Guverineri Gatabazi yasabye ko abayobozi batanze ibyangombwa bivuguruzanya ku myaka y’abana basambanyijwe bakurikiranwa

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney arasabira abayobozi batanze ibyangombwa by’amavuko bitandukanye ku bana basambanyijwe, gukurikiranwa bagahanwa.

Ni nyuma y’uko iki kibazo kigaragajwe n’Umushinjacyaha uyobora Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Musanze mu nama yigiraga hamwe uko harwanywa inda zikomeje guterwa abana.

Niyonizeye Javan avuga ko hari dosiye y’umwana barimo gukurikirana mu rukiko babona inyandiko y’amavuko (attestation de naissance) ebyiri zivuguruzanya.

Avuga ko icyangombwa cya mbere cyari cyanditseho ko uwo mukobwa yavutse tariki 1 Mutarama 2000, ikindi kikaza cyanditseho ko yavutse ku ya 1 Mutarama 1997, kandi byose ari iby’umuntu umwe n’ababyeyi ari bamwe.

Icyangombwa cya mbere cyatangiwe mu murenge wa Muyoga muri Rulindo tariki 24 Mata 2018, kigaragaza ko umukobwa yavutse tariki 1 Mutarama 2002.

Icyatangiwe mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu tariki 4 Mutarana 2019 cyemeza ko yavutse kuya 1 Mutarama 1997 ( cyerekana ko akuze atakiri umwana).

Urundi rugero atanga ni urw’umwana wasambanyijwe icyangombwa ubushinjacyaha bwakoresheje yari yanditseho ko yavutse mu 2002, bukeye se w’umwana wari n’umuyobozi w’umudugudu ajyana agapapuro kanditseho ko yavutse mu 2000( atakiri mu rwego rw’abana).

Ubushinjacyaha bwakomeje gushakisha ibimenyetso, bugwa ku ifishi ya batisimu yanditseho ko yavutse mu 2002; ihuje n’icyangombwa cyatanzwe.

Hagati aho umuhungu wari ukurikiranyweho icyo cyaha cyo gusambanya umwana, yaje kuvuga ko yaryamanye n’umuntu ukuze, dore ko ngo bakoranaga mu birombe kandi nta mwana ukora mu birombe.

Niyonizeye yibaza icyo aba bayobozi bahereyeho batanga ibi byangombwa.

Ku ruhande rwa se w’umukobwa, Niyonizeye avuga ko yagombye guhamagazwa agasobanura impamvu yabikoze atyo; abeshya.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney asaba ko abo bayobozi bakurikiranwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (Rwanda Investigative Bureau-RIB).

Ati ” Abo bayobozi bakekwaho ubufatanyacyaha bakwiye gukurikiranwa. Icyo kibazo mugihe RIB, nanjye ndagikurikirana.”

Akomeza avuga ko atari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wakurikiranwa gusa.

Ati ” Birashoboka ko Executif (gitifu) wasinye ariko yabiteguriwe n’inzego ze.”

Akomeza avuga ko byoroshye kumenya igihe umuntu yavukiye, kuko ushobora kujya no mu rugo iwabo ugasanga aravuga ko afite imyaka irutwa n’iya barumuna be.

Umukozi wa RIB mu ntara y’Amajyaruguru, avuga ko ikimenyetso cya mbere bitabaza mu gushaka amakuru ari ni icy’amavuko.

Ati ” Ibaze gusanga inzego z’ibanze zitanze ibinyuranye. Mbere abayobozi babyandikaga bakurikije itariki y’amavuko ubabwiye, ariko ubu biri muri sisiteme.”

Akomeza avuga ko bagirwa inama yo gushaka ibindi byangombwa bibyunganira nk’ikarita ya batisimu, mituweli, indangamanota n’ibindi.

Ku bijyanye no gutanga ibimenyetso asaba ababyeyi n’abandi bantu batandukanye kujya bibanda ku gutangira ibimenyetso ku gihe.

Ati “Abacamanza tujye tubumva, ibaze gukatira umuntu imyaka 25 kandi adafite ikimenyetso. Aho kurenganga umuntu 1 yarekura 10 bakoze ibyaha ariko habuze ibimenyetso. Iyo hajemo gushidikanya, uwakoze icyaha abyungukiramo.”

Mu ntara y’amajyaruguru  abana 597 batewe inda mu karere ka Rulindo, Musanze 748, Gicumbi 419, Burera 483 na 197 muri Gakenke.

Guverineri Gatabazi avuga ko mu kwezi kumwe bazaba bashatse imyirondoro y’abana batewe inda ngo bagire uko bitabwaho mu buryo bwihariye.

Ntakirutimana Deus