Ukekwaho jenoside wa 5 muri 17 bashakishwaga mu Buholandi yatawe muri yombi

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Jean Pierre Karabaranga avuga ko u Rwanda rwishimira itabwa muri yombi rya Rutunga Venant wahoze ari umuyobozi mu kigo cyari gishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi (ISAR Rubona).
Uyu mugabo yafatiwe mu mujyi wa Leersum muri iki gihugu cy’i Burayi yakomeje gusabamo ubuhungiro, ariko akabwimwa kubera ko yashidikanywagaho ku ruhare rwe muri jenoside. Yafashwe kuri uyu wa Kabiri.
Rutunga yari yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi mu myaka 10 ishize, kubera ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akekwaho ko yakoreye mu ntara y’amajyepfo, yanahamijwe n’inkiko Gacaca muri iyi ntara.
Uyu mugabo w’imyaka 69 y’amavuko, abaye uwa 5 utawe muri yombi n’iki gihugu. Babiri boherejwe mu Rwanda, mu gihe Rutunga abaye uwa 3 waburanishwa n’iki gihugu mu gihe hafashwe icyemezo ko ahaburanira.

Imyirondoro ye igaragaza ko mu 1994 yari umuyobozi ushinzwe ibitwa byo hagati(Directeur du centre régional du plateau central) muri ISAR.

Ashinjwa kuzana abasirikare n’interahamwe bakica Abatutsi bari bahungiye muri ISAR.

Ntakirutimana Deus