Musanze : Umusore akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 10
Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 arakekwaho gusambanya mu kibuno umwana w’umuhungu w’imyaka 10 y’amavuko.
Kuwa Gatatu tariki 13 Werurwe 2019, uyu musore tudatangaza amazina ye kuko agifatwa nk’umwere mu gihe cyose atarahamwa n’icyaha, yaburanye kuri iki cyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu musore yasambanyije uyu mwana twise Mucyo ndetse abamubonye babonye ibisebe byinshi ku kibuno cy’uwo mwana. Byongeye ngo umwana aramushinja ko yamusambanyije.
Mu kwiregura agira ati ” Mucyo twarabonanye ku muhanda aransuhuza, njya kwa nyina hahita haza agakobwa karavuga ngo katubonye turyamanye na Mucyo.”
Mucyo na we amushinja agira ati ” Mucyo na we araza aravuga ngo namufashe muha igiceri, kandi yarakinsabye nkakimuha.”
Ubushinjacyaha buvuga ko hari impamvu zikomeye zatuma ushinjwa atoroka ubitabera aramutse aburanye ari hanze. Ikindi rushingiraho ni uko aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka 2.
Urukiko rutangaza icyemezo rwafashe uyu munsi ku ifunga n’ifungurwa.