkurikizi ntacyo yabaza, yagize ati “ Nta nkurikizi, nta kibazo gihari n’ubundi utahiwe aragenda[arapfa].”

Mu gukurikirana Mukamuganza saa kumi ne’ebyiri z’umugoroba (18:00) yahamagawe n’umunyamakuru wa The Source Post amubaza uko yumva amerewe.

Uyu mugore w’imyaka 63 y’amavuko, yavuze ko yakoze urugendo n’amaguru rw’amasaha nk’atatu nyuma yo gukingirwa, aho yavuye ku Kamonyi akagera i Rugobagoba. Nyuma ntibyaciriye aho kuko yahise ngo ajya no kwikorera.

Amatangazo ahari

Ati “Nta kibazo mfite ni ukuri, nta kibazo mfite n’ubu mvuye mu mu murima kubagara.  Naciye mu Nkingo nterera Rugobagoba ngera mu rugo, mpita njya kubagara, nakoze urugendo rw’amaguru mu gihe cy’amasaha atatu.”

Mukamuganza avuga ko abo yabonye bikingije nta kibazo bigeze bagira. Ati “Abo nabonye ntawikubise hasi, uwavuga ko yagize ikibazo ubwo byaba ari uburwayi yaba asanganywe.”

Mukamuganza avuga ko azakangurira abantu baho atuye bakajya gufata urwo rukingo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine wankiraga abikingiza biciye mu kubareba ku rutonde rwakozwe, yatangarije The Source Post, ko ibyiciro bahereyeho birimo abakozi b’akarere n’umurenge bakunze guhura n’abantu benshi, abayobozi ba njyanama ku murenge n’akagari, abakuru b’imidugudu, bamwe mu banyamadini, bamwe mu bikorera bahura n’abantu benshi n’abo muri sosiyete sivile, hari kandi n’abarimu bahereye ku bari hejuru y’imyaka 40.

U Rwanda ruherutse kwakira inking zo mu bwoko bwa AstraZeneca na Pfizer muri gahunda y’inkingo z’ubuntu zagenewe ibihugu bikennye.

 Abakingirwa bacibwa ibihumbi 4 Frw ?

Umunyamakuru yaganiriye n’umumotari wamubwiye ko ukingirwa agomba kwishura amafaranga ibihumbi 4 inshuro imwe, yakingirwa iya kabiri akishyura andi bityo bikaba ibihumbi 8 Frw.

Ibyo avuga ko yabibwiwe n’umuganga yatwaye mu gitondo, ariko ngo ntiyamubwira aho akorera. Umunyamakuru yamusobanuriye ko ukingirwa nta kiguzi asabwa.

Abakingirwa