Perezida Tshisekedi agiye gufungura abanyapolitiki bafunzwe ku butegetsi bwa Kabila

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yavuze ko ashaka gufungura imfungwa zose za politiki mu minsi 10 iri imbere.

Mu ijambo yashyikirije ku wa gatandatu, Bwana Tshisekedi yavuze ko asaba minisitiri w’ubucamanza gufungura abo bose bafungiwe ibitekerezo byabo bya politiki.

Tshisekedi yageze ku butegetsi mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2019, asimbuye Joseph Kabila wari ubumazeho imyaka 18.

Ariko ibyavuye mu matora byatumye agera ku butegetsi ntibyavuzweho rumwe, ndetse Bwana Kabila aracyafite imbaraga nyinshi muri politiki y’iki gihugu.

Tshisekedi yabivuze ubwo yatangazaga “gahunda y’ihutirwa y’iminsi 100 ya mbere” y’ubutegetsi bwe nk’uko BBC yabitangaje.

Ati”Mu gushimangira ibyagezweho muri demokarasi mu gihugu cyacu, nihaye intego ikomeye yo kugabanya ubushyamirane”.

“Nzategeka minisitiri w’ubucamanza gufata ingamba zicyenewe zose bijyanye n’amategeko ngo abantu bose bafunzwe bazira ibyaha bishingiye ku bitekerezo – by’umwihariko mu gihe cy’imyigaragambyo yabaye mbere y’amatora – bafungurwe na bo bamaze kugira ibyo biyemeza gukurikiza”.

Kugera ku butegetsi kwa Bwana Tshisekedi mu kwezi kwa mbere k'uyu mwaka wa 2019, kwabaye inshuro ya mbere habayeho isimburana ku butegetsi mu mahoro muri KongoKugera ku butegetsi kwa Bwana Tshisekedi mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2019, kwabaye inshuro ya mbere habayeho isimburana ku butegetsi mu mahoro muri Congo.

 

Ijambo rye ryanakomoje ku kuba bishoboka ko abahunze Congo kubera impamvu za politiki bashobora kwemererwa gusubira mu gihugu cyabo.

Kugera ku butegetsi kwa Tshisekedi mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2019, kwabaye inshuro ya mbere habayeho isimburana ku butegetsi mu mahoro kuva Congo – yakolonijwe n’u Bubiligi – yabona Ubwigenge mu mwaka wa 1960. Abategetsi babanje bavagaho bahiritswe ku butegetsi cyangwa bishwe.

Yari yiyamamaje nk’umukandida wigenga, ariko Martin Fayulu, undi mukandida wigenga, ashimangira ko ari we watsinze ayo matora kandi ibirego bye byuko habaye uburiganya mu matora byashyigikiwe na bamwe mu ndorerezi z’amatora.

Amakuru amwe avuga ko Kabila na Bwana Tshisekedi bagiranye amasezerano yo gusangira ubutegetsi, nubwo bombi babihakana.

Ntakirutimana Deus