Burera:Leta na Save the Children barasaba ababyeyi b’abana bahawe radiyo kubafasha kunguka ubumenyi

Leta y’u Rwanda ifatanyije n’umuryango wita ku burenganzira bw’umwana Save the Children, barasaba ababyeyi b’abana bo mu karere ka Burera bahawe radiyo zibafasha mu myigire kubafasha kuzikoresha uko bikwiye zikababyarira umusaruro nyawo.

Ibi babisabwe mu gikorwa cyabaye kuwa Mbere tariki 8 Kamena 2020, mu mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera ku bufatanye bwa Leta na Unicef.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi REB Dr. Ndayambaje Irene, asaba ababyeyi bahawe izi radiyo kuzifashisha zikabyarira umusaruro ukwiye abaana bazihawe, bityo bakunguka ubumenyi bukwiye.

Agira ati “Twaje gushimangira urugendo twatangiye rwo gufasha abana aho bari mu ngo, tubafasha mu masomo anyuzwa kuri radiyo. Kuba hari abana bafite ubushake ariko bakaba nta bushobozi byari imbogamizi. Icyo dusaba umubyeyi ni uko agomba kurenga kuba umubyeyi akaba mwarimu; na none kandi muri ibi bihe, ababyeyi barasabwa kwitwararika ku burere bw’abana babo.”

Ku ruhande rwa Save the Children mu Rwanda, yibutsa icyatumye itanga izi radiyo ikanasaba ababyeyi kuzibungabunga ngo zifashe mu gutanga umusaruro.

Umuyobozi wayo Maggie Korde agira ati “ Gahunda yo kwigira kuri radiyo ni nziza ariko hari imiryango myinshi itazifite, niyo  mpamvu hari izo twatanze kugirango abana babashe gukurikirana ayo masomo nta mbogamizi.”

Yibutsa ababyeyi kubungabunga izi radiyo bazirinda ko zangirika, ibi kandi ngo bagomba kubikora ari nako bafasha abana gukurikira ayo masomo uko bikwiye.

Abana bahawe izi radiyo bavuga ko zigiye kubafasha kujya bakurikirana amasomo abandi bakurikiraga kuri radiyo.

Niyomungeri Pacifique wo mu murenge wa Rugarama avuga ko iwabo nta radiyo bari bafite kubera ubukene. Nyuma yo kuyihabwa ngo yishimiye ko agiye kujya akurikirana aya masomo nk’abandi bana.

Ku ruhande rw’ababyeyi bavuga ko bazajya bibutsa abana babo gufata neza ibi bikoresho bahawe, ndetse banabibutsa amasaha yagenwe yo gukurikirana ayo masomo.

Izi radiyo zicagingwa hifashishijwe amashanyarazi y’imirasire y’izuba zigenerwa abna bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe batazifite.

Mu karere ka Burera, izi radiyo zahawe abana 107, bakurikira abo mu Rulindo bahawe 100. Biteganyijwe ko mu gihugu hose, izi radiyo zigera kuri 950 zizatangwa mu turere 10.

Ntakirutimana Deus

Loading