Bouteflika w’imyaka 82 yirukanye ushinzwe kumwamamaza wamuhesheje manda eshatu

Perezida w’Aljeria Abdelaziz Bouteflika, yirukanye ku mirimo ushinzwe ibikorwa byo kumwamamaza kuri uyu wa gatandatu.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP avuga ko byaje bikurikira imyigaragambyo yo kwamagana ukwiyamamaza kw’uwo mukambwe w’imyaka 82 ku nshuro ya gatanu.

Imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatanu ya Perezida Abdelaziz Bouteflika wa Aljeriya
Imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatanu ya Perezida Abdelaziz Bouteflika wa Aljeriya

Ibiro ntaramakuru by’Algeria APS byatangaje ko Sellal yasimbuwe na Abdelghani Zaalene, ministri ushinzwe ibyo gutwara bantu n’ibintu.

Bouteflika amaze igihe atagaragara mu ruhame kuva mu 2013 ubwo yarwaraga indwara izahaza ubwonko. Yari amaze icyumweru mu Busuwisi aho ibiro bye byavugaga ko yagiye kwisuzumisha bisanzwe.

Nta tegeko ritegeka abiyamamaza kuba bari mu gihugu ku cyumweru kugirango bubahirize isaha ntarengwa ya saa tanu za nijoro kuba batanze kandidature yabo mu matora ategenyijwe kuri 18 z’ukwezi kwa kane.