Martin Fayulu watsinzwe na Tshisekedi yabonye impozamarira yo kuba Umudepite

 

 

 

Martin Fayulu uherutse gutsindwa mu matora ya perezida wa repubulika, yatorewe kuba umudepite, inshingano ataratangaza niba azazikora.

Inteko rusange yemeje ko Fayulu uherutse gutsindwa ku mwanya wa perezida na Felix Tshisekedi ari umwe mu badepite batowe mu matora rusange aherutse kubera muri iki gihugu tariki 30 Ukuboza 2018.

Yemejwe tariki 13 Gashyantare 2019

Martin Fayulu ari mu bakandida b’ihuriro Lamuka ( coalition Lamuka).

Gusa ubwo bemezaga aba bakandida, Fayulu ntabwo yari mu badepite bitabiriye iyi gahunda.

Uyu agomba kujya i Butembo n’i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru guhura n’abayoboke be no kubashishikariza gukomeza gusaba ko amatora yatsinzwemo yasubirwamo, nyuma yo gutangazwa na Kiriziya Gatorika nk’uwari watsinze amatora.

Kugeza ubu haribazwa, niba Fayulu azemera kwicara mu nteko, dore ko ubushize yari yatangaje ko atazitabira aya matora, nyuma yuko yari amaze imyaka 5 mu nteko ya Congo.

N’ubwo Fayulu akiri guhatanira uyu mwanya watumye yiyambaza inzego zitandukanye, perezida Tshisekedi yamaze kurahirira kuyobora iki gihugu, yanatorewe kuba visi perezida wa kabiri wa Afurika yunze ubumwe.

Ntakirutimana Deus.