Ines-Ruhengeri iremeza ko yashyize ku isoko abakozi ‘bashoboye kandi bashobotse’

Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro, Ines-Ruhengeri ryemeza ko ryashyize ku isoko abakozi bujuje ibisabwa (indangagaciro), bashoboye kandi bashobotse mu gushyira mu bikorwa ibyo bashinzwe, biteguye kwiteza imbere, imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Aba ni abahigaga 854, ryahaye impamyabushobozi z’amashami atandukanye barangije muri uyu mwaka w’uburezi 2019/2020, mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza(A0). Uyu muhango wabaga ku nshuro ya 11, wabereye kuri iri shuri kuwa Kane tariki 5 Werurwe 2020.

Umuyobozi w’iri shuri Padiri Dr Hagenimana Fabien avuga ko bakomeje gutanga uburezi bukwiye; bufite ireme ryuzuye bityo ngo abo bashyize ku isoko ry’umurimo ni abakozi bakwiye.

Ati “ Uko rero twabateguye, twabigishije mu buryo ikirenge kimwe cyagumaga ku ishuri ikindi kikaguma mu mwuga; bityo bakaba bagiye ku isoko biteguye kandi bategerejwe mu rwego rw’ibyo bize nk’abanyamwuga.

Padiri Dr Hagenimana Fabien uyobora iri shuri

Abibutsa ko hari ibintu bitatu by’ingenzi basabwa kwitaho, batabikora bikababyarira amazi nk’ibisusa.
Ati “ Basabwa ubumenyi, bagasabwa ubushobozi, bagasabwa n’imyifatire. Ubumenyi n’ubushobozi ushobora kubiha umuntu nkuko twabitanze, ariko imyifatire ni uguhozaho , kuko hanze ahangaha iyo utifashe neza mu buryo bwubaha bagenzi bawe, mu buryo bwo gukorana n’abandi no kubaha ibyabo birangira na bwa bwenge buhindutse ubusa. Twabateguriye kuba abantu bashoboye kandi bashobotse.

Gutegura aba banyeshuri bakavamo abanyamwuga bakwiye ngo ni intego y’iri shuri nkuko byemezwa n’umushumba wa Diyoseze Gatorika ya Ruhengeri, Musenyeri Harorimana Vincent, akaba n’umuyobozi w’ikirenga waryo. Ati “Kaminuza yacu yubaka umunyeshuri ufte ubushobozi bwo kuba umunyamwuga ubereye isoko ry’umurimo, ubereye guhanga udushya,usubiza ibibazo biriho by’abaturage, ndetse unaharanira iterambere ry’igihugu.

Musenyeri Harorimana Vincent, Umuyobozi w’ikirenga wa INES

Atsindagira kandi ko bihatira kubatoza ikinyabupfura, kuko utarangwa n’ubupfura ibyo yageraho byose byasenyuka. Ati “ Niyo mpamvu tubasaba ngo aho mugiye hose izi ndangagaciro mwatojwe zibarange.”

Ubu bumenyi kandi ngo bagomba kubukoresha mu guteza imbere akarere ka Musanze, iri shuri ryubatsemo, babisabwe n’umuyobozi wako Nuwumuremyi Jeannine uvuga ko hari byinshi bakoze ariko yifuza ko byakomeza kongerwa, akaba adashidikanya ku burezi avuga ko bufite ireme butangirwa muri iri shuri.

Abasoje aya masomo bavuga ko batahanye impamba izatuma bagera ku cyo baharanira ubwo baganaga ku ishuri.

Uwimana Clementine urangije mu ibaruramari(Accounting) avuga ko batojwe kwihangira imirimo kurusha gutegereza akazi, ubu ari byo agiye gukora.
Nduwayezu Damien usoje ibijyanye n’indimi(applied linguistic and law) avuga ko kubona iyi mpamyabushobozi byatumye yiyuha akuya, agasezeranya ko ubumenyi avanye aho buzamufasha kunoza umwuga we wo kwigisha asanzwe akorera ku rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Agnes i Mutebi, aho yigisha igifaransa, icyongereza na siporo.

Murekatete Claudine usoje amasomo ye mu ishami rya (EDM) Enterprise, development and management) avuga ko iri shuri arivanyemo ubumenyi ku bijyanye n’uburyo bwo kwihangira imishinga n’imicungire ya za sosiyete.

Uyu avuga ko agiye gukomeza umushinga afite wo gutunganya ibiribwa bitandukanye mu birayi, abivanamo ifu, ikaba inombe, igakorwamo ibiribwa birimo amandazi n’ibirayi ndetse n’ubwoko bushya bw’ifiriti, ku buryo azatangira aha akazi abantu 30. Uyu mushinga azawukorera muri Musanze.

Abasoje aya masomo bavuga ko bazagendera ku ndangagaciro bahawe, bubaha akazi , abo bagasanzemo n’abantu muri rusange bakarushaho kwiteza imbere.

Iri shuri rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abakozi 7700 kuva ryashingwa mu 2003. Abarangijemo bize ibijyanye n’ubukungu (Economics), indimi n’amategeko(Applied Linguistics & Law), ubumenyi rusange n’icungamutungo (Social sciences &Management ndetse na siyansi (Applied fundamental Sciences).

Amafoto y’uko uyu muhango wagenze

Mu barangije, abahungu ni 55% abakobwa ni 45%

Ibihembo bihabwa abatsinze kurusha abandi, BK yahembye uyu

Abatsinze neza kurusha abandi bahembwe, abakobwa baje imbere

Bahembwaga laptop

Abatsinze bahembwe n’abafatanyabikorwa, uyu yahembwe na BK

Murekatete Claudine afite umushinga wo kongerera agaciro ibirayi

Miss Mwiseneza Josiane, usigaye wiga muri iri shuri yitabiriye ibirori

Bamwe mu barangije

Abayobozi bakuru bitabiriye uyu muhango

Musenyeri Harorimana asuhuza Meya Nuwumuremyi

Ntakirutimana Deus