Musanze: Ababyeyi bishatsemo ubushobozi bwo gufasha abana babo gukurikirana amasomo kuri radio na TV

Ababyeyi bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange bafite abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari mu ngo muri iyi minsi yo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, bishatsemo ubushobozi butuma bafasha abana babo kwitabira gahunda yo gukurikirana amasomo kuri radiyo na televiziyo.

Iyi gahunda yo gutanga aya masomo ishyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) ku bufatanye bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku bana (UNICEF) n’abandi bafatanyabikorwa.

Mukamana Marie utuye mu kagari ka Nyonirima mu murenge wa Kinigi ni umwe mu bafashije abana be gukurikirana aya masomo. Uyu mubyeyi ufite abana batatu barimo uwiga mu mwaka wa mbere, ukurikirwa n’uwiga mu wa kane no mu wa gatandatu. Mu rwego rwo kubafasha gukomeza amasomo yabaguriye radiyo avuga ko iciriritse ariko ngo ibafasha.

Agira ati “ Naremeye mbagurira radiyo iciriritse ku mafaranga 1500, mbagurira n’amabuye kubera ko nta mashanyarazi dufite mu nzu, abiri agura 500. Aya mafaranga si make muri iyi minsi, nari kuyifashisha mu kubatunga muri ibi bihe ubona bidasanzwe, ariko ntekereza ko ngomba gukomeza gufasha abana banjye gukurikirana ayo masomo, kuko bataha bababwiye ko batagiye mu kiruhuko.”

Mu bushobozi afite yaguriye abana be radiyo ngo bayigireho

Akomeza avuga ko abibutsa amasaha yo kwigiraho, akagerageza kubaba hafi muri ibi bihe ngo badasigara inyuma muri iyi gahunda. Abana bavuga ko byabafashije gukurikirana aya masomo bityo bikazatuma badasigara muri iyi gahunda.

Mu murenge wa Nyange muri aka karere ka Musanze, hari ababyeyi bihutiye kugurira abana babo uburenganzira bwo gukurikirana shene zitandukanye za televiziyo (abonnement), kugirango bakurikirane ayo masomo. Batamuliza Geneurese utuye mu kagari ka Kivugiza muri Nyange avuga ko yabishyuriye amafaranga ibihumbi bitatu yo gukurikirana aya masomo.

Agira ati “ Ubusanzwe ibyo kubagurira abonnement (soma abonoma) sinabyitagaho, ariko numvise iyi gahunda ko abanyeshuri bigira kuri televiziyo mpitamo kuyibagurira ngo badasigara inyuma.”

Umwana we witwa Uwineza Divine wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza mu rwunge rw’amashuri rwa Kagano muri Nyange , avuga ko byatumye akurikira aya masomo, ubu hakaba hari ubumenyi yungutse buzamufasha nasubira ku ishuri.

Umurerwa Sandrine na we wiga muri uyu mwaka mu rwunge rw’amashuri rwa Kampanga muri Kinigi avuga ko bakurikirana aya masomo, mu gihe umubyeyi wabo akora ibishoboka ngo ntabacike, biciye mu kubibutsa amasaha atangirwaho.

Aba banyeshuri ariko bagaragaza imbogamizi z’uko ababigisha kuri radiyo na televiziyo usanga bakoresha icyongereza gusa, bityo ngo ntibumve aya masomo uko bikwiye, bagasaba ko bajya banyuzamo bagakoresha ikinyarwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle ashimira ababyeyi bagaragaza umuhate wo gufasha abana babo mu kwitabira iyi gahunda.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere avuga ko badahwema kubishishikariza ababyeyi. Ati “Mu rwego rwo gushishikariza abanyeshuri bari muri gahunda ya Guma mu rugo, binyuze muri matsinda yashyizweho (taskforce) yo kurwanya Covid19 ari ku rwego rw’akagari ,mu bukangurambaga bugezwa ku baturage muri iki gihe : ababyeyi bibutswa inshingano zabo harimo no gukurikirana imyigire y’abana babo.”

Ibi ngo babikora babafasha gusubiramo amasomo yabo bifashishije imyitozo inyuranye ariko cyane cyane kudacikanwa n’amahirwe ahari yo kubona inyigisho kuri radiyo na televiziyo.

Akomeza avuga ari amahirwe abanyeshuri bose babonye yo gutyaza ubwenge muri ibibihe bya guma mu rugo

Yungamo ko guharanira uburere , akibutsa ababyeyi ko inshingano zo kwita ku burere n’uburezi bw’abana babo biri mu nshingano z’umubyeyi, ariko na leta ikaba yarashyizeho uburyo bwo gutanga amasomo, bityo umubyeyi akajya akurikirana uko umwana we ayitabira.

Ubufatanye bugomba kuranga umwana n’umubyeyi mu kwita ku myigire y’umwana muri iyi gahunda bushimangirwa n’ umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB Dr Irene Ndayambaje, unagaruka ku ruhare rw’ababyeyi muri iki gihe.

Ati “Igihe urugendo rw’amashuri ruzasubukurirwa, tuzahera aho twari twasubikiye, ariko ntabwo tuzakoresha imbaraga nyinshi mu gihe ababyeyi n’abarezi bazaba barabyitayeho bagafasha abana aya masomo ni ingenzi cyane, ubu turimo kuyakirigita, kugirango kwiga nibisubukurwa bizorohere abana, abarezi ndetse n’ababyeyi”.

Abanyeshuri bari gufashwa muri iki gihe bakurikira amasomo atangirwa kuri Radiyo Rwanda, Radiyo Mariya Rwanda na Radiyo 10 ku biga guhera mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza. Abiga mu mashuri yisumbuye iyi gahunda yatangiriye ku biga mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu bitegura gukora ikizamini cya leta bo bigira kuri televiziyo. Uretse ubu buryo hari abahabwa aya masomo bifashishije murandasi na telefoni.

Ntakirutimana Deus