Tanzania: Abapfumu 65 bafunzwe bakekwaho kwica abana 10 babaciye ibitsina

Igihugu cya Tanzania cyataye muri yombi abapfumu 65 bashinjwa ubwicanyi bw’agashinyaguro bwakorewe abana 10 bishwe baciwe ibitsina.

Ibyo bibaye nyuma y’uko hishwe abana 10 mu ntara za Njombe na Simiyu mu mpera z’ukwezi kwa mbere.

Umukuru wa polisi muri Tanzania, Simon Sirro, avuga ko abapfumu 45 bo mu ntara ya Simiyu, hamwe na 20 bo mu ntara ya Njombe bari mu maboko ya polisi.

Avugana n’abanyamakuru, Simon Sirro avuga ati ” Ubu bwicanyi bwavuye ku bintu byinshi,  …. yaba umuvuzi gakondo wanditse n’utanditse bagomba gukorwaho iperereza.”

Akomeza avuga ko uwo bazasanga bimuhama azakurikiranwa n’ubutabera.

Mu ntango z’uno mwaka, habonetse amakuru avuga ko hari abana bo mu ntara za Njombe na Simiyu bishwe banacibwa n’ibice by’umubiri. Muri iki gihugu hari bamwe bemera ko ibyo bice bibazanira ubukire.

Ba nyamweru ni bamwe bacibwa ibice by’umubiri nyuma yo kwicwa.

Inkuru The Source Post ikesha BBC