Abatuye Isi mu byishimo kubera gusubika igihano cy’urupfu muri Amerika

Kominote Sant’Egidio ntituza mu rugamba yiyemeje rwo gushishikariza ibihugu kuvanaho igihano cy’urupfu mu mategeko yabyo.

Igihano cy’urupfu ni cyo gisumba ibindi ku Isi, uwagikatiwe ajya kugihabwa yaramaze gupfa mu mutima, agakomye kose yumva bagiye kumwica, iyi komite yumvikanisha ko ibihugu bikwiye kuvana iki gihano mu mategeko yabyo.

Iyo ntambwe yatewe mu bihugu birimo u Rwanda ikomeje guterwa n’ibindi bihugu. Ariko ubu ibyishimo byuzuye imitima y’abayoboke b’iyi kominote n’Isi yose n’iby’ihagarikwa ry’iki gihano ku mfungwa zagikatiwe muri leta ya California imwe mu zigize Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Inkuru igaragara ku rubuga rw’iyi kominote igaragaza ko bishimiye iki gihano cyasubitswe ku mfungwa 79 zagombaga kwicwa. Iyi Leta yari iya mbere yicaga abantu benshi muri Amerika.

Muri iyi leta hari abantu 737 bakatiwe iki gihano, kuva mu 1978 hari abantu 13 bishwe, 77 bicwa n’urupfu rusanzwe, 26 bariyahura aho kwicwa.

Mu nama iyi kominote iherutse guhurizamo abaminisitiri b’ubutabera basaga 20 i Roma, mu nama yiswe imijyi mu kurwanya igihano cy’urupfu, tariki 29 Ugushyingo 2018, yabaye imbarutso y’iyi nkuru nziza.

Guverineri wari usoje manda ye Brown yashimiye mugenzi we Newsom wamusimbuye, uburyo yavuze ko atazigera atanga uburenganzira bwo kwica(guhana) abahamwe n’ibyaba byatumye bakatirwa igihano cy’urupfu mu gihe cya manda ye.

Uyu muyobozi yemera ko kwica umuntu ubigambiriye ari amakosa ndetse ko igihano cy’urupfu ari ugutsindwa kw’ikiremwa-muntu. Hari ubwo kandi ngo usanga habaye amakosa abantu bazima nabo ugasanga bahawe iki gihano kubera amakosa.

Ababirebera hafi bavuga ko iki cyemezo gishobora gutanga ubutumwa  muri Amerika yose. Hatangwa urugero nko muri leta ya New Hampshire, aho umubare w’abicwaga wagabanutse inshuro 5 mu myaka 20. Muri leta ziganjemo aba Repubulika ngo hagiye hatangwa icyifuzo cyo kuvana icyo gihano mu mategeko agenga izo leta. Izo ni ’Utah na “Montagna”.

Igihano cy’urupfu muri Amerika

Leta 30 zifite iki gihano mu mategeko yazo. Kuva mu 2006, leta ya Californie ntiratanga iki gihano ku bagikatiwe. Ni urugamba Guverineri Newsom akomeyeho kuva yatangira kuyobora ihi leta muri Mutarama 2019. Uyu avuga ko nta bubasha afite bwo kuvanaho iki gihano, ariko ko biciye mu mategeko byakunda.

Ku rundi ruhande Perezida Donald Trump ntiyiyumvisha uburyo iki gihano cyakurwaho dore ko we atanashyigikiye iby’iryo subikwa.

Kuro twitter yavuze ko ibyo ari ukwiyibagiza ko inshuti n’imiryango y’abakorewe icyaha bitabashimisha.

Mu mwaka wa 2012 ubwo hatorwaga niba iki gihano cyakurwaho, 48% nibo babishyigikiye, mu gihe muri 2016 babaye 47%( bigaragaza ko batsinzwe). Mu 2020 hazongera gutorerwa iki cyemezo.

 

California Governor Gavin Newsom, 12 Feb 2019
Guverineri Newsom

Abasaga 900 bakatiwe iki gihano muri California kuva 1978. 13 nibo bagihawe.

Leta ya Texas niyo yishe abantu benshi muri Amerika. Abagera kuri 560 barishwe guhera mu 1976, muri Virginia hishwe 113 muri Oklahoma bica 112.

Muri Amerika abakatiwe kwicwa ni 2738.

Imibare y’abakatiwe kwicwa

Graph showing numbers of death row inmates in the US
Amateka y’igihano cy’urupfu mu Isi

Igihano cy’urupfu cyabayeho guhera mu gihe cy’Umwami Nabukadenozor wayoboraga Mesopotamiya ikaba Irak y’ubu. Uyu mugabo yashyizeho itegeko ryari ribumbiye mucyo bise code d’Amorabi Loi de Tariyo. Iri tegeko ryavugaga ko ugukoreye ikosa urimwishyura ukurikije iryo kosa yagukoreye.

Urugero nk’uwakuyemo ijisho mugenzi we nawe yahanishwaga kurivanwamo.

Iki gihano cyafashe intera kinakwirakwira mu isi yose mu gihe cy’itiriwe abanyabitekerezo bazwi ku izina ry’abafirozofe b’urumuri cyangwa les philosophes des lumières mu gifaransa. Hari mu kinyejana cya 18.

Iki gihano cyahawe intebe muri iki gihe kuko ngo abo batekereza bumvaga ko iki gihano ari cyo gishobora gutuma umuryango w’abantu ugira amahoro kuko abantu batuye muri uwo muryango byashoboraga gutuma birinda ibyaha bityo bakabana neza batabangamirana.

Urugero ni nk’umufirozofe witwa Aristote wavuze ko umuntu muzima udafite uburwayi bwihariye icyo akoze cyose aba yagitekerejeho, kandi yiteguye no kwirengera ingaruka.

Nyamara iki gihano cyarwanyijwe n’abantu batandukanye cyane cyane mu gihe ubukirisitu bwari bumaze gutera imbere no kwamamara mu bantu. Urugero ni aho abaromani bakuyeho iki gihano bakagisimbuza guhabwa akato.

Uko ibihe byagiye bisimburana niko iki gihano cyagiye gikurwaho hamwe na hamwe mu bihugu.

Igihugu cy’u Bushinwa nicyo gihugu cyaje ku isonga mu gukuraho igihano cy’urupfu mu mwaka wa 747. Hari ku butegetsi bwa Tang.

Uretse aha muri Aziya, itsinda ry’abantu bari bagamije kurwanya igihano cy’urupfu ryatangiye mu mwaka w’1757 i Paris mu Bufaransa, nyuma yo kubona uburyo Robert François Damiens yishwe nabi azira kwica Louis wa 15 wahoze ari umwami w’iki gihugu.

Mu mwaka w’1948 akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu kashyizeho ingingo ya 3 y’amategeko yatangaje ko buri kiremwamuntu gifite uburenganzira ku buzima. Aha uyu muryango washakaga ko igihano cy’urupfu cyakurwaho.

Bimwe na bimwe mu bihugu byatangiye gukuraho iki gihano buhoro buhoro mu mategeko abigenga cyangwa ibindi bikiyemeza kukirekera mu mategeko ariko ntigihanishwe.

Ikurwaho ry’igihano cy’urupfu ryanatumwe hamwe na hamwe mu bihugu hanavaho burundu bumwe na bumwe mu buryo bwifashishwaga mu kukirangiza.

Urugero ni mu gihugu cya Espagne ndetse n’u Bufaransa aho abagikatiwe bacibwaga imitwe cyangwa bakanigwa.

N’ubwo mu mwaka wa 2003 ku itariki ya 10 Ukwakira aribwo hashyizweho umunsi mpuzamahanga wo kwamagana igihano cy’urupfu, ntibyabujije ko hamwe na hamwe mu bihugu iki gihano cyagiye gikatirwa bamwe mu babaga bahamwe n’ibyaha.

Mu myaka ya za 70 leta nyinshi zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasubijeho mu mategeko yazo igihano cy’urupfu.

Ibi byanatumye Amerika ikomeza kugaragara mu bihugu byahanishije abantu benshi iki gihano mu mwaka wa 2008 hamwe n’ibindi bihugu nka Arabiya Sawudite, u Bushinwa, Iran na Pakistan.

Ibihugu 99 byakuyeho iki gihano ku byaha byose, ibihugu 9 bigikuraho ku byaha bya hato na hato bidakabije, naho ibihugu 35 bikaba aribyo byonyine bibasha kubahiriza icyemezo cyo gukuraho burundu icyo gihano cy’urupfu muri iyi myaka 10 ishize.

Mu Rwanda igihano cy’urupfu cyakuweho guhera ku itariki ya 25 Nyakanga mu 2007.

Itariki ya 10 Ukwakira buri mwaka isi yose izirikana ikurwaho ry’igihano cyo kwicwa.

Ntakirutimana Deus