U Rwanda rugiye gukuriraho ikiguzi cya viza abo mu bihugu bya Commonwealth na Francophonie

Rwanda ruri kureba uko rwakuraho ikiguzi cya Viza(amafaranga umuntu yishyura iyo agiye mu gihugu runaka) ku baturage b’ibihugu bya Commonwealth na Francophonie mu rwego rwo gushyigikira iterambere mu bufatanye n’ibindi bihugu.

Byatangajwe uyu munsi kuwa kabiri
na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame aho yari mu ishuri rya King’s College London mu Bwongereza atanga ikiganiro.

Mu mbwirwaruhame ye, yavuze ko u Rwanda rwagiye mu muryango wa Commonhealth hagamijwe iterambere mu bufatanye n’ibindi bihugu.

Avuga kandi ko uwo muryango ibyo wubakiyeho bifite akamaro mu Isi ya none.

Kagame yavuze ko 1/3 cy’ibihugu bya Afurika biri muri uyu muryango, ko kubera izo mpamvu u Rwanda narwo rwasabye kuwujyamo.

Ati “Muri uwo mujyo, turi gutekereza kuvanaho kwishyuza Visa abaturage bo muri Commonwealth kimwe n’abo mu muryango w’ubumwe bwa Afurika na Francophonie, mu gihe bageze mu Rwanda”.

Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth yo mu 2009 nibwo u Rwanda rwemewe nk’umunyamuryango w’ibi bihugu.

Mu kwezi kwa gatandatu u Rwanda ruzakira inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango izwi nka CHOGM.

Akomeza avuga ko nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo uburyo bwari busigaye bwo gutera imbere nk’igihugu kidakora ku nyanja burimo “gufatanya n’akarere mu by’ubukungu”.

Umuryango wa Commonwealth ugizwe n’ibihugu 53 byose hamwe ababituye bangana na 1/3 cy’abatuye Isi.

Ibihugu bigize uyu muryango bihujwe ahanini ku gukoresha icyongereza.

Bihurira kandi ku masezerano yo kugira ubutegetsi bwubahiriza demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’igihugu kigendera ku mategeko.

Raporo zitandukanye z’imwe mu miryango mpuzamahanga zishyira mu myanya y’inyuma u Rwanda mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu na demokarasi, nyamara bitandukanye n’ iz’ u Rwanda ziheruka, kuko zerekana ubu ibi byombi biri ku bipimo byiza (hejuru ya 80%) mu gihugu.

Nta masezerano y’ubucuruzi cyangwa ubuhahirane ariho agenga ibihugu bigize uyu muryango.

Src: BBC