Kabila mu isura nshya imugumisha ku butegetsi bwa Congo

Ihuriro ry’uwahoze ari Perezida wa Congo Joseph Kabila, Front Commun pour le Congo (FCC), ryatangaje ko muri ayo matora ryabonye intebe (imyanya) zirenga bibiri bya gatatu mu myanya 109 igize Sena ya Congo.

Abigaragambya bavuga ko ayo matora yaranzwe n’ubujura ku buryo ngo hari n’abadepitr bapfumbatishijwe ruswa y’amadolari ibihumbi 50 ni ukuvuga miliyoni 45 mu mafaranga y’u Rwanda, ngo batore abasenateri ba FCC ya Kabila.

Muri Congo Abasenateri batorwa n’abadepite.

Kuba ishyaka rya Kabila ryabona imyanya myinshi muri sena bizatuma Kabila agumana ububasha muri politike ya Congo, kuko sena ifite ububasha buhanitsr buruta ubw’izindi nzego muri iki gihugu.

Muri ubwo burenganzira harimo guhindura itegeko nshinga nta mbogamizi, ndetse no gukurikirana umukuru w’igihugu  imbere y’ubutabera igihe cyose bagira icyo bamushinja.

Urukiko rw’ikirenga rufite iminsi 8 kugirango rwemeze ibyavuye mu matora.

Ntakirutimana Deus