Covid 19: Umwana uhagarariye abandi ahangayikishijwe n’abatari gukurikira amasomo

Mu gihe leta y’u Rwanda iri gufasha abana kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya covid 19, ngo hari abana batari kwitabira iyi gahunda, ahubwo bagakoreshwa imirimo ivunanye.

Iki gitekerezo cyibanzweho mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe na CLADHO, aho inzego zitandukanye zaganiraga ku buryo bwashyiriweho abanyeshuri bwo kwigira ku ikoranabuhanga no gukomeza kurinda abana ihohoterwa rikorerwa kuri internet, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuwa 27 Gicurasi 2020.

Akoyiremeye Elodie Octave, umwana uhagarariye abandi mu Rwanda avuga ko Leta y’u Rwanda yazirikanye uburenganzira bwabo bwo kwiga, ariko akaba afite impungenge z’abana batari gukurikira ayo masomo.

Ati ” Abo mu mijyi nibo biga, abo mu cyaro ndahamya ko batari kwiga, ahubwo bari gukora imirimo ivunanye ngo bazabone ibikoresho bajyana ku ishuri mu gihe azaba yatangiye.”

Akoyiremeye Elodie Octave, ni umwana uhagarariye abandi mu Rwanda w’imyaka 16 ukomoka i Musanze

Akoyiremeye yunganiwe n’umukozi ushinzwe uburinganire mu karere ka Rubavu, Karemera Onesphore wavuze ko hari umwana ufite ubumuga bwo kureba wamubwiye ko atari kubona uko akurikirana ayo masomo, kuko nta radiyo bafite yayakurikiranaho. Agasaba ko abafite ubumuga butandukanye nabo batekerezwaho.

Iki kibazo cy’abana batiga ngo hari aho bari kugivugutira umuti. Urugero ni mu karere ka Gatsibo, aho imiryango idafite radiyo iri kuzihabwa n’umuryango Save the Children ku bufatanye na USAID Soma umennye nkuko byemezwa na Ally Hassan Ngamije ushinzwe uburezi muri aka karere. Kugeza ubu ngo zimaze gutangwa mu mirenge itanu.

Umushinga Plan International/Rwanda wita ku burenganzira bw’umwana, wakomoje ku mpungenge z’uyu mwana uhagarariye abandi, Munyemana Gilbert wari uwuhagarariye akomoza ku bibazo byagiye biba mu bindi bihugu bakoreramo, ariko usezeranya ko bari gukorana n’indi miryango ikora mu burezi yibumbiye mu mpuzamiryango RENCP( Rwanda Education NGOs Coordination Platform) na REB muri gahunda yo gutanga radiyo zizafasha abana batabasha gukurikira amasomo mu turere dutandukanye.

Munyemana Gilbert ukora muri Plan International Rwanda

Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), kivuga ko kiri gukora ibishoboka ngo aba bana bacikanywe nabo babashe gukurikirana aya masomo, cyizeza ko na nyuma hari byinshi giteganyiriza abazagira ibibazo bitandukanye.

Niyizamwiyitira Christine, umuyobozi w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga n’imyigire iryifashisha muri REB, avuga ko iyi gahunda bigaragara ko hari abari kuyitabira ku buryo bushimishije. Avuga ko kugeza kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, basanze hari ibibazo bisaga miliyoni eshatu bimaze gusubizwa hifashishijwe telefoni, bifasha abana kwisuzuma ku bumenyi bafite. Ibi bibazo bigenewe abanyeshuri biga mu wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, harimo n’abiga imyuga n’ubumenyingiro.

Dr Niyizamwiyitira Christine

Iki kigo ariko kivuga ko kiri gushakira ibisubizo ibibazo byagaragajwe n’umwana uhagarariye abandi, birimo abatari gukurikirana amasomo atangwa. Ni muri urwo rwego yemeza ko bakomeje ubukangurambaga bwo kwibutsa ababyeyi gushishikariza abana babo gukurikira ayo masomo ku bafite radiyo.

Ku miryango idafite radiyo nayo ngo barateganya kuzibagezaho bafatanyije n’abaterankunga nka Plan, Save the Children na Soma Umenye. Iyi miryango izahabwa radiyo zidakenera amashanyarazi n’amabuye, ahubwo zikoreshwa n’imirasire y’izuba.

Ku kibazo cy’abana bafite ubumuga, Niyimwiyitira avuga ko babazirikanye babicisha kuri radiyo ngo abafite ubwo kutabona babe babyumva. Bacishije aya amasomo kuri televiziyo ngo abatumva babe babibona dore ko hariho n’umusemuzi ubafasha, ndetse hari abashobora gukoresha interineti kuko ayo masomo naho ahagaragara, ariko ngo ku bindi bibazo nabyo bazagenda babishakira ibisubizo.

Murwanashyaka Evariste, umuhuzabikorwa w’imishinga y’ impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu CLADHO, akaba
n’ Umugenzuzi w’Uburenganzira bw’umwana ku rwego rw’Igihugu, avuga ko mu burenganzira bw’ibanze abana bafite harimo n’ubwo kwiga, bityo asezeranya ko batazahwema gukorana n’abafatanyabikorwa barimo leta n’imiryango itayishamikiyeho ngo ubwo burenganzira bwubahirizwe.

Murwanashyaka Evariste, umuyobozi muri CLADHO

Abana bagombye gukurikira aya masomo biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye basaga miliyoni 3 n’ibihumbi 600. Muri bo abafite ubumuga basaga ibihumbi 23 na 700.

Ntakirutimana Deus