U Rwanda na Uganda mu kababaro ko gupfusha ingagi enye icyarimwe

U Rwanda na Uganda biri mu gahinda ko kubura ingagi enye zo mu muryango witwa Hirwa

Amakuru y’urupfu rw’izi ngagi zirimo eshatu zikuze z’ingore n’umwana umwe w’ikigabo, yamenyekanye biturutse ku muryango uhuza ibihugu bihurira ku misozi y’ibirunga, (Greater Virunga Transboundary Collaboration – GVTC) wayatangaje. Bikekwa ko zapfuye tariki 3 Mutarama 2020.

Ikigo cyita ku ngagi cyitiriwe Nyiramacibiri, Dian Fossey Gorilla Fund, cyatangaje ko cyababajwe n’urupfu rw’izi ngagi. Kuri twitter cyakomeje kivuga ko biza kubabaza abumva aya makuru kuko uyu muryango wa Hirwa ari umwe mu isurwa cyane na ba mukerarugendo.

Amakuru atangazwa na GVTC ni uko zishobora kuba zakubitiwe n’inkuba ku musozi wa pariki ya Mgahinga muri Uganda nkuko ibipimo by’ibanze byabyerekanye. Ni mu gihe icyateje uru rupfu kizemezwa hagati y’ibyumweru 2 na 3.

Uyu muryango Hirwa ugizwe n’ingagi 17. Wagiye muri pariki ya Mgahinga tariki 28 Kanama 2019 uvuye muri pariki y’ibirunga y’u Rwanda. Uyu muryango ariko ubusanzwe unahuriweho na Congo Kinshasa yiyongera kuri ibi bihugu kuko ugera muri pariki yaho ya Virunga.

Ingagi zibarurwa mu gice cy’imisozi y’ibirunga ahagengwa na GVTC zisaga 1000.

Ntakirutimana Deus