Ubutegetsi bwa Tshisekedi butangiranye no gufatirwa ibihano kwa bamwe mu bategetsi bakomeye na Amerika

Igihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika kiratangaza ko cyafatiye ibihano abayobozi 5 bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo ibashinja kwica amatora.

Leta y’Amerika yabitangaje mu  itangazo ryashyizwe ahagararagara n’ibiro by’umuvugizi wa Ministeri y’ububanyi n’amahanga muri Amerika.

Muri iryo tangazo ishinja abo bategetsi kugira uruhare mu buriganya mu matora yabaye muri Congo ku wa 30 Ukuboza 2018 no mu gutangaza ibyavuye mu matora.

Abafatiwe ibyo bihano ku isonga hari

Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Congo (CENI);Corneille Nangaa ndetse na visi perezida we, Norbert Basengezi Katintima.

Harimo umujyanama w’iyi komisiyo Marcellin Mukolo Basengezi, perezida w’inteko ishinga amategeko y’iki gihugu; Aubin Minaku Ndjalandjoko na Perezida w’urukiko rushinzwe kurengera iremezo ry’itegeko nshinga Benoit Lwamba Bindu.

Amerika itangaza ko ihereye ku makuru yizewe yemeza ko aba bagabo bagize uruhare mu bikorwa by’uburiganya mu bikorwa by’amatora no gutangaza ibyayavuyemo, bityo bakabangamira demokarasi n’ubwisanzure mu kwihitiramo by’abaturage ba Congo.

Leta ya Amerika ikaba yarafashe icyemezo cyo kubima bo n’imiryango yabo ya hafi uburenganzira bwo kwinjira ku butaka bwa Amerika.

Leta y’Amerika ivuga ko ibi byemezo byafatiwe aba bategetsi bitagamije kwibasira abaturage ba Congo bose cyangwa abayobozi ba Congo batowe n’abaturage muri aya matora ashize.

Iki cyemezo ngo kigamije kwerekana ubushake bwa Leta ya Amerika mu gufasha abayobozi ba Congo guharanira. no gutsimbataza demokarasi, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kubaka ubutegetsi bwizewe n’abaturage no kurwanya ruswa n’uburiganya.

Ntakirutimana Deus