Covid 19: Abana bahura n’ihohoterwa muri gahunda yo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga

Murwanashyaka Evariste, umuyobozi muri CLADHO

Mu gihe abana bitabira amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya Covid 19, hari abahuriramo n’ihohoterwa, bityo ababyeyi bakaba basabwa kuba maso.

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ruvuga ko iri hohoterwa rishingiye ku gitsina (Sexual abuse) rikorerwa abana b’abakobwa nkuko byemezwa na Nankunda Jessica wari uhagarariye RIB.

Yabitangaje mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe na CLADHO, aho inzego zitandukanye zaganiraga ku buryo bwashyiriweho abanyeshuri bwo kwigira ku ikoranabuhanga no gukomeza kurinda abana ihohoterwa rikorerwa kuri internet, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuwa 27 Gicurasi 2020.

Nankunda avuga ko hari igihe nk’abanyeshuri baba bari gukurikirana amasomo bifashishije ikoranabuhanga ariko bakanyuzamo bakaganira n’abantu rimwe bakaba banabahohotera. Atanga urugero rw’abiyoberanya bakabafatirana kuko ari abana bakaba babasaba amafoto y’imyanya ndangagitsina yabo.

Ati”Gukoresha ikoranabuhanga ni ikintu cyiza, turi gutera imbere, ariko buri cyose kigira ibyiza ndetse n’ibibi. Muri iyi minsi usanga nk’umwana ari kuri internet(ari kwiga) yajya mu kiruhuko akaba yajya ku mbuga nkoranyambaga, hakazamo abamwaka ubuvuti babeshya ko ari abakobwa, nyuma ati ‘ifotore unyoherereze kuko twese turi abakobwa. Akamwoherereza ifoto ye, yamara kuyibona akamubwira ko natamuha amafaranga, iyo foto ye yambaye ubusa ayishyira ku karubanda.”

Icyo gihe ngo usanga umwana ashobora kubwira ababyeyi icyo kibazo, inshuti ze, abo yisanzuraho n’abagize umuryango.

Yibutsa ariko ababyeyi kwiyegereza abana ngo bibe byabarinda ibibazo bahura nabyo, kuko hari uwo bishobora kurenga akaba yakwishyira mu bibazo, birimo kwiyahura, kujya mu ngeso mbi ngo abone amafaranga yo guha uwo muntu uba umushyiraho igitutu n’iterabwoba.

Ati “Babyeyi dutinyurire abana bacu kudutinyuka.”

Ku ruhande rwa RIB ngo hari ibyo bakora iyo bagejejweho ibibazo nk’ibyo, birimo gukurikirana ubikekwaho, mu gihe umwana yitabwaho biciye muri Isange Center.

Ababikora nabo ngo iyo babihamijwe n’inkiko bahabwa igihano cy’igifungo kiri hejuru y’umwaka ariko kitarenze itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni atarenze eshatu.

Akoyiremeye Elodie Octave, umwana wari uhagarariye abandi ashima uburyo leta y’u Rwanda ihora ibitaho,bityo ikaba yaranabateguriye iyi gahunda yo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga. Asaba ababyeyi kwita ku bana babo nka bumwe mu buryo bwabarinda iryo hohoterwa.

Abitabiriye iki kiganiro basaba RIB n’izindi nzego gushyiraho uburyo bwo kwibutsa abana, ababyeyi ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko muri gahunda yo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bashobora guhuriramo n’ibyo bibazo.

Bamwe mu bayobozi mu turere bashinzwe uburezi n’abashinzwe uburinganire bavuze ko bagiye guhagurukira gukora ubukangurambaga bumenyesha ababyeyi n’abana iby’icyo kibazo bifashishije uburyo bwose bugera ku baturage, burimo ubutumwa butambuka mu ndangururamajwi zitemberezwa mu baturage.

Murwanashyaka Evariste, umuhuzabikorwa w’imishinga y’ impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu CLADHO, akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’umwana ku rwego rw’igihugu, avuga ko abana bakwiye kubaho batekanye barindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose. Ni muri urwo rwego asaba ubufatanye bw’inzego zose mu rugamba rwo guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abana.

Uburyo bukoreshwa mu kwigisha abana muri iki gihe burimo ubwifashisha televiziyo, radiyo, ubutumwa bugufi (sms) bakanda ku *134#, na interineti.

Ntakirutimana Deus