U Rwanda rufite ingamba ki zo guhangana n’ikibazo cy’abaata ishuri kubera Covid 19?

Ibyorezo bitandukanye byagiye byibasira Isi byayigizeho ingaruka zikomeye zirimo abana bataye ishuri, ese u Rwanda rwiteguye gute guhangana n’icyo kibazo?

Abakobwa benshi bataye ishuri muri Sierra Leone nyuma y’icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri iki gihugu mu 2014 nkuko bigaragara ku rubuga rw’umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’abana, Plan International.

Aba bangavu batwaye inda zitateguwe biyongereye ku kigero kirenga 65% mu gihe cy’icyorezo cya Ebola. Ibyo byatewe n’uko aba bakobwa bavuye mu buzima bakingirwagamo n’ishuri bigatuma badaterwa inda. Ibi byatumye abenshi badasubira ku ishuri.

Mugenzi wabo witwa Christiana w’imyaka 14 yavuze ko byari biteye agahinda. Ati “Amashuri yasaga nk’arimo ubusa, nk’icumbi ritarimo ikintu.Ndababaye cyane. Ishuri rishobora kurinda abakobwa gutwita no gushyingirwa imburagihe. Inshuti zanjye nyinshi zatwaye inda, abenshi bahatirwa gushyingirwa imburagihe.

U Rwanda narwo ngo rukwiye gufata ingamba zo kurinda abana b’abakobwa ko bata ishuri kubera Coronavirus nkuko byabaye muri Sierra Leone kubera Ebola. Ni igitekerezo cyatanzwe n’uwari uhagarariye Umushinga Plan International/Rwanda wita ku burenganzira bw’umwana, Munyemana Gilbert mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe na CLADHO, aho inzego zitandukanye zaganiraga ku buryo bwashyiriweho abanyeshuri bwo kwigira ku ikoranabuhanga no gukomeza kurinda abana ihohoterwa rikorerwa kuri interineti, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuwa 27 Gicurasi 2020.

Munyemana akomoza ku bibazo byagiye biba mu bindi bihugu bakoreramo nka Sierra Leone bityo akagaragaza impungenge afite.

Agaragaza ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana b’abakobwa, bityo ugasanga hari abatewe inda zitateguwe, imirimo myinshi ishobora gukoreshwa abakobwa ntibitabire uko bikwiye amasomo ari gutangwa.

Avuga ko bari gukora ubukangurambaga mu gushishikariza ababyeyi babereka ibibazo abana bahurira nabyo mu kwitabira aya masomo atangirwa ku ikoranabuhanga cyane ab’abakobwa. Ibi bari kubikora ku bufatanye n’indi miryango ikora mu burezi yibumbiye mu mpuzamiryango RENCP( Rwanda Education NGOs Coordination Platform) na REB.

Ku ruhande rwa leta y’u Rwanda, Niyizamwiyitira Christine, umuyobozi w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga n’imyigire iryifashisha muri REB avuga ko Leta yiteguye guhangana n’ibibazo by’abata ishuri kubera Coronavirus.

Ati ” Ku kibazo cy’abata ishuri kubera Coronavirus, hagiyeho ingamba zo kugirango abana bazitabire ishuri… ingengo y’imari irahari”

Yungamo ko izo ngamba zirimo kubabonera ibikoresho by’ishuri ku bagira ikibazo, ibyo kurya ku bafata ifunguro ku ishuri.

Yibutsa ababyeyi ko ari bo bafite uruhare runini mu guhangana n’ibyo bibazo.

Murwanashyaka Evaliste, umuhuzabikorwa w’imishinga y’ impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu CLADHO, akaba
n’ Umugenzuzi w’Uburenganzira bw’umwana ku rwego rw’Igihugu, asaba ababyeyi gufasha abana babarinda ibibazo byose bashobora guhura nabyo, bita ku burenganzira bwabo bw’ibanze bwo kwiga.

Mu Rwanda abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye basaga miliyoni 3 n’ibihumbi 600. Abakobwa bagera kuri miliyoni n’ibihumbi 800. Mu Rwanda abana bata ishuri bari hagati ya 2% na 6%.

Ntakirutimana Deus