Umuryango ushamikiye kuri Kiriziya wazonze Kabila wayobotse Tshisekedi

Bigaragambya bafite amashapule n’amashusho akomoza ku Mana, abagize umuryango ushamikiye kuri Kiriziya Gatorika wayoboye imyigaragambyo itaroroheye Joseph Kabila watangaje ko uhagaritse imyigaragambyo yamagana Felix Tshisekedi warahiriye kuyobora Congo Kinshasa.

Kiliziya gatolika yo muri Kongo, bitangazwa ko yari ifite indorerezi zigera ku bihumbi 40, yemeza ko Félix Tshisekedi atatsinze amatoraKiriziya gatorika yo muri Congo, bitangazwa ko yari ifite indorerezi zigera ku bihumbi 40, yemeza ko Félix Tshisekedi atatsinze amatora

Uyu muryango uvuga rikumvikana wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo wari wamaganye amatora ya perezida uvuga ko yabayemo uburiganya, utangaza ko utazongera gukoresha indi myigaragambyo yo kwamagana ibyayavuyemo.

Ni amatora yabaye ku itariki ya 30 y’ukwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka ushize wa 2018.

Ihuriro ry’abayobozi b’abalayiki bo muri kiliziya gatolika, rizwi nka CLC mu magambo ahinnye y’Igifaransa, ryatangarije BBC ko nyuma yo kurahira kwa Félix Tshisekedi nka Perezida mushya w’iki gihugu, ritazahamagaza imyigaragambyo imurwanya

Martin Fayulu, umwe mu batavuga rumwe na Tshisekedi, ashimangira ko amatora aheruka yabayemo uburiganya.

Ariko abanyamakuru bavuga ko bizamugora gushyira hamwe abamushyigikiye mu gihe adashyigikiwe na kiriziya gatorika.

CLC yagize uruhare rukomeye mu guhamagaza imyigaragambyo yo kwamagana Joseph Kabila wahoze ari Perezida, wavuye ku butegetsi yari amazeho imyaka 18.

Yabaye inshuro ya mbere habayeho isimburana ku butegetsi ribaye mu mahoro kuva iki gihugu – cyakolonijwe n’Ububiligi – cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1960.

Ntakirutimana Deus